Month: <span>September 2014</span>

“Kwishyira hamwe kw’abahanzi nibyo bizatuma na muzika igera kure”- Gretta

Dukunde Gretta umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bakorana na Producer Washington wo mu gihugu cy’u Bugande, ngo asanga muzika nyarwanda kugirango ibe yarenga imbibi igere kure ari uko hagati y’abahanzi nyarwanda hagaragara gushyira hamwe. Uko gushyira hamwe uyu muhanzikazi atangaza, ngo byaba ari uko baba bafite ihuriro bose bisangamo, bityo bakajya banaritangiramo ibitekerezo by’uko muzika nyarwanda […]Irambuye

Kirehe: Umugabo yasambanyije ku ngufu UMUKOBWA WE w’imyaka 17

Umugabo witwa Ryumugabe Faustin w’imyaka 45  wo mu Karere  ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, ari mu maboko ya police i Kibungo mu karere ka Ngoma azira kuba mu ijoro ryo ku cyumweru yarasambanije umukobwa we ufite imyaka 17 y’amavuko ku ngufu. Uyu mugabo yemereye Umuseke ko ibyo ashinjwa ari byo yabikoze koko, gusa agatanga impamvu […]Irambuye

“Icyo narebaga ni amafaranga, si umwanya”- Amag The Black

Hakizimana Amani umuraperi uzwi muri muzika nka Amag The Black, ku nshuro ye ya mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ngo ntabwo yigeze atekereza ku mwanya runaka ahubwo icyo yarebaga ni umubare w’amafaranga yari kuvana mu irushanwa ngo amufashe guteza imbere muzika ye. Ku mugoroba wo ku itariki ya 30 Kanama 2014 […]Irambuye

Umwalimu muri Kaminuza ya Pretoria yiyahuye

Iperereza rirakomeje muri University of Pretoria aho bivugwa kugeza ubu ko umugabo wiyahuye kuwa mbere mu gitondo ari umwalimu, wasimbutse hejuru muri ‘etage’ akitura hasi agahita ahwera nk’uko bitangazwa na Pretoria News. Kaminuza ya Pretoria yemeje aya makuru gusa ntiyahita ihamya ko ari umwalimu cyangwa ari umunyeshuri wiyahuye asimbutse mu nzu. Bamwe mu banyeshuri n’abakozi […]Irambuye

Umuherwe uzwi i Arusha bamusanze mu cyumba cya Hotel yapfuye

Olais Metili abaye umukire wa gatanu uzwi cyane mu mujyi wa Arusha muri Tanzania basanze yapfuye mu buryo budasobanutse neza. Umurambo we bawusanze mu cyumba cya Hotel muri week end yapfuye. Olais Metili bamusanze mu cyumba cy’ahitwa Diamond Motel mu gitanda yapfuye, uwamubonye mbere ni umukozi wari uje gukora isuku mu rukerera nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru […]Irambuye

BK yungutse miliyari 9,8 mu mezi atandatu ya 2014

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2014 bwagaragarije abanyamakuru ko iyi banki yungutse akayabo ka miliyari 9,8 z’amafaranga y’u Rwanda mu mezi atandatu abanza muri uyu mwaka wa 2014. James Gatera Umuyobozi wa Banki ya Kigali yagaragaje byinshi iyi banki yagezeho mu mezi atandatu abanza muri uyu mwaka […]Irambuye

Rwamagana: Uwitwa Higiro yajujubije abapfakazi abatera ubwoba

Abapfakazi bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, Akagari ka Binunga baravuga ko bajujubijwe n’umugabo witwa Adolphe Higiro ubahoza ku nkeke ababwira ko azabica. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana we avuga ko abaturage bakwiye kugaragaza ibimenyetso kubyo barega uyu mugabo. Bimwe mubyo aba babyeyi barega uyu mugabo harimo kubabwira ko azabahambira akabajugunya mu kiyaga […]Irambuye

Suruduwire n’inzoga z’inkorano bigiye kujya ku rutonde rw’ibiyobyabwenge

Hamaze igihe humvikana Polisi y’u Rwanda imena ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano Minisiteri y’ubuzima ngo iri gukora urutonde rw’ibiyobyabwenge biziyongera ku bihanwa n’amategeko y’u Rwamda. Suruduwire, Kombuca,Karigazoki,Yewe muntu,Nyirantare,Muriture n’ibindi byinshi by’ibikorano n’inzaduka bimaze iminsi byumvikana mu nzoga zica cyane abazinywa mu dusantere no mu mijyi itandukanye mu gihugu ngo bigiye gushyirwa ku rutonde rw’ibifatwa nk’ibiyobyabwenge bitemewe. […]Irambuye

Impapuro z’agaciro u Rwanda rwashyize ku isoko zifujwe kugera kuri

Kuva tariki 27 Kanama u Rwanda rwashyize ku isoko impapuro z’agaciro rukeneye kubona miliyari 15 z’amanyarwanda, abashoramari basabye kugura bagejeje kuri miliyari 34,8 bingana na 232%. Kugeza ubu nta zindi ‘bond’ za Guverinoma iyo ariyo yose zirifuzwa kuri iki kigero. Banki y’igihugu ivuga ko yabonye abifuza kugura ‘bond’ bagera kuri 91 bo mu byiciro bitandukanye […]Irambuye

Nyamagabe: Ibigo bya KCCEM na Kitabi Tea company birapfa 479m2

Amajyepfo – Ishuri rya Kitabi College of Conservation and Environomental Management (KCCEM) riri mu karere ka Nyamagabe hamwe n’ikigo cya Kitabi Tea Company hashize umwaka hagati ya byombi hari ikibazo cy’ubutaka buhinzemo icyayi butuma ririya shuri ritubaka inzu zaryo nk’uko byateganyijwe ku gishushanyo mbonera. Intandaro ngo yaba ari ukwibeshya mu ibarura ry’ubutaka bwanditswe kuri Kitabi […]Irambuye

en_USEnglish