Digiqole ad

Somalia U23 yageze i Kigali ije guhangana n’Amavubi

 Somalia U23 yageze i Kigali ije guhangana n’Amavubi

Somalia y’abatarengeje imyaka 23 itozwa na Charles Mbabazi wo muri Uganda

Ikipe y’igihugu ya Somalia y’abatarengeje imyaka 23 yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu mbere y’uko ikina umukino n’Amavubi y’abatarengeje iriya myaka kuwa gatanu mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya Africa n’imikino Olempike.

Somalia y'abatarengeje imyaka 23 itozwa na Charles Mbabazi wo muri Uganda
Somalia y’abatarengeje imyaka 23 itozwa na Charles Mbabazi wo muri Uganda

Somalia yazanye n’indege ya Rwandair ibavana i Nairobi, ikazakina n’Amavubi kuri stade Amahoro mu mukino ubanza naho umukino wo kwishyura ukazaba tariki 09/05/2015 i Nairobi muri Kenya.

Muri iri jonjora ry’ibanze hagati y’u Rwanda na Somalia izatsinda izahura na Uganda, itsinze hagati ya zombi ihure na  Misiri mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, itsinze hagati yazo ibone tike y’imikino y’igikombe cya Africa cy’abatarengeje imyaka 23 izabera muri Congo Kinshasa mu Ukuboza 2015.

Amakipe atatu ya mbere muri icyo gikombe cya Africa niyo azabona tike y’imikino Olempike ya 2016 izabera muri Brazil.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko se Mana abo bana b’ Africa bazanye bucya nduga (urwo rukapu rw’ ishashi) mu ndege kok iyo babashakira ibikapu byiza.

  • yooo!!!! mbeg ibikapu!!!! dore disi nakariya gafuka k’umuhondo! buriya disi harimo agaceri uriya mugabo azatahana nk’imbamba! genda Somalia warakubititse!

  • erega nibwo bushobozi bafite. ntiwabarenganya rero

  • Mwana wa mama ntubaseke , ahubwo bihanganishe kubera ko umwana wavutse intambara iwabo iri kuba ubu yarashyingiwe nawe afite abana bakuru. Ushobora gusanga na kiriya gikapu ari icyo yatiye.

  • Ariko rero namwe mujye mureka kujorana, urumva uburyo muba mwihaye abandi bana, aha kubakira mu rwa Gasabo mutangiye kurebuzwa gusa amaso yanyo myayakuye mu binogori byayo ngo ngaho amashashi n`ibindi. nabwo izo ari indangagaciro nyarwanda z`ikwiye kuturanga mbabwire.

    • Wibaseka sha ahubwo gira kubihanganisha uravuga igikapu mbaza uti ko najyaga kwishuri ntwaye ibyange byose mugafuka ka niro se ,none wowe uravugango kariya gakapu azagatwaramo umuceri wiyibagije impungure se sha tw nizo zadutunze iminsi n’iminsi byihorere sha urubonye tumaze kurwubaka none urateta

Comments are closed.

en_USEnglish