Digiqole ad

Impunzi z’Abarundi zatangiye kwimurirwa i Kirehe

 Impunzi z’Abarundi zatangiye kwimurirwa i Kirehe

Benshi muri izi mpunzi ni abana

Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi batangiye kuri uyu wa gatatu igikorwa cyo kwimurira impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe. Impunzi 9 572 z’Abarundi niyo mibare y’abaraye mu Rwanda kuri uyu wa kabiri nijoro.

Benshi muri izi mpunzi ni abana
Benshi muri izi mpunzi ni abana

Inkambi ya Mahama iherereye mu murenge wa Mahama uhana imbibi na Tanzania, Jean Claude Rwahama umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe impunzi muri MIDIMAR yabwiye Umuseke ko uyu munsi batangiye bajyana impunzi 400, no kuwa kane bakazatwara 400 bityo bityo.

Mu mpunzi 9 572 ziri mu Rwanda 6 964 ziri mu nkambi mu Bugesera abandi 2 557 i Nyanza na 51 bari i Rusizi. Benshi muri izi mpunzi zose hamwe ni abana kuko bagera ku 5 654. Abagore ni 2 371 naho abagabo ni 1 547.

Abahereweho bimurwa ni abari mu nkambi iri i Nyanza. I Mahama aho bari kujyanwa ngo hakurikije amategeko mpuzamahanga agena nibura 50Km z’aho impunzi zikwiye kuba ziri uvuye ku mupaka w’aho zahunze.

Jean Claude Rwahama avuga ko ahandi izi mpunzi zakwimurirwa naho hagitunganywa, kandi hariya i Mahama harenze 50Km ziteganywa, uvuye mu Ntara ya Muyinga i Burundi.

Rwahama avuga ko izi mpunzi zakirwa ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa.

Joselyne Uwase
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • turabakiriye ariko harebwe uko harushaho gushakwa amahoro aho guhunga kuko kubakira ntibikuraho ikibazo bafite

  • Kuri iyi tariki ya 22/04 twibuka ubwicanyi ndengakamere bwakorewe impunzi zari munkampi y’i Kibeho, bitera ubwoba iyo umuntu abonye ababyeyi n’abana bashyirwa munkampi kuriya. Byibutsa byinshi kubatikiriya munkambi z’impunzi

    • TURABIBUKA KANDI MAGO TUZABIBAGIRWA

  • Seka, niba numvise neza uribuka abiciwe i Kibeho ?

    • Yes, ndabibuka rwose, urebe image zabiciwe i Kibeho zasaga nizi ziri kuri iyi foto.Abicanyi , n’inkozi zibibi ntibatinya gutera bombe mu nkambi. Nkaba ntekerezako isomo twaboneye mugutera amabombe munkambi, byari bikwiye kutwigisha gushaka solution yuko abantu batajya mu nkambi .

  • sha nabonye arabanyenzara gusa ntamuntu ufite imbaraga urimo bose inzara yabageze mumagufwa bahunze inzara nuko baprofise ibyayamatora

Comments are closed.

en_USEnglish