Digiqole ad

Uganda: Abarimu bamwe ngo nta bumenyi buhagije bafite

 Uganda: Abarimu bamwe ngo nta bumenyi buhagije bafite

Amos Opaman wari ukuriye Uneb muri kiriya kiganiro

Raporo yasohowe n’Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe ibizamini,Uganda National Examination Board(Uneb) ivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye bamwe na bamwe nta bumenyi buhagije bafite mu byo bigisha.

Amos Opaman wari ukuriye Uneb muri kiriya kiganiro
Amos Opaman wari ukuriye Uneb muri kiriya kiganiro

Iyi raporo yamuritswe na Mr Amos Opaman, wo muri Uneb yerekana ko abarimu bigisha Icyongereza, Ibinyabuzima n’Imibare nta bumenyi buhagije bafite kandi ngo ibi bigaragarira mu buryo babaza abanyeshuri mu gihe cy’isuzumabumenyi ndetse no mu buryo babakosora.

Yatanze urugero rw’uko abana babasha kubara imibare baba ari 72.7% iyo bari muri P3 ariko bagera muri P6 bakaba ari 39.9%, ibi ngo bigaragaza ko abarimu bigisha muri kiriya kiciro nta bumenyi buhagije kuri ariya masomo twavuze haruguru baba bafite.

Mu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize bwiswe the National Assessment of Progress in Education bwatewe inkunga na USAID byerekanye ko abarimu barushwa ubumenyi n’abanyeshuri ku masomo runaka.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 24,145 bo mu mashuri abanza n’abana 19,529 bo mu mashuri yisumbuye.

Nk’uko Opaman yabibwiye The Monitor, abakoze ubu bushakashatsi babanje kubaza abarimu mbere yo kubaza abanyeshuri.

Nyuma ngo byagaragaye ko nta mwarimu n’umwe wabashije gusubiza ibibazo yabajijwe.
Ariko byibura ngo abana bangana na 1.8% babashije gusubiza neza ibibazo.

Opaman yavuze ko kuba abana baratabashije gusubiza neza byatewe n’uko abarimu babo nabo nta bumenyi bari bafite kandi ngo ntawe utanga icyo adafite.

Uwitwa Reymick Oketch wahoze yigisha muri Kings College Buddo yemeje ko nawe azi ko abarimu bo muri Uganda bigisha muri biriya byiciro nta bumenyi bafite bwo gutegurira abanyeshuri ibibazo ndetse no kubakosora ndetse ngo nta n’ubwo bazi kwigisha.

Ku rwego rw’amashuri yisumbuye kimwe cya gatatu cy’abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri nibo bumva imibare neza naho mu Binyabuzima abangana na 20.5 nibo babyumva nk’uko biteganywa mu nteganyanyigisho ya Uganda.

14.5% nibo bonyine bashobora gusobanura uko uruhu rw’umuntu ruteye naho 10.9% nibo bashobora gusobanura uko ururabo rukoze.

18.6% nibo babasha gukora amahurizo naho 11.4% nibo babasha gukoresha imibare y’ibinyecumi, ababasha gukora ihurizo ryo ku rwego rwo hejuru ryitwa equation ngo bangana na 1.1%.

Iyi raporo yasabye abarimu kwirinda icyo kujya kwigisha ahantu henshi hatandukanye ahubwo igihe kinini bakakigenera ishuri runaka bityo abana bakabona ibisobanuro bihagije ku masomo biga.
Iyi raporo yasabye Leta ko yakongera igihe abanyeshuri biga ubwarimu bamara muri Kaminuza.

Abahanga bavuga ko uko mwarimu ameze aribyo byerekana uko umunyeshuri ameze mu bumenyi.

Abanyeshuri bangana na 38.8 ku ijana nibo bonyine bazi Icyongereza neza naho ababasha kwandika Icyongereza nta makosa y’imyandikirearimo bangana na 9.8 ku ijana.

Dukurikije ibyanditse na the Monitor, biragaragara ko muri kiriya gihugu hari byinshi bikenewe kuvugururwa mu burezi nk’uko bimeze no mu Rwanda.

Gusa ubu mu Rwanda ho ngo hagiye gushyirwaho ibitabo by’integanyanyigisho(curriculum) bishya byitezweho kuzazamura ireme ry’uburezi mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira ubumenyi n’ubumenyingiro ku isoko ry’aka karere.

Ibi bitabo  biramurikwa kuri uyu wa Kane nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya yabibwiye abanyamakuru ejo.

 

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

en_USEnglish