Digiqole ad

Abanyeshuri bari kwiyandika basaba ko ingingo ya 101 ihindurwa

 Abanyeshuri bari kwiyandika basaba ko ingingo ya 101 ihindurwa

Muri Kaminuza y’u Rwanda agashami kigisha iby’uburezi ahahoze hitwa KIE abanyeshuri barenga 5 000 bamaze kwandika ku mpapuro amazina yabo n’imikono yabo basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga itemerera Perezida wa Republika kurenza manda ebyiri yahindurwa. Izi mpapuro ngo barifuza ko zigezwa kuri Perezida. 

Aba banyeshuri mu mashuri bigamo ababishaka bariyandika ku rupapuro rufitwe n’abayobozi babo (bita CP/Chef de Promotion), impapuro zigahurizwa ku biro by’ishyirahamwe ribahuza ryitwa SUURCE( Student Union University of Rwanda College of Education).

Umunyamakuru w’Umuseke yabonye amazina n’imikono y’abagera ku 4 000 bamaze kwiyandika. Impapuro za mbere zariho abagera ku 1 500 ngo zoherejwe ku buyobozi bw’Akarere ka Gasabo nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bubivuga.

Ishami ry’uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda ubu rifite abanyeshuri barenga 7 000.

Ubwo Perezida Kagame aheruka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bamwe mu banyeshuri bamugaragarije ko bashaka ko yongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Yabasubije ko babimugaragariza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu kwezi gushize, Perezida Kagame yatangaje ko afunguye ku kugenda no kutagenda, ariko impande ebyiri; abadashaka ko akomeza kuyobora n’ababishaka buri rumwe rugomba kumugaragariza impamvu zimwemeza.

Eliezel Mungwarakarama, umwe mu banyeshuri biga aha mu ishami rya Kaminuza riherereye ahahoze hitwa KIE ku Kimironko amaze kwiyandika ku rutonde rw’abifuza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yiteguye gukora igishoboka ngo yereke Paul Kagame ko akwiye kongera kuyobora u Rwanda.

Ati “Iyo umuntu akoze neza mukabona mukimukeneye ntabwo mureka ngo agende gusa kubera ibyanditse ahantu.”

Undi munyeshuri witwa Desire Sibomana ati “Twakagombye kuba twaramugaragarije ko tukimukeneye uyu mwaka ugitangira. Ariko ntacyo reka n’ubu uko dushoboye tumwereke ko tukimukeneye.”

Icyo aba banyeshuri bavuga bifuza ngo ni ukugaragariza Perezida Kagame bakoresheje amazina yabo bwite n’imikono ko bagikeneye ko akomeza kuyobora igihugu.

Viateur Ndayisaba ushinzwe amakuru mu ishyirahamwe rihuza abiga hano rya SUURCE avuga bakira izo mpapuro koko, akavuga ko ibyo abanyeshuri bakora babikora nk’abantu bakuru nta gahato kandi ari uburenganzira bwabo.

Ubu, nta barakora nk’ibi nabo bagaragaza ko bari ku rundi ruhande.

NSENGIYUMVA Faustin
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • nubundi ni akatavugwa numwe kd ni ibintu umuntu wese arebesha amaso ye kuko aho u Rwanda rwavuye ni kure aho rugeze ni ukubera we n’abaturage 90% babivugisha umutima udasubira inyuma ko bagomba kumutora

  • Rwanda we wagwiriwe n’ishyano gusa, abo banyeshuli sibo bari kurira ko nta burse ndeste bagenzi babo bakaraba barafunzwe bazira kujya gusaba kurenganurwa kwa prime minister? nonese ingingo y’101 bayijemo gute ko icyo ababyeyi babo babasaba arugutsinda amasomo? Mureke kuyobya abo bana barangize inshingano zabo arizo kwiga.

  • Ibi bintu nabisomye kera muti 2010 ariko ngasanga ababyandikaga bari muri propaganda sinabyitaho. muri make bavugaga iki? ko mbere yo kugera muri 2017 abantu bazatangira 2015 irangira aho inzego zosa abaturage bose ndeste ko hazaba n’imyigaragambyo mu Rwanda hose bose basaba ko Kagame yiyamamaza muri manda ya 3.None dore koko biratangiye.Nizereko Perezida mu bushishozi bwe yateguye uzamusimbura akazazamazwa na RPF tugakomeza iyo nziza ariko nta kugundira.Bitabaye ibyo u Rwanda ntaho rwaba rutaniye nu rwa Habyarimana cg Zaire ya Mobutu bityo bamwe tukababa twararwaniyubusa.

  • Muherekeza ibyo uvuga si byo, burse turayibona dukurkije ibyiciro by’ubudehe, twiga turi benshi kandi mbere higaga abana ba burugumestri gusa, tubona akazi ubushomeri bwaragabanutse, abantu bahembwa neza yewe natwe tuzaba abarimu dufite Mwalimu Sacco, ubu umwalimu ameze neza nka depite bityo ireme ry’uburezi rimeze neza rwose, ibintu byose bikorwa mu mucyo usesuye cyane. None ngo abbyeyibadutumye amanota gusa, have tatagira ukumva. Iyi ngingo rwose ikwiye guhinduka.

    • Wowe mwiza sinzi imyaka ufite sinzi nibyuvuga aho ubivana, Ngo higaga umwana wa burgmestre gusa, ngo mwalimu na Sacco byawe ngo ameze neza? Sinzi niba mu muryango wawe ufite mwalimu ngo koko umbwire uko abayeho ubu ugereranyije na kera.Niba ntawe ugira uzegere abaturanyi bazagusobanurira.

    • @Mwiza: Ese waba uzi impamvu iyo ngingo bari barayishyizeho? Kora ubushakashatsi.

    • haaha! uri murabo bahebwa c? none ubiziute ? iririre wenyine kuko ntuzibyabandi ndetse wasanga arinawe userukira famille yawe muri university.

  • Murakagira Imana bana bareba kure. Mutandukanye n’abavuga nabi pour kuvuga nabi. Nigeze nganira n’umwana wiga aho KIE arambwira ati: “Jye uwampa Imana Perezida Paul Kagame akatuyobora indi manda nibura naba mbaye umugabo umaze kugira icyo nigezaho”. Narebye uwo mwana ngira ikiniga kubera ko nanjye ndeba ibikorwa bye ngasanga ari ntagereranywa. Kandi icyizere cyo gutera imbere kikaba kigaragarira buri wese. Si henshi biba ku isi. Kwitesha amahirwe ufite ugashakisha arenzeho utizeye ni nko gukina urusimbi, kandi byanze bikunze ruhira bamwe abandi bakaruhomberamo. Kuki twaririmira inyungu z’abashakisha tukareka inyungu rusange tubona imbere yacu?

  • turi muri demokrasai bavuge ibyo bashaka maze ibitekerezo byabo bishyirwe mu bikorwa uko tubyifuza, nanjye nshyigikiye ibi bikorwa byo gusaba ko Kagame Paul

  • Uwariwe wese,wari mu rwanda byibuze afite 12 ans guhera muri 1990,akaba yarabashaga gukurikirana ibibazo u rwanda rwahuraga nabyo kdi akaba ari modele,nta ninyota afite yo kuyobora,yagakwiye gusabira Paul mwene Rugambwa agakomeza kuyobora abanyarwanda!igitsure,discipline,umuhate afite ni umugisha udasanzwe!

    • natwe twari dufite munsi y’imyaka 12 turamwemera kdi turamukunda, he is our role model. President njye mufata nkumuntu udasanzwe Imana yihereye abanyarwanda ngo atuyobore. abasenga Imana mujye mwibuka, tumusabire umugisha ku Mana buri munsi uko bwije nuko bukeye.

  • Abo banyeshuri ndabashyigikiye cyane. Ni ko bikwiye kugenda kandi kugira ngo urubyiruko rurebe kure, abantu bari icyo cyiciro bagategura uko Igihugu kizamera babinyujije mu bitekerezo byabo. Iyo bagize amahirwe yo kujijuka rero biba akarusho. Nimureke twongere tuyoborwe na Nyakubahwa Paul KAGAME twikomereze iterambere rizira amacakubiri. Twibereho mu Rukundo ahora atwereka kandi anarudushishikariza. Dusenge cyane ahubwo azabitwemerere. Kandi njye uko mubona ntiyadutererana.

  • HAAAAAAAMURIKWIKIRIGITA MUGASEKA MWABANYESHURI MWE EJO MUZABA MWIRAYE MUMIHANDA MUBESHYABESHYA RUBANDA NGO MWAREZE INJIJI MBI NIYIZE

  • Nibyo kabisa abo barium bakomereze aho bareba kure nta kibazo naho,MUHEREKEZA we sinzi ibya arimo namatakirangoyi, Bourse avuga twabimugejejeho kandi byarakosowe, kabisa never give up., ahubwo NO MUYANDI MAKAMINUZA TURASHAKA KO BIGERAYO.MURAKOZE.

  • ariko abantu dukunda byacitse , abantu batakaza umwanya wabo n ubushobozi , time is money , ubu koko abanyarwanda boseeeeeeeee murasanga aricyo kihutirwa muri 2015 mu gihe mandat izarangira 2017 . hari byinshi rwose abanyarwanda bakabaye bashyiramo ingufu n umwanya wabo kuva ubu kugera 2017, guharanira gutera imbere , kurwanya ubukene , kurwanya ubujiji , kurwanya umwanda n amavunja , kurwanya ruswa , kurwanya abanyereza imisoro y abaturage , hari ibibazo byinshi rwose byagashyizwemo ingufu ahubwo bikaba byakemutse mbere ya 2017 aho kwibanda kuri mandat , ese wa mugani HE adahari ubuzima bw abanyarwanda bwahagarara , ibi byica abantu mu mutwe , mushyire imbere gahunda nziza kandi za Leta aho kwibanda kuri mandat kandi mbona ikibazo atari mandat ikibazo n uwayobora mandat dore ko nawe abivuga buri munsi ati mutegereze 2017, mbese kuki tutigira ku mateka , ibibera i BURUNDI , ibyabereye BURKINAFASO nta masomo ISI ikuramo , why , ese muri AFRICA turatora cy twemeza uwashyizweho , ingingo imwe yonyine niyo ihagaritse ubuzima bwa 11 millions z abanyarwanda , mbegaisi , mbega abayituye , narumiweeeeeeee

  • Byacitse ikundwa kubiiii !!!!

    Mwabo banyeshuri uko ari 5.000 birukiye kubakira 100 muribo ibzu yararayuzuye !!!

    Bahinze 1week ntibakojyera kurya iryo ituzuye.

    Basannye umuhanda byaba ari ok

    Noneho nkuko HE akunzekwivugira ati ikiraro ntyambuka nkigezeho bakaribdira barimo bakora ibyu mumaro twageza mu kwamamaza tukazabonaibyo tuvuga bizima bifatika bituma HE Yojyera kutuyobora.

    Naho ubundi muraza guha umwanzi icyanzu cyo kubyita ikandamizwa kuko tuzaba twataye umwanya !!!!

    Mureke dukore cyane ibikorwa bizivugira nutamushakaga azadukurikira kubwiterambere tumugezaho.

  • Reka dusinye ariko icyo nzicyo nta munyeshuri wa KIE n”umwe wemera mandat ya 3.

  • ese ubundi kudahindura itegeko nshinga ko nta mpaka biteza, barashaka kurihindurira iki?
    Nta mandat ya 3 ya Kagame dukeneye rwose.

  • Njye ndi umwalimu wa segonderi mpembwa 120 000 ku kwezi, hakavaho 2000 byumutekano, 12000 ya FPR, 12000 ya SFAR, mba munzu y icyumba na salon ya 40 000, iyo amatora aje bankata 30% ni ukuvuga 36000, aya farg 1000, uburezi 1000, níyindi misanzu myinshi. Sinabasha kwishyurira na murumuna wanjye ngo yige kandi narangije kaminuza. Ubuse nzarongora kweri?? Mandat ya 3 ya paul nayireke tuirebe undi uzaza uko yakora basi.

  • ahubwo babwire n’ abandi banyarwanda twandike icyo nzicyo nuko babona amamiliyoni y’ abanyarwanda twishakira ko Perezida wacu akomeza kutuyobora

    • @chaltotte: Wapi wapi, mwe muri kwibere, nta kundi mwavuga, usibye námamiliyoni ntimunageze ku gihumbi kimwe. Amamiliyoni ahubwo ku iterabwoba azasinya ariko nuko ubuze uko agira agwa neza. Ariko icyo nzicyo nanjye nzajya mu muhanda nibarihindura.

  • hahahahahha we yaza ari kuraho

  • Ariko kweli abantu baba bazima, injiji nizize koko, ubu se muribaza iki? HE yarayoboye neza kdi turabishima. Gusa nafate akanya ategure uzamusimbura akomerezeho ageze kandi agire nibindi bishya atuzanira. Naho HE ibye twarabibonye mumyaka irenga 10 atuyoboye.ntako atagize numuntu wumugabo cyane. Guha abandi urubuga nibyo bizadufasha twe bato twiyubakemo icyizere KO bishoboka president yasimburwa nundi ntamaraso amenetse or NGO afungwe. HE nahitemo atekereze neza atange rugari abandi batwereke ibyo bashoboye. ARIKO NANONE NIBA HE AYOBOYE 10 YEARS ZIRENGA INTINTI ZIGA ZIKABONA NTAWUNDI WAYOBORA MURI 12 MILLIONS BITEYE ISONI, N AMACO YINDA. NIBA YARATUYOBOYE NEZA YATWUBATSEMO UBUSHOBOZI. NIBA NTABUSHOBOZI DUFITE MUMYAKA ICUMI ERENGA ISHIZE AYOBORA, NUKO YABA YARABIKOZE NABI. YABA RERO AHIGAMYE HAKIRI KARE HAKANJYAHO SBANDI.

  • Byiza cyane kabisa kandi amahoro kuri abo banyeshuri bareba kure kabisa.1

  • Ariko c ubundi tutarebye kure twaba tugana he, H.E natubabarire akomeze atuyobore, ITERAMBERE OYEEEE1!!!!!!!!!!!!!!

  • Byiza cyane abanyeshuri bareba kure ahubwo ayandi mashami ya Kaminuza nagire vuba , nkuko yabitubwiye uzaganza undi niwe uzatsinda, kandi nubundi ivugurura ry’ itegeko nshinga ( Referendum0 rifite na PPPPPerezida wa Repubukika, kandi 2/3 abadepite bishyak barahari ndumva ntacyatugora na kimwe dushize hamwe , tugasenyera umugozi umwe nk’ Abanyarwanda muri rusange bashaka icyiza cyadutez imbere.MURAKOZE MURAKARAMA.

  • arko mwabuze ikindi mwakora koko????
    ese kuva Ku butegetsi(kubuprezida) bivuze kuva mu Rwanda??? ESE bivuzeko nta wundi mwanya nk’ubusenateri, ubuminisitiri cg ubujyanama,… cg se indi mirimo yahabwa yagirira abanyarwanda bose akamaro??? arko ntihazeho akavuyo nkako kose mubangamira n’abatabishaka bavandimwe!! EREGA NAVAHO NTAZABA APFUYE cg YIRUKANYWE MU RWANDA cg se YIRUKANYWE KU BUNDI BUYOBOZI. njye ndumva ntacyahinduka gusa akaba hafi y’uwamusimbura Wenda nyuma Imana yaba ikimutije ubuzima akaba yabusubiraho.ndumva ibyo murimo atari ibyo byihutirwa. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish