Digiqole ad

Mugesera yongeye kuririra mu rukiko

 Mugesera yongeye kuririra mu rukiko

Leon Mugesera yanenze ibyavuzwe n’umutangabuhamya PMJ

“Igihe yavugiye ko nari ndi mu nama yo ku Muhororo nari ndi muri USA”;

“Ibyo yavuze kuri Mugesera binyuranye n’ukuri”;

“Ni ukugira ngo Abatutsi banyange ariko Abatutsi bazi ubwenge ntabwo banyanga”.

Ibi byatangajwe na Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubwo yahabwaga umwanya n’Urukiko Rukuru ngo avuge ku batangabuhamya batatu bamushinje. Yahereye ku wiswe PMJ avuga ko yamubeshyeye agambiriye kumuteranya ngo abantu bamwange. Kuri uyu wa gatatu kandi Mugesera mu iburanisha yongeye kugira ikiniga ararira.

Leon Mugesera yanenze ibyavuzwe n'umutangabuhamya PMJ
Leon Mugesera yanenze ibyavuzwe n’umutangabuhamya PMJ

Mugesera akomeje kunenga abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha aho yavuze ko ibyatangajwe n’uwahawe izina PMJ hafi ya byose binyuranye n’ukuri.

Uregwa yagize ati “…Kuvuga ko Dr. Leon Mugesera yari ari mu nama yo ku Muhororo binyuranye n’ukuri, kuko amatariki avuga ko nari ndi muri iyo nama nari ndi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.”

Urukiko rumubajije ikibigaragaza; Mugesera yavuze ko hari raporo y’ubutumwa (rapport de mission) yashyikirije urukiko rwa Canada igaragaza ko kuva ku itariki ya 18 Ukwakira kugeza ku itariki ya 04 Ugushyingo mu 1990, yari mu butumwa bw’akazi muri USA no muri Canada mu gihe umutangabuhamya PMJ yabwiye Urukiko ko inama yo ku Muhororo yayimubonyemo hagati ya 17 na 19 Ukwakira 1990.

Mugesera yavuze kandi ko kuba PMJ yarabwiye Urukiko ko yumviye kuri Radio Rwanda ijambo ryavuzwe na Mugesera ku Kabaya mu cyahoze ari Gisenyi, ntaho bihuriye n’ukuri kuko ngo nta na rimwe muri icyo gihe iri jambo ryacishijwe kuri iyi radio.

Yifashishije ibikubiye mu myanzuro y’Urukiko rwo muri Canada yo muri 2003; uregwa yakomeje asobanurira Urukiko ko icyanyuze kuri Radio Rwanda ari inkuru y’ibyavugiwe muri iyi nama yo ku Kabaya ndetse ko nta hagarutswe ku Batutsi cyangwa ibyo kubanyuza muri Nyabarongo.

Kuba ibi byose ndetse n’ibindi yagaragarije urukiko Mugesera abifata nk’aho binyuranye n’ukuri, anavuga ko PMJ yaje mu rukiko agambiriye kwihorera no kumwanganisha n’abo yavuze ko Mugesera yifurizaga ikibi (Abatutsi muri icyo gihe).

Yagize ati “Kuzana Mugesera w’umuhimbano,…kuzana ‘faux’ Mugesera ni ukugira ngo yanganishe ‘vrai’ Mugesera (Mugesera nyawe); …Ni ukugira ngo Abatutsi banyange, ariko Abatutsi bazi ubwenge ntabwo banyanga.”

Urukiko rwahise rumubaza niba kuba ibyatangajwe na PMJ abifata nk’ibinyoma bisobanuye kumwangisha n’ubu bwoko yari amaze kuvuga.

Mugesera yasubije agira ati “None uwo ‘Faux Mugesera’ yabonye ku Muhororo abwira Abatutsi gusubira mu ngo zabo kandi zaratwitswe, ni gute bamukunda?”

Yahise ashaka kugaragariza Urukiko ko nta nabi yagiriraga Umututsi, arubwira ko ari we wahesheje akazi se wa PMJ (wari Umututsi), ariko Urukiko rumubwira ko nk’uko rwigeze gusubiza inyuma ibyerekeye iyi ngingo n’ubundi adakwiye kongera kubigarukaho.

 

Mu iburanisha Mugesera yagize ikiniga aranarira

Ageze aho umutangabuhamya yavuze ko yavugiye ijambo (riganisha ku kwanga Abatutsi) mu muhango wo guherekeza (gushyingura) Zirakundwa Euphrasie wari umufasha wa mukuru we (Mfizi Christophe); Mugesera yagize ikiniga ndetse aranarira asaba akanya gato inteko y’Urukiko arihanagura.

Yavuze ko ibi ari ibintu byamushenguye umutima kuko ngo uyu munsi wo guherekeza umugore wabo atabashije kujyayo kuko yari arwariye mu bitaro bya Kaminuza, asezeranya Urukiko kuzarushyikiriza ikibigaragaza.

Mugesera yavuze kandi ko umutangabuhamya wiswe PMJ ashobora kuba yaraje kumushinja mu buryo bwo kwihorera kuko ngo yagaragaje ko mu bari bahungiye ku Muhororo na we yari abarimo.

Byari biteganyijwe ko Mugesera avuga ku batangabuhamya batatu, ariko amaze kuvuga kuri PMJ yabwiye Urukiko ko ari we yabashije guteguraho.

Ibi byazamuye impaka ndende, Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bikwiye gufatwa nko kwibuza amahirwe bityo aba batangabuhamya batazongera kugarukwaho, uregwa na we avuga ko gutegura kunenga abatangabuhamya ari akazi katoroshye.

Urukiko rwemereye uregwa ko mu iburanisha ritaha azavuga kuri aba babiri yagombaga kuvugaho, akongeraho n’undi umwe ariko rumubwira ko nibidakorwa azaba yibujije amahirwe yahawe, bityo utazavugwaho muri aba batatu atazongera kumugarukaho, ko n’iyo byakorwa yakwifashisha inyandiko.

Iburanisha ryimuriwe tariki 29 Mata, uregwa akomeza kunenga cyangwa gushima abatangabuhamya bamushinje.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • ariko ngo yarize.yakumva se agahinda twatewe no kubura abacu,bagiye batarwaye bamwe ntutunabashyigure.Mana cyokora uzi ubwege ngenda,aamayeri ni nkaya Satani ajugunywa mwisi.wagirango mufite icyo mupfana. kabisa.

  • Mugesera ibyo arimo noneho bimeze nka comedie kandi ntayo dukeneye hejuru y’abacu twabuze comedie igira igihe cyayo

  • Mugesera nu muhanga azi kwiregura ni mutitonda ngo mushake abamushinja bamuyingayinga mu bwejye ejo tuzisanga abaye umwere !!!

    Mwibuke yuko abatsinze i dishyi zuyu mugabo mbona zitakwigobderwa ndabarahiye.

    Uyu mugabo yaratugambaniye mwi jambo rye ryo ku Kabaya batwica nabi mu muhagurikire naho bikomeje bitya karabaye !!!!

    Iba koko icyo gihe yari USA azabona ibimenyetso kuko abisabye na immigration ya USA birabitse bazabimuha.

    Yewe niba ni jambo yavugiye Kabaya ritanyuze kuri radio bakarikorera incamake ntirivugwe mwi jwi rye nabyo yatsinda !!!!
    Nu guhiga abiyumviye bari mu nama ya Kabaya bakamwishinjira.
    Ese ubundi mwamusubije Kabaya aho yarivugiye mukareba yuko abaturage batamushinja mukava muri mamawararaye

    • Arira arizwa n’iki yo kicwa n’Intare !

  • Ariko Imana n’Abanyarwanda bambabarire !!!Iyo nsomye imyiregurire ya Mugesera ndaseka kandi ibyo yakoze binshengura umutima!!Noneho ngo yarize??Bene aya marira bayita ay’ingona.Mbega shitani Mana yanjye!!!!Mugesera bazamukoreho ubushakashatsi bazasanga afite 90/100 by’amaraso y’ibikoko.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Il eat docteur en droit….niba passport ye se koko igaragaza ko atarahari muzamushinja gute???mushake abafite uburambe mu gushisha sinon azabamiza ishokoro!!cg se abacamanza bafite ubushobozi ku mugani…hejuru yabacu bazize ubusa

  • Ubutaha Mugesera azannya murukiko!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Erega sha mugesera amaraso mwamennye azabasama, mwayamenaga muzi ko ari amazi mumena none hagarara wumve n’akataraza kari imbere.

  • indangamirwa nta muntu ukurimo.

  • MUGIFUNGE MUJUGUNYE INFUNGUZO….

  • Eh ko uyu mutangabuhamya ko numva abivanze madame mpfizi ko yapfuye muri za 88 ko twari duturanye mbizi neza ubwo ntazabatsinda

    • Nanjye nsanga abashinja Mugesera ibyo bababwiye kuvuga mu rukiko ababibabwiye batararebye kure.Umuryango wa Mugesera na Mfizi Chyistophe nawuzi neza ibyo Lucy uvuga nibyo 100%

  • Urwango ni ngengasi yasaga naho itabaho nabayifite bayihisha ku mitima yabo

  • Abatangabuhamya benshi bo baba babitekiniste!

  • Igihe mu Rwanda bazakatira abantu bose babaziza ibyo bavuze mu ruhame hari benshi bazabizira

  • Singaye nuvuze ngo ashigaje kunnya mu rukiko. Amaze kwigira nabi arahaze!!!

  • Mugesera discours ye iramushinja bihagije. Kuzana impaka ngo bamubwire niba yarayivuze ahari cyangwa adahari agoragoza amatariki ni amayeri yo gutinza urubanza. Kimwe n’amarira y’ingona atarira! Aha naho ahagaragariza ubugome bumwaritse mo.

  • Nguwo Mugesera.
    Kuva akiri muto ibintu byose yakoraga yabigiraga ibye akabihuza n’ubwenge bwinshi Imana yamwihereye hamwe n’amarangamutima.Mugesera muri College ya Kristu Mwami no muri Kaminuza i Butare wamusangaga muri groupe charismatique, muri chorale, mu masengesho myihariye muri Chapelle.Ariko bavuza akaruru ngo nibakubite abatutsi babameneshe Mugesera akaba mu bambere.Afite indwara yihariye idasanzwe yo kwanga abatutsi.Ariko kandi akaba na Intellectuel cyane kuburyo muganiriye usanga ari imfura y’i Rwanda.Mugesera ni uko ateye ariko akaba asangiye iyo ndwara n’abanyabwenge bose bo mu gihe cye!
    Nguwo umusaruro ababiligi na Kiliziya gatolika basaruye mu mbuto ya Parmehutu babibye mu rubyiruko rw’icyo gihe.

  • Ariko rero tuve mumaranga mutima kandi tureke guca imanza kuko si ibyacu,kuba abacu barapfuye urwagashinyaguro ntibisobanuye ko Umuhutu wese agomba kubiryozwa,mbese murabona hano Mugesera ibyo avuga Atari ukuri?aba batangabuhamya ahubwo babafunge kuko ibyo babapakiyemo ntago barimo kubivuga neza.Hari uwatangajwe ngo nuko Mugesera yarize!atarira she we si umuntu?umva rero nimureke dutuze tureke gucumura kubusa kuko nubundi abacu baragiye ntibazagaruka Nina kandi twizera kuzuka kwabapfuye dusabirane kandi dukiranuka maze tuzashobore kongera kubabona .Ibyimanza nituzirekere benezo!

  • Ariko se ubundi MUGESERA baramuziza iki koko ??? Ko Mugesera yahunze u Rwanda muli 1991 akaba atarigeze arugarukamo kuva icyo gihe kugeza asubijwe mu Rwanda ejobundi kubera impamvu za Politiki gusa, baramuhora iki ??? Ko nta mututsi yishe cg ngo agambanire mu bihe bya genocide, mwumva koko niba yaranavuze iryo jambo ribi risesereza hari isano cg se ingaruka byagize muli genocide yabaye mu 1994 ??? Mugesera se ni Imana ngo abe muli iryo jambo yavuze muli 1990 yarategururaga ibizaba mu 1994 ?????? Ese niba yaranavuze ayo magambo mabi, niwe waba yarabaye uwa mbere cy se uwanyuma ??? Ayo yavuze se arusha ububi cg ingengasi ayo twagiye twumva kandi tucyumva yafashwe ku byuma by’ abazungu (technology) ngo : ” ABO TWAGOMBAGA KURASA TWARABARASHE, ABANDI TURABACYURA, KANDI TWARABIKOZE !!!”, etc….. Banyarwanda mwakwirinze inzangano zitampaye agaciro !!! NGo “UBAMBA ISI ………..” kandi ngo “URUCIRA MUKASO RUGATWARA ……..” cg ngo : “RURIYE ABANDI RUTAKWIBAGIWE”.

    MBISWA NIKOROBOREZE NDEBE ICYANTUNGA , IBY’ INZANGANO NKA RWA RUNDI RWA ” SAKABAKA N’ ABANA B’INKOKO” NTIRUZAMPAME !!!!!!

    • Ukuri, nyamara ibyo uvuze nibyo. Icecekere mwana wa mama

    • Yewe ugaragaje uwo uriwe koko! kandi nta mugayo. Menya neza ko n’ubwo atari ahari yasize akongeje umuriro w’urwango ashumurije abatutsi ibyo birura. Kuba atari mu Rwanda rero muri 1994 ntibikuraho amagambo mabi yuzuye urwango n’ubugome yatumye abatutsi batsembwa. Ariko mwagiye muceceka niba nta kizima mufite cyo kuvuga ntimukomeze gutoneka abantu. Ngo nibave mu nzangano! ubwo se wowe urukundo ugaragaje ni uruhe niba uri umunyakuri ukaba wirengagiza ubugome bw’umuntu nk’uriya. Tubyihorere Imana niyo mucamanza w’ukuri, twizera neza ko yo itabera kandi idakora nk’abantu. Bitinde bitebuke amaraso y’inzirakarengane azagaruka uwariwe wese wayamennye

  • Ahaaaaaaaaaaaa!!!!!!! mureke guca imanza kuko ntabubasha mubifitiye! dufite ubutabera twizeye buzakurikize itegeko ibimuhama azabiryozwe. duce umuco wokudahana.

  • Ariko,habura iki koko? MUGESERA akomeze atuzunguze koko n’umuriro yasize acanye hagati mubanyarwanda! ko ijambo yivugiye turyumva rihari kandi ribitse,jye mbona uru rubanza rutakagombye kumara igihe kingana gutya,si non nitureba nabi araturahira aho yinikaga kuko afite amayeri n’imtego ihanitse ni dogiteri koko ubu ngo ni Vrai MUGESERA? ngo nta kiri faux MUGESERA?

  • Muraho benewacu,

    Ese mujya mugira akanya ko gusubiramo ibyo mwanditse ngo mubone isura muha umunyarwanda koko. Nimwimare agahinda nta kundi. Erega ikiruka mu muntu ntagisiga, agendana nacyo kandi amahoro ni ay i imbere naho ibindi byose ni amagambo. Abishwe ngirango baruta abapfuye bahagaze. Kurata ko umuntu arusha abandi ibibi ni ibara. Ariko ni ubwo ngo uwiyishe ataririrwa njye ndabaririra kuko bitabaye kubakundira ubuvandimwe, nakwikunda byibura kuko ntibibagarukiraho bisatira twese, Mwisubireho kuko iteka uhimana atiretse akurura indwano.
    Icyerekezo kimwe twongera imbaraga twiubukira ejo heza

  • Harya mugesera siwe ufiye umwana w’umuhungu yise “””rutemabatutsi””Ni hatari

  • MUGESERA ni indyarya mbi cyane.ararizwa nuko abatutsi atabashije kubamara nk’uko yari abigambiriye.nta mututsi umukunda kuko nawe ntawe yigize akunda ayo marira arira c arabona aruta ayo abatutsi barize muri mata 1994 ndetse nubu bamwe bakaba batarayahora?none aho kwemera ibyo yakoze arazana ubucakura bwo kurira.nahame hamwe yishyure ibyo yakoze ahubwo urukiko rurata umwanya w’ubusa rumuha ighe cyo kwiregura nge mbona rwakagombye gufata umwanzuro agakatirwa burundu y’umwihariko kuko afunganwe n’abandi yabatera umutima mubi bityo n’abari bafite umutima wo kwirega bakemra icyaha bakabivamo.

  • Mwese mubyihorere ibyabaye byarabaye turagize Imana abacubafpuye naho mugesera bamureke igihe amaze aburana ataratsirwa nukuberiki abatangabuhamya binyuramo bakamushinja ibitabaho .nibavuge ibyukuri Imana izamurenganura niba arengana

  • Ariko se niba Mugesera atari mu Rwanda muri kiriya gihe cy’iriya discours ubwo ntiyaba arengana koko?!! Ubwo se ko numva bamwe mushaka kumukatira urwa burundu y’umwihariko nta burenganzira bwo kwiregura afite?!! Ese abaye ari umwere aho muzabyemera? Reka dutegereze turebe icyo abacamanza bazabivugaho!

  • Gilbert, wowe ceceka kuko ibyo uvuga ntabyo uzi.
    Muzajya mwikururira uburakari bw’Imana murengera abicanyi mutabizi!
    Video n’amajwi birahari.

  • kandi umusaza azabatsinda ngahondihano arabatsinda izuba riva

  • aliko se mumbalize Leon Mugesera noneho ko abahutu batazi ubwenge.

  • jyewe navuga ko mugesera leon ali kwirengangiza no kuyobya uburari kugirango imanza ze zitinde ho gato, ibyabereye Gatumba byose kandi abizi, yewe niliya nama bakoze haliya ku muhororo arayizi kuko yarayirimo.

  • Noneho Mugesera abonye abavugizi benshi. Umwe ati: Ntiyavuze iriya discours kuko yagiye muri 1990. Undi ati: niba yaranayivuze si we wenyine. Uwa gatatu ati: umusaza azabatsinda pe! Ukurikiye ati nimureke abapfuye barapfuye. Undi ese murabona ibyo Mugesera avuga atari ukuri!! Urwishe yanka ruracyayirimo.

  • Uwo musaza sinkunguzi ra, arazira kuba afunzwe neza hejuru yamabi yakoze, yarakwiye kuburanira aho yakoreye icyaha cyangwa se akaburanira kuri yanzira yubusamo yavugaga.

  • Ababa batanga buhamya bari bakwiye gufungwa,nuko Baba batumwe naho ubundi barahuzagurika.

  • Mugesera nukurebabamuzineza baribahari avugaririyajambo yavugiye kukabaya,naho ibyokudutsindabyo ntabyo.

Comments are closed.

en_USEnglish