Month: <span>September 2014</span>

Urukiko rwanzuye ko Capt (rtd) Kabuye akurikiranwa afunze

Gasabo – Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo rwategetse kuri uyu wa 02 Nzeri nimugoroba ko uwahoze mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Kapiteni David Kabuye akurikiranwa ku cyaha cyo gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko aregwa afunze by’agateganyo iminsi 30 ku bw’impungenge zo gutoroka ubutabera. Urukiko rwatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha […]Irambuye

Ntagahunda mfite yo kuva mu Amavubi – Constantine

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Stephen Constantine aratangaza ko atazigera yegura kabone n’ubwo u Rwanda rwamaze  gusezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2015 kuko ngo gahunda ye ari ugutegura ikipe y’u Rwanda  izakina igikombe  cy’Africa (CHAN) cya 2016 kizabera mu Rwanda. Avuga kubijyanye n’ahazaza he mu ikipe y’igihugu Amavubi, Philip Constantine yagize ati […]Irambuye

Ku mwanya wa 7 muri PGGSS4, J. Sentore arashima ananenga

Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore, umwe mu bahanzi batowe 10 bakitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4. Ku nshuro ye ya mbere aryitabiriye arashima ananenga bamwe mu bakunzi b’abahanzi. Jules niwe muhanzi wakoraga indirimbo ziri mu njyana gakondo muri iri rushanwa, yaje kwegukana umwanya wa karindwi ndetse na miliyoni […]Irambuye

Golda: Umugore wahoreye abakinnyi b'Abayahudi bishwe n’ibyihebe mu 1972

Golda Meir ni umugore wakoze imirimo myinshi mu gihugu cye cya Israel. Yabaye Minisitiri  w’intebe wa mbere w’umugore, yitabye Imana muri 1978. Golda yakoze imirimo myinshi muri Leta yamenyekanye cyane mu 1972 ubwo ibyihebe by’Abanyepalestine byagabaga igitero muri Hoteli yari icumbikiye abakinnyi b’umukino ngororamubiri i Munich bari mu mikino Olempiki bicamo 11. Abakoze ibi, Golda yategetse ko bashakishwa […]Irambuye

Abongereza 150,000 barasaba ko ababyeyi ba Ashya barekurwa

Ababyeyi b’umwana urwaye kanseri y’ubwonko bafungiwe muri Espagne bazira ko ngo bakuye umwana wabo mu bitaro kuwa gatanu w’icyumweru gishize badasabye uruhushya abaganga, barasabirwa gufungurwa ngo babone uko bita ku mwana wabo urwariye mu bitaro byo muri iki gihugu. Abongereza barenga 150, 0 00 bamaze gusinya ku rwandiko(petition) basaba ko aba babyeyi barekurwa bagataha iwabo […]Irambuye

Amazi ashobora kuba ingume ku baturage miliyoni 250 muri Afurika

Mu mahugurwa yahuje abanyamakuru n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga amazi muri Afurika y’Ibirasirazuba (Global water Parterneship Eastern Africa), Dr Munyaneza Omar umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gishobora kugira ingaruka mbi ku baturage bari hagati ya miliyoni 75 na 250 bo muri Afurika mu mwaka wa 2020. Impamvu nyamukuru ikaba […]Irambuye

Rutsiro: Abanyeshuli 10 bakubiswe n’inkuba

Iburengerazuba – Mu Akarere ka Rutsiro mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Rurara kuri uyu wa mbere  tariki 01 Nzeri inkuba yakubise abana 10 bo mu kigo cya Ecole Primaire Umucyo babiri muribo bahita bitaba Imana, abandi  umunani barahungabana. Gaspard Byukusenge umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri […]Irambuye

Umugore wirabura yabyaye umwana w’umuzungu. Bibaho 1/1 000 000

Umugore w’umwongerezakazi witwa Catherine Howarth ubwo bamuhaga umwana yibarustse yagize ngo bamuhinduriye. Umwana w’umuhungu yabyaye ni umuzungu utavangiye mu gihe nyine nyamara ari umwirabura ukomoka muri Nigeria. Ikinyamakuru Mirror kivuga ko umugabo we ni umuzungu, umugore ni umwirabura. Kuri bamwe bakumva ari ibisanzwe. Ntabwo bisanzwe kuko iyo bimeze bitya abashakanye bibaruka umwana w’uruvange rwa bombi. […]Irambuye

Ukraine: Ingabo za leta zahunze urugamba, zirashinja Uburusiya kugaba igitero

Minisitiri w’ingabo mu kiguhu cya Ukraine, Valeriy Heletey yashinje Uburusiya ko bwatangije “Intambara ikomeye” ishobora kuzagwamo abaturage ibihumbi n’ibihumbi. Uburusiya bwahise bunyomoza ayo makuru, buvuga ko bugerageza kurokora abaturage b’abasivile mu makimbirane ashobora kubahitana. Uku guterana amagambo kwabaye nyuma y’aho ingabo za leta ya Ukraine zahungaga urugamba ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Luhansk […]Irambuye

en_USEnglish