Digiqole ad

Africa yunze ubumwe iracecetse ku bibera muri Africa yepfo, Kubera iki?

 Africa yunze ubumwe iracecetse ku bibera muri Africa yepfo, Kubera iki?

Kuva imvururu n’ubwicanyi byatangira muri Africa y’epfo aho ba kavukire badukira amaduka y’abimukira bagatwika abandi bakabicisha imihoro n ibyuma, sindumva hari umuyobozi runaka wo mu Muryango w’Africa yunze ubumwe (African Union)ugira icyo abivugaho!

Baratwikira abimukira ku manywa y'ihangu, Umuryango w'Africa yunze ubumwe ugaceceka
Baratwikira abimukira ku manywa y’ihangu, Umuryango w’Africa yunze ubumwe ugaceceka

Robert Mugabe uyobora uyu muryango akaba ba President wa Zimbabwe sindumva agira icyo abivugaho mu rwego rw’uyu Muryango, ngo abyamagane mu izina ryawo!

Nkosazana Dramini Zuma umwungirije nawe yararuciye ararumira. Nubwo President Mugabe yagize icyo avuga mu mpera z’Icyumweru gishize, yabivuze kubera ko abenshi mu bishwe ari abo mu gihugu cye.

Abimukira baricwa bazira y’uko bagiye kwishakira imibereho muri kiriya gihugu kandi bakigiyemo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Niba ubuyobozi bwa Africa y’epfo bwarananiwe gushyiraho politike y’ubukungu ifasha abirabura bo mu Bazulu kubona akazi no kubaho neza, simbona impamvu abimukira aribo babizira.

Nyuma ya politike ya gashakabuhake ya Apartheid, ubutegetsi bwabashije gushyiraho ubuyobozi buhamye muri politike ariko bwirengagiza gushyiraho politike mu bukungu zifasha abari barahejwe kuzamukana n’abandi mu iterambere rusange.

Umwami Goodwill Zwelithini amaze kubwira abaturage be ko igihe kigeze abimukira bagasubira iwabo, abandi bahise babiraramo batangira kubasahura no kubica, amahanga araceceka.

Amashusho aherutse gusohoka kuri Mailonline yerekana aho abagabo babiri bica umwimukira waturutse muri Mozambique, kuki nta bantu bo muri African Union bagize icyo bayavugaho ngo bamagane buriya bwicanyi bukorwa ku manywa y’ihangu?

Abandi batari abirabura nibaduseka bakatwita ibicucu, nitwe tuzaba twabatije umurindi kandi twirirwa twumva za discours ko igihe kigeze Africa ikihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga!

Njye ndabaza abasomyi ba Umuseke.rw icyo babona gitera AU guceceka bene aka kageni!

Umwami w'abazulu wakongeje umuriro we yiberaho muri ubu buzima
Umwami w’abazulu wakongeje umuriro we yiberaho muri ubu buzima

Umusomyi wa Umuseke.rw

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Arenga nubundi bagize amahirwe abazungu barabayobora mbere naho ubundi abanya Afurica yepfo nakyo bitaho .

    .Muri Afurica iyo namakyibirane arimo kuba nabwo babaho batuje.Akeshi ibi biterwa nakazi nka politike kigajemo ubukeyene twihaye tunashoboye.

  • Mujye mureka batwite inguge tubyemere niko tubigaragaza

  • Ibi nabivuze muri comment yanjye yatambutse. See it below. Ikigaragara ntacyo bibabwiye kandi abantu bashira. Ese mama Dlamini Zuma yanze kuvamo bene wabo? AU yakamusabye kwegura kuko atari ijwi ryayo ugereranije nuko yarumye gihwa akicecekera.

    “Bakunzi b’Umuseke. Mumfashe twamagane uyu wiyitwa LINO kuko nta bumuntu yigirira. Arahishira abicanyi. Ikindi twamagane Umwami w’abazulu wakojehe agati mu ntozi kwijambo yavuze ryo guhambiriza abimukira. Ntkwiye iryo zina umwami kuko umwami mu gihugu ayanga ihumure. Twamagane kandi ziriya nkozi zibibi za rukarabankaba zo muri South Africa zagize igihugu ibagiro nkaho abantu ari amatungo. Birakwiye rwode gukora urugendo rwamagana ibi bintu nkuko tujya dukora izamagana jenoside. Itsinda ryabanyshuri ba Makerere Univetsity bakoze kubyamagana. Nukuri South Africa ikwiye kuzakora reparations yizi damages bateye nubwo amagara yabantu atagarurwa
    . Birababaje kandi biteye agahinda. Sincerely speaking this is the failure of leadership in South Africa. I would wish to understand the voice of Dlamini Zuma who is coming from South Africa and the current chairperson of AU”

  • Yes, ntabumuntu no gushima mucacyiro tugira wapi, nukureba hafi gusa no kwakira ibije byose ubundi tugakora execution nkibigoryi cg abasazi…Ikigaragara nuko SA izahura n’akaga, ikintu kimbabaza nukuntu bari bamaze gutera imbere, bituma nibaza ahazaza hacu, nuguhora dusubira inyuma gusa.Abayobozi bacu bari bakwiriye gutumira inama bagakumira ubu bugizi bwa nabi….

  • Hahah wa mwanditsi we rwose nawe urabaza ibyuzi pe.ni ryari abanyafrika se bigeze bashyira hamwe rwose?banza barashyize hamwe wenda ntaravuka da.haha uzarebe igihe ibya charlie hebdo biba ukuntu abapresidents babanyafrica bahuruye bakajyayo ariko muri kenya mubitero bya garissa ntanumw wahakandagiye.ibyo niba bitarakwigishije sinzi icyizakwigisha.

  • Ariko buriya south Africa yibagiwe ko iri kumugabane w’africa kuko!!. Ahubwo se ko birukana abanyafurika bagenzibabo buriya bumva ntasoni bibateye pe. Gusa bajye bibukako nabo bafite abaturage babo batuye hanze yigihugu cyabo.

  • Iyo ugiye murugo rwumuntu kugama imvura igwa akanga kukugamisha aba agize nabi cyane, ariko aho kwirirwa umurakarira ngo yanze kukugamisha ahubwo uzibaze uti ese inzu ye yayubatse njye ndihehe kuki ntakubaka iyanjye nzu??? aho niho ruzingiye. ujya murugo rwumuntu arimo kurya inzara wowe ikwishe akanga kuguha ntuzamurakarire ahubwo uzibaze uti ese igihe yahingaga akeza agasarura njye nakoraga iki? Nujya murugo rwumuntu kumutira ikote ryo kwambara akarikwima ntuzamurakarire, ahubw uzibaze uti ese iri kote yarinze yarigura njye ndi hehe? iri niryo pfund ryikibazo, ibindi byose mwibaza musaba amahangango yamagane umwami wabazuru ntabyo amahanga azakora, ahubwo nimuhaguruke nkabanyarwanda mwubake urwanda kuburyo ntamunyarwanda uzongera kwifuza kujya gsuahakira ubuzima hanze, erega afrika yepfo is not forced yo kakira abanyaahanga, ntategeko rihari ritegeka igihugu kwita kubaturage batari abacyo ibyo mubimenye, ubwo se abashinwa baje murwanda tukabirukana bagenda basaba amahanga go ni uburenganzira bwabo????? kuki se mushaka kurya imitsi abanyafurika yepfo? kuki bagowe bbaka igihugu cyabo mwe mkumvako mwagenda mugiye gusarura aho mutabibye? injiji ziri bunyumve nabi ariko icyo nababwira umugririmbyi yaravuze ngo ibugande niyoo haba heza hate burya ntagihugu vyaruta urwanda, bitavuze kourwanda aricyo gihugu cyiza kwisi ahubwo bivuze ko ukoruri kose ni igihugu cyawe, gikunde, gikorerecyiteho nawe uharanire ko ibyo ujya gushaka afrika yepfo wabibona murwanda, naho kwijundika umwami wabazuru ni uguta igihe. Ahubwo njye mbabajwe nabandi birirwa batuka urwanda baba afrika yepfo ubwo bazagaruka bate!!!!!! hahahahaha

    • Ubusesenguzi bwawe nta shingiro uti gute? Nashaka nkubwire ko akazi abanyamahanga bataba bakibye ahubwo baragahabwa. Icyakabiri, naba SA nabo barasoka bakajya gushaka akazi mu bindi bihugu kuko imibereho ni magiriranire wabishaka utabishaka uzakenera abandi.
      kandi ntiwirengagize ko iyo bahawe ako kazi baba bakorera kandi binziriza igihugu ntabwo rero ari ukurya imitsi abenegihugu nkuko wabivuze.

  • yewe yewe! eseburya no muritwe turacyafite imyumvire iri inyuma?!ndabwira michael have have wivuga guryo niba wrabashije kwig amatek sivilizatio ituruka hanze.ikindi kandi gutembera niryo shuli ryambere ribaho.ubwose iyo wibajije inganda zose ziba southafric wumva zigurish ibicuruzwahe?nihanze ya south hanyumasr wumva izongandazose ari izabasouth?ndagirango nkubwireko baramutse bakumiriye icyobita umunyamahang cyose niryoterambere biratana ntaryahab.wowe ntuzi imitekerereze yabantu bo mumajye ni abanebwe kandi bagira ishyari.

  • Kuba ibikorwa by’urugomo byarakomeje gukorerwa abanyamahanga AU ntigire icyo ivuga nuko ibyo bikorwa bidashyigikiwe na Leta ya South Africa kubera iyo mpamvu singombwa na Busa ko AU ikora intervention. KUko Leta ya SA yarabihagurukiye ahubwo aho AU ikenewe nimuburundi aho Leta ariyo yica abacivile.

    Ikibazo cya South Africa uko kimeze:
    Kuba hari abagiye bavugako n’abandi banyafurika yepfo bajya guhaha mubindi bihugu ibyo nibyo ariko mwibuke ko nubwo abanyafurika yepfo bica bagenzi babo ariko icyo barwanira nicyo nuko babikora nabi iyo bigaragambya badateje umutekano muke ikibazo cyabo bakakigeza kunteko ishinga amategeko kikagibwaho impaka.

    Umwami we akwiye kugezwa mu nkiko kabisa kuko niwe gitera w’ikibazo SA ifite muri iiyii minsi. Gusa mwavuga mwagira abo banyamahanga nabo nubwo babaje bagomba kumva ko abenegihugu nabo babona umutungo wabo utwarwa bikababaza.

Comments are closed.

en_USEnglish