Digiqole ad

Umwalimu muri Kaminuza ya Pretoria yiyahuye

Iperereza rirakomeje muri University of Pretoria aho bivugwa kugeza ubu ko umugabo wiyahuye kuwa mbere mu gitondo ari umwalimu, wasimbutse hejuru muri ‘etage’ akitura hasi agahita ahwera nk’uko bitangazwa na Pretoria News.

Imwe mu nyubako zo muri Kaminuza ya Pretoria
Imwe mu nyubako zo muri Kaminuza ya Pretoria

Kaminuza ya Pretoria yemeje aya makuru gusa ntiyahita ihamya ko ari umwalimu cyangwa ari umunyeshuri wiyahuye asimbutse mu nzu.

Bamwe mu banyeshuri n’abakozi bo muri iyi kaminuza banditse kuri Twitter bagaragaza akababaro kabo ko kubura umwalimu wapfuye yiyahuye.

Mu kwezi gushize kwa munani aha muri iyi kaminuza havuzwe ibindi bikorwa byo kwiyahura.

Hagati mu kwezi kwa munani, hafi y’aha umukozi ushinzwe umutekano yasimbutse mu igorofa nawe yiha nyamunsi arahwera.

Hashize amasa 24, Danny Nortje-Russouw umwalimu wigishaga mu mwaka wa mbere muri ‘Accounting’ muri University of Pretoria nawe asimbuka mu igorofa ry’iyi kaminuza yiha urupfu.

Ikigo kirebana n’ibyo kwiheba muri Africa y’Epfo (SA Depression and Anxiety Group (Sadag) ubu cyatangiye gutanga intabaza ngo aho bakeka umuntu wese ufite kwiheba gukomeye babamenyeshe bamwegere bamugire inama.

Kuri iyi kaminuza by’umwihariko, ku mbuga nkoranyambaga, abahiga n’abahakorera bari kugaruka cyane ku kwiyahura kumaze iminsi kuhavugwa kuri gufata indi ntera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish