![Digiqole ad](http://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2019/12/tigo.gif)
Volleyball: Ikipe y’igihugu yerekeje muri Cameroun
![Volleyball: Ikipe y’igihugu yerekeje muri Cameroun](https://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/Volley-National-Team.jpg)
Ikipe y’igihugu ya Volleyball yerekeje muri Cameroun ku nkunga ya Rwandair
Nyuma y’impinduka zabayeho kuko byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu yerekeza muri Cameroun ku italiki 20 Mata 2015, iyi kipe yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa taliki 22 Mata 2015.
![Ikipe y'igihugu ya Volleyball yerekeje muri Cameroun ku nkunga ya Rwandair](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/Volley-National-Team.jpg?resize=765%2C551)
Ikipe y’u Rwanda igiye muri Cameroun mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka 5 mu gushaka itike y’imikino ya Afurika “All Africa Games 2015” nk’uko bitangazwa n’Imvaho Nshya.
Iyi kipe muri Cameroun ikaba igomba gukina imikino 3 ya gicuti nyuma ikagaruka mu Rwanda igakomeza imyitozo kugeza irushanwa ry’akarere ka 5 ritangiye taliki 01 kugeza 06 Gicurasi 2015.
Si ubwa mbere, ikipe y’u Rwanda igiye gukina na Cameroun kuko umwaka ushize ikipe y’u Rwanda yarayitsinze mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi yari yabereye muri Cameroun.
Iyi mikino yabaye kuva taliki ya 12-17 Gashyantare 2014, ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun amaseti 3-1 (25-20, 25-20, 22-25 na 25-17) gusa byaje kurangira Cameroun ariyo ibonye itike yo guhagararira Afurika mu gikombe cy’isi. Ibi bihita byerekana ko ikipe ya Cameroun ikomeye ari nabyo byatumye umutoza w’ikipe y’u Rwanda Paul Bitok ahitamo iyi kipe mu rwego rwo kwitegura zone 5. Ikipe ya Cameroun mu mikino ya Afurika muri 2001 yatsinze u Rwanda amaseti 3-1 (25-20, 19-25, 25-20 na 25-18).
Imikino y’akarere ka 5, ikipe y’u Rwanda ifite akazi gakomeye ko kubona itike imbere ya Kenya isanzwe iyigora. Muri 2011, u Rwanda rwatsinze Kenya rubona itike y’imikino ya Afurika “All Africa Games 2011”, muri 2013 ikipe y’u Rwanda itsinda Kenya ibona itike y’imikino ya Afurika mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Ubu hazitabira amakipe 5 ariyo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda. Ikipe ya mbere ikaba ariyo izabona itike y’imikino ya Afurika “All Africa Games 2015”. Indi mikino yo mu itsinda rya kabiri izabera muri Ethiopia kuva taliki 7 kugeza 11 Gicurasi 2015 ahazaba harimo Misiri, Ethiopia, Soudani, Eritrea na Somalia.
Abakinnyi barekeje muri cameroun
Tuyishime Eugene, Ndayisabye Silvestre, Mahoro Yvan, Karera Emile Dada, Mutabazi Bosco, Ndamukunda Flavier, Ntagengwa Olivier, Yakan Guma Lawrence, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Kwizera Pierre Marchal, Mutoni Adolphe, Musoni Fred na Dusabimana Vincent.
UM– USEKE.RW