Digiqole ad

Minisiteri y’uburezi yongeye kuvugurura Integanyanyigisho

 Minisiteri y’uburezi yongeye kuvugurura Integanyanyigisho

Olivier Rwamukwaya

Mu rwego rwo gusobanurira abanyarwanda ibijyanye na gahunda yo guhuza integanyanyigisho y’u Rwanda n’iyo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba( EAC) hagamijwe kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’uburezi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mata 2015 ibabwira ko hagiye kuvugururwa ibitabo by’integanyanyigisho(curriculum) bityo umunyeshuri wiga mu Rwanda agahabwa ubushobozi n’ ubumenyingiro kuruta uko yahabwaga ubumenyi gusa ntashobore kububyaza umusaruro.

Olivier Rwamukwaya Olivier Rwamukwaya yemeza ko iyi nteganyanyigisho nshya izafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi
Olivier Rwamukwaya Olivier Rwamukwaya yemeza ko iyi nteganyanyigisho nshya izafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi

Ubusanzwe abanyeshuri ngo bagiraga igihe kinini cyo guhabwa amasomo ariko ntibagire umwanya wo gusesengura ibyo bigishwa no kureba uburyo byashyirwa mu bikorwa kugira ngo bazabone uko babishyira mu bikorwa mu gihe bazaba bageze mu kazi.

Kubera iyi mpamvu, Minisiteri y’uburezi ivuga ko igiye kuvugurura integanyanyigisho ihereye mu mashuri y’incuke kugeza ku mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye.

Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasobanuye ko integanyanyisho nshya izafasha abanyeshuri kuba abanyarwanda babereye igihugu, bashoboye guhangana n’abandi ku isoko mpuzamahanga.

Ibi ngo bizashoboka kubera ko hari amasomo yanononsowe, kandi ngo muri iyi nteganyagisho abanyarwanda bazajya bigishwa indangagaciro no gukunda igihugu, ibi byose bigakorwa mu buryo buhuje n’icyo umunyeshuri akeneye.

Rwamukwaya ati: “ Iyi nteganyanyigisho itandukanye cyane n’iyakoreshwaga mbere kuko izatanga ubumenyingiro buzatuma umunyeshuri arangiza amasomo afite ubumenyi n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo yize, bikazafasha mu kwiteza imbere no guteza igihugu imbere muri rusange.”

Yongeyeho ko iyi ntenganyigisho ishingiye ku burezi budaheza kuko umwarimu azajya aba afite ubushozi bwo kwigisha abana bose barimo n’abafite ubumuga butandukanye bigana n’abandi.

Dr Joyce Musabe ni umuyobozi wungirije ushinzwe ishami ritegura integanyanyisho n’imfashanyigisho mu Kigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), yavuze ko isomo ry’Igifaransa ritahabwaga agaciro kuko ritakorwa mu kizamini cya Leta ariko ikaba rigiye kujya rikorwa nk’andi masomo yose.

Isomo ry’ubumenyi bw’isi rizwi nka Geography ngo ryahindutse ubumenyi bw’isi n’ibidukikije(Geography and Environment) kugira ngo abana bamenye kurushaho kubungabunga ibidukikije bakiri bato.

Andi masomo yiyongereyemo ni uko isomo ry’ubuhinzi mu cyiciro rusange rigomba gushyirwamo ingufu, ubumenyi bw’ibinyabuzima (Biology) rikajyana n’ibindi umwana agomba kumenya ku mubiri w’umuntu maze bikitwa Biology and Health sciences, n’ibindi.

Yabajijwe niba hari icyo iyi nteganyanyigisho izongera ku burezi bwo muri Kaminuza n’amashuri makuru, asubiza ko bayivuguruye bashingiye ku bitekerezo bahawe n’abantu bo mu nzego zose z’uburezi bityo ngo umunyeshuri uzajya yinjira muri Kaminuza afite ubumenyi n’ubushobozi buzamufasha mu masomo azahitamo azakurikira.

Dr Musabe yagize ati: “Guha umunyeshuri ibintu byinshi byo kwandika ntibitange umusaruro birutwa no kumuha bike ariko akabona umwanya wo kubisesengura.”

Ngo mbere y’uko ibikenewe byose biboneka, integanyanyisho nshya izafasha abarimu gukoresha neza ibyo bafite kandi intego zabo zigerweho neza.

Gusa yongeyeho ko nk’inzego zibishinzwe bahora bashakisha aho imfashanyigisho zava kugira ngo zikwizwe mu bigo byose.

Ikibazo cyagaragaye ko hari abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika, ngo hazajya hatangwa umwanya uhagije wo gusoma inkuru zitandukanye no kwigisha bana kubara.

Kuva muri 1978, iyi ni inshuro ya gatatu integanyanyigisho ivugururwa mu Rwanda. Muri uyu mwaka hahinduwe umubare mu mashuri abanza ava kuri atandatu ajya ku munani ndetse abana bakajya bigishwa mu Kinyarwanda aho kuba mu Gifaransa.

Mu 1996 hongeye habaho ivugurura, amashuri amwe yemererwa kwigisha mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa hunyuma haza n’iri vugurura ryo muri uyu mwaka.

Iyi nteganyanyigisho izashyirwa ahagaragara kuri uyu wa 23 Mata 2015, yatangiye kuvugurwa mu 2014, ikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2016 ihereye ku mashuri y’incuke, umwaka wa mbere n’uwa kane mu mashuri abanza ndetse n’umwaka wa mbere n’uwa kane mu mashuri yisumbuye.

Izakurikizwa n’ibigo byose haba ibya Leta n’ ibyigenga uretse ibigendera kuri gahunda y’ibindi bihugu.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • ariko,min y,uburezi yagabanyije akavuyo kaburimunsi?

  • mwibukeko akavuyo muri min y,uburezi katangiye2008 ubwo hashyigaho amanota fatizo y,umukobwa ndetse n,ihe ba mudidi na ba mujawamariya bagereye muri iriya ministaire!ahaa!

  • Hanyuma se ubundi butegetsi buje bukiyomora kuri EAC bakihuza na Kongo,Burundi,Tanzaniya, nanone tuzongera duhindure inyigisho?

  • ntacyo bizamarira abana , akavuyo buri gihe

  • Miniduc ikeneye gukorera urugendo shuri muri minadef ikayigisha imiyoborere ni mikorere iri stable kandi ifite ireme.

    Minadef mbona ariyo ministere ikira neza ukifuza kuyigabira inyambo.

  • Ariko kuki ikibazo nyamukuru k’ Ireme ry’ Uburezi mu Rwanda cyitavugwaho bakagisimbuka nkana, baba bibwira ko tutabibona ????? DORE IMUNGU YAMUNZE KANDI IKIMUNGA UBUREZI MU RWANDA NI IYI : KUTITA KU MIBEREHO Y’ UMWARIMU-MUREZI KUVA MULI PRIMAIRE KUGERA MULI KAMINUZA , AKABA AHEMBWA UR– USENDA CG SE AMAFRANGA ATARAGIYE YONGEZWA NGO AJYANE N’ IBICIRO KU MASOKO KULI BULI KANTU KWOSE , NGICYO ICYAGUSHIJE IREME RY’ UBUREZI MU RWANDA !!!!!!! The very low income and wages for teachers at all levels in Rwanda is the direct cause of very low performance of education at all levels. Very low salaries is seen as a social injustice to the very teaching personnel . Even if you introduce a very well structured and comprehensive curriculum, its implementation will miserably fail as long as the very ones in charge to do it are under-estimated, under paid , malnourished and in inexistent viable conditions.

    Kwirirwa rero bashakiriza gukemura ikibazo ahop kitari ni ugukora ubusa peee!!!! Curriculum nziza idafite mwarimu wishimiye akazi ke kubera ko ahembwa intica ntikize ni ZERO !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Umunyarwanda niwe wavuze ngo : “AGAHIMBAZA_MUSYI KAVA MU NGASIRE”, ibyo nibyo abayobora iriya Minisiteri bagombye kwitaho bakumva mbere yo gushakishiliza umuti muli NTEGANYAGISHO ( Curriculum) !!!!

    • Ndemeranya nawe gato kubijyanye nuko Imibereho y/umwarimu [umushahara] ikwiye kwitabwaho kugira ngo ireme ry’uburezi rigaragare kurushaho. gusa rero: 1. The Launch of the New Curriculum is being done today. Please attend same and give your contribution.
      2. A good Curriculum first, then implementation [including reviewing of teachers’ salaries] later or concurrently.
      3. It is very necessary that curriculum is geared to the world of work- which I think that is what MINEDUC is trying to address.
      So please be more supportive of the new change and address other concerns correctly.

      • Wowe Peter Gatare,urabeshya cyane. I am a teacher and I am hungry and even severely malnourished, I will never implement your policies.I will make them fail UNLESS YOU PAY ME A DECENT SALARY. Ok! Stop dreaming IN CURRICULUM

      • Nivugururwe bongere nibyumb
        a hari hakwiye no kubs abanyeshuri ba P4>P6 biga umunsi wise Igitondo nikogoroba pee.
        Bongere umushara.
        Bahane nabarimu bica uburezi nkana Batista kubana uko bikwiye.

  • # UKuri

    Umbaye kure mba ngukoze muntoki-uku ninko kuvura ikibyimba ugipfuka gusa utabanje kugikanda ngo cyose gishiremo ninko kubakira ireme ry’uburezi kumucanga peeh.
    They are designing curriculum in Billion and they can’t even add 10 K on teachers salary and they think its implementation will give a real results. No change on this because of unbalanced wages in Education institution compare to other. Urugero umuntu ufite A0 muri education ahembwa 135,000 Rwf mugihe Gitifu bafite degree imwe ahembwa around 500,000 Rwf aamafaranga yo guhamagara transport none ngo? Nibakemure ikimmishahara nubwo curriculum yaguma uko yahoze byatanga umusarurro ushimishije kuko umwalimu yajya akora akazi neza kuko akishimiye.

  • Ariko kuki u Rwabda rutagira umwimerere warwo? Buri gihe ngo turakurikiza EAC. Ngaho ingengo yimari irabgirana na June ngaho ngo kwigisha mu cyongereza kubera EAC ngiyo curriculum ihindagurika anne scolaire nibindi. Ibyo byose bigira impact ku ireme tuvuga. Ntabwo nanze ko tugendana nabandi ariko originality na adaptation kuri buti gihugu irakenewe. Urugero TZ yafashe umwanzuro wo kwigisha mu giswayire amasomo yose muri primary school nka particularity yigihugu. Burundi yigisha mu gifaransa nriyahinduye ngo yigishe mu cyongereza ngo nuko iri muri EAC. Ntabwo ari ukurwanya gahunda ya MINEDUC ariko ikwiye umurongo igenderaho uhamye apana kuvuga ngo nabandi bameze gutyo. Twafata ibyabo tukayungururamo ariko tutibagiwe originality yigihugu. Rwose gutangiza kwigisha mu cyongereza yari policy nziza ariko uko byashyizwe mu bikorwa huti huti byagize ingaruka mbi ku myigishirize kugeza no muri kaminuza. Abarimu bamwe babaye humiliated abandi iyo bategura amasomo bishyirira notes zabo muri Google translate bgo izihindure “literally” mu cyongereza. Uryo reme rizava he kweli. Redefinition is needed kandi integration yahandi igomba gukoze in continuously phase out process not guhutiraho.

    • Ibyo uvuga nukuri: Change is a process and this is one such change in process.
      Ngo igihugu kigira particularity yacyo. Ibyo se nyine sibyo? Rwanda’s choice is “To think Big” and be competitive; in the region and beyond! None se ntubona ahubwo ko hazaba hariho akarusho mu rwanda kuko tuzaba dufite hafi indimi zose dukeneye mu karere: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswayire, Igifaransa, etc. It is a process- for the better; my friend!

  • jyewe narumiwe akavuyo ka buri munsi ubu koko abana bacu bazamenya iki? Abanjye nzabajyana uganda ndebe ko nibura haricyo bamenya. Mineduc yabuze umuyobozi hashize imyaka myinshi.

  • ndi muri isea busogo twe twiga ubuvuzi bwamatugo ariko turangiza ntanuzi kubyaza inka

  • Impinduka zimaze kuba muri MINEDUC mu myaka 10 ni nyinshi cyane bityo ntawe utakwibaza impamvu ziba nyinshi kdi ntizitange umusaruro cg ngo zikemure ibibazo bihari. umuntu yakwibaza niba hari ubwo abazitegura abba basubira inyuma ngo barebe izo bakoze nicyo zazize ziba impabusa mu gihe ziba zamaze umutungo w’igihugu, zatumye abana bacanganyikirwa kubera guhindura icyerekezo none ejo kikavanwaho hakaduka ikindi, mugihe abana bo baba bakura bavangirwa hose!

    Ni ah’Imana naho if there is a most failed institution in Rwanda, this is MINEDUC!

  • Mineduc ihindura curriculum uko haje Minister mushya kandi uko HE ahinduye cabinet members Mineduc igombe ibone umuyobozi mushya. Nzaba mbarirwa rwose! Muzambwire indi Min ihandaguranya abayobozi nka Mineduc na Mininfra? kandi rwose si ugusebanya izo nizo mbona zitanga umusaruro mucye kurusha zindi kandi zakabaye arizo pfundu ry’iterambere ry’igihugu. Yego HE yabaye umusirikare ariko sinumva ukuntu abona abayobozi ba Minadef bashoboye kandi badahindagurika hanyuma akabura abo muri ziriya ebyiri navuze hejuru! Umutekano, Ubuhanga, Ibikorwaremezo ibi bintu bitatu ubifite mu gihugu cyawe kandi biri sustainable ndakurahiye ntiwazongera kwireshyeshya n’ibikuri ngo aha uri gasongo maye!

  • Mbere bavanyeho French kubera POLITICS ngo bashaka guhima abafransa.None abantu baziga izo ndimi barangize nta nicyo bazi. Ubwo se bazajya muli COMPETITION BATE?yewe ibyiza nuko u RWANDA BARUCAMO KABILI: hakaba abavuga French n’abavuga english

  • Bagiye biga igifaransa nicyongereza ku buryo bungana zose bazimenya, ikibazo nuko bafara ururimi rumwe bakarurutisha urundi. Ni nacyo cyishe ibintu ku ngoma zabanje bigaga icyongereza ariko bakerekana ko igifaransa kikirusha agaciro nkuko ubu mumashuri baha icyongereza agaciro kurusha igifaransa, bakibagirwa ko abarimu benshi bumva igifaransa kurusha icyongereza. Ni gute wakwigisha mu rurimi nawe utaruzi neza?

Comments are closed.

en_USEnglish