Digiqole ad

“Kwishyira hamwe kw’abahanzi nibyo bizatuma na muzika igera kure”- Gretta

Dukunde Gretta umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bakorana na Producer Washington wo mu gihugu cy’u Bugande, ngo asanga muzika nyarwanda kugirango ibe yarenga imbibi igere kure ari uko hagati y’abahanzi nyarwanda hagaragara gushyira hamwe.

Dukunde Gretta umuhanzikazi ukorera kwa Washington mu gihugu cy'u Bugande
Dukunde Gretta umuhanzikazi ukorera kwa Washington mu gihugu cy’u Bugande

Uko gushyira hamwe uyu muhanzikazi atangaza, ngo byaba ari uko baba bafite ihuriro bose bisangamo, bityo bakajya banaritangiramo ibitekerezo by’uko muzika nyarwanda yakwagura imbibi nayo ikajya ku isoko mpuzamahanga.

Mu kiganiro na Umuseke, Gretta yatangaje uko asanga muzika nyarwanda yarenga imbibi abahanzi b’abanyarwanda nabo bakamenyekana mu mahanga.

Yagize ati “Mu Rwanda hari abahanzi benshi kandi b’abahanga, ariko kugirango ibihangano byacu bigere kure ni uko twabanza tukishyira hamwe.

Kuko mu bihugu bindi duturanye usanga hari ukurwanirana amashyaka hagati y’abahanzi. Ariko hano umuhanzi areba inyungu ze ku giti cye gusa aho kumva ko yagira uwo azamura uri hasi ye kandi abonamo impano”.

Dukunde Gretta akomeza atangaza ko akiri umwana yajyaga akunda kumva indirimbo za Cecile Kayirebwa cyane, ari nawe watumye akunda ibijyanye n’ubuhanzi.

Gretta yatangiye muzika mu mwaka wa 2012, ahera ku ndirimbo yise ‘Isezerano’ afatanyije n’umuraperi Fireman na Mc Fab. Ubu yamaze no gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ukuri’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • big up mushiki wacu tukurinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish