Digiqole ad

BK yungutse miliyari 9,8 mu mezi atandatu ya 2014

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2014 bwagaragarije abanyamakuru ko iyi banki yungutse akayabo ka miliyari 9,8 z’amafaranga y’u Rwanda mu mezi atandatu abanza muri uyu mwaka wa 2014.

Inzu nshya igize icyicaro gikuru cya  BK mu mujyi wa Kigali
Inzu nshya igize icyicaro gikuru cya BK mu mujyi wa Kigali

James Gatera Umuyobozi wa Banki ya Kigali yagaragaje byinshi iyi banki yagezeho mu mezi atandatu abanza muri uyu mwaka ugereranyije n’uko byari byifashe mu mwaka ushize wa 2013.

BK yashinzwe mu 1966, imaze kugira amashami 65, ikaba ifite abanyamuryango ibihumbi 195 ikorana nabo ndetse n’ibigo bizwi ibihumbi 20 ikorana nabyo.

BK yabashije kunguka amafaranga y’u Rwanda miliyari 9,8 mu gihe ubushize yari yungutse abarirwa muri miliyari ndwi (7). Ni ibyemezwa na John Bugunya, umuyobozi ushinzwe imari muri BK.

Muri rusange abanyamuryango ba BK babikije asaga miliyari 323,0 z’amafaranga y’u Rwanda, ayagurijwe abakiliya ni miliyari 212,7 mu gihe muri rusange BK igeze ku ishoramari rya miliyari 477,5 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi ni imibare ya tariki ya 30 Kamena 2014.

James Gatera we avuga ko ibyagezweho ari byinshi ariko ngo ntabwo baragera ku rwego bifuza kuba bariho.

Avuga ko ubu BK ihanze amaso isoko ryo hanze y’u Rwanda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba,  ikaba yaramaze kujyana serivise muri Kenya na Uganda nubwo ngo habayeho imbogamizi mu bijyanye n’amategeko yaho.

Yavuze ko kuba BK yaragiye muri Kenya bifasha cyane abakiliya bakorerayo ubucuruzi kubona serivise ku buryo buboroheye.

Muri iyi nama abayobozi ba BK batangaje ko bagiye kuzana uburyo bwo gukoresha amakarita y’ikoranabuhanga ‘Master card’ azajya afasha abari kure nko gufata icumbi muri Hotel batarahagera ndetse izi karita ngo ubu zinakoreshwa mu mashini zitanga amafaranga za ATM.

Inyungu ku nguzanyo ziracyari hejuru

Mu kiganiro kihariye John Bugunya, umuyobozi ushinzwe imari muri BK yahaye Umuseke, ku bijyanye n’impamvu inyungu icibwa abafata inguzanyo muri banki zikiri hejuru, yadutangarije ko umubare w’Abanyarwanda bazigama ari muto kandi banki ikenera amafaranga yo gutanga bigatuma ijya kuyashaka hanze nayo akaza ahenze.

Yagize ati “Abaturage nibitabira kwizigamira, bizorehera amabanki gutanga inguzanyo no kumanura inyungu zicibwa abaturage.”

Muri BK umuntu watse umwenda abarirwa kuzishyura uwo mwenda atanga inyungu iri hagati ya 17 na 18% bitewe n’ibintu byinshi banki isuzuma, gusa ngo hari kurebwa uko aya mafaranga yamanuka.

Umuntu ujyana amafaranga muri BK we abarirwa inyungu ya 6 kugera ku 9% bitewe n’impamvu banki isuzuma, nk’uko byatangajwe na Bugunya.

Gusa n’ubwo inyungu yakwa uguza ikiri hejuru ngo hari ikizere ukurikije uko BK itera imbere.

John Bugunya yagize ati “Uburyo banki itera imbere biduha icyizere ko tuzagera aho dushaka kugeza abakiliya kandi abanyamuryango bakazahabwa inyungu zishimishije kuruta mbere.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubukungu bushingiye ku ikoreshwa ry ifaranga mu Rwanda ubona hatarabamo koroherana mu mikoranire hagati y’ibigo by’imari n’abanyamuryango babyo.Ibi bigaragarira mu mibare itangwa n”ikigo cy’imari BK aho ubona ko amafaranga abitswa asaga miliyari 323,0  , wakuramo atangwaho inguzanyo agera  miliyari 212,7  ukibaza impamvu BK ivuga ko abanyamuryango bayigana babitsa make k’uburyo ikenera kuvana andi mafaranga hanze !!!!!   Iki kigaragara mu igurishwa ry’ifaranga hagati y’icyo kigo BK n’abanyamuryango , nuko abanyamuryangobahendwa iyo bagurisha ifaranga ryabo ,mu gihe bo bayashaka ikiguzi kikuba incuro hafi 2.5. . Hagati ya 17% na 18% asabwa abanyamuryango ni menshi ugereranije na 6 cyangwa 9 % bahabwa iyo bagurisha amafaranga yabo.   Ibi bituma abantu bajyana amafaranga yabomu bindi bikorwa byunguka kurusha uko bayashoye mu bikorwa by’amafaranga. Icyo kigocyakangombye kuba cyarungutse arenze ayobagaragaza iyohaza kubaho ubwo bworoherane. (Flexibility in financial reliability)    Ntarugera François

  • twizere ko izo nyungu n’abakiriya banyu nabo bazibonago ndetse n’igihugu muri rusange

  • kuva amabanki n’ibigo by’imari biri kujyenda bitera imbere binashobora kwiteza imbere bizatuma n’inguzanyo no koroshya uburyo ziboneka birushaho koroha

  • iyi bank itanga service nziza nta mpamvu yuko itakunguka, jye ndayishima rwose kandi ikomereze aho

  • Njyewe nubwo BK yungutse ikaba inakora neza sinemeranya nayo kuko yarampohoteye.Nimwumve namwe ibyo yankoreye.Iyi Bank yampaye inguzanyo ya 3millions muri 2012 ndangiza kuyishyura muri 2014 mukwezi kwa munani nari naratanze ingwate ntijwe na Mama wanjye nuko aba numwishingizi wanjye ariko hagati aho naje kujya mumahanga ariko nkomeza kwishyura neza ndarangiza.None ubu banze guha Mama iyo ngwate kandi yanditse mumazina ye akaba numwishingizi wanjye banze no kuduha nibura icyemezo cyuko twarangije kwishyura ngo cyereka mpari kandi iyo ngwate ni inzu icyenewe gusanwa hakoreshejwe indi nguzanyo kandi ntago ishobora kuboneka icyo cyemezo cyumutungo Bk itagitanze,none basomyi nimutugire inama pe!

  • Ndasaba uwaba afite igitecyerezo cg ubundi bufasha ko yamfasha kuri icyo kibazo

Comments are closed.

en_USEnglish