Nyamagabe: Ibigo bya KCCEM na Kitabi Tea company birapfa 479m2 z'ubutaka
Amajyepfo – Ishuri rya Kitabi College of Conservation and Environomental Management (KCCEM) riri mu karere ka Nyamagabe hamwe n’ikigo cya Kitabi Tea Company hashize umwaka hagati ya byombi hari ikibazo cy’ubutaka buhinzemo icyayi butuma ririya shuri ritubaka inzu zaryo nk’uko byateganyijwe ku gishushanyo mbonera.
Intandaro ngo yaba ari ukwibeshya mu ibarura ry’ubutaka bwanditswe kuri Kitabi Tea Company kandi ari ubwa KCCEM, gusa mu mwaka ushize ibi bigo byombi ngo byari byumvikanye ko KCCEM iha Kitabi Tea Company ingurane y’ubundi butaka maze igasubizwa ubu buyegereye ikubakamo inyubako zayo nk’uko byateganyijwe mbere.
Ni ubutaka buri mu kibanza No 2503 bungana na 479 m2 , ubu buhinzemo icyayi cya Kitabi Tea Company, bwegeranye cyane n’iri shuri riri mu kibanza No 2502, aha niho bateganyaga kubaka inyubako z’ikigo cyabo ziri ku gishushanyo mbonera.
Richard Nasarira umuyobozi w’ikigo cya KCCEM avuga ko ubu butaka bwahoze ari ubw’ikigo kitwaga ORTPN bukaza guhabwa ishuri rya KCCEM n’ikigo cya RDB. Uyu muyobozi avuga tariki 2 Nzeri 2013 habayeho guhuza impande za KCCEM na Kitabi Tea Company bumvikana uko bakemura ikibazo cy’ubu butaka bwari buhinzemo icyayi ariko n’ubu ngo imyanzuro ntirashyirwa mu bikorwa.
Ingaruka ni uko ingengo y’imari yari yagenewe kubaka izindi nyubako za KCCEM ashobora gusubirayo adakoreshejwe ibyo yateganyirijwe kuko kuva mu Kwakira 2013 igishushanyo mbonera cyakabaye cyaratangiye kubakwa.
Umushinga wa KCCEM wo kubaka inyubako z’amashuri n’ibiro wari ugamije kongera umubare w’abanyeshuri bigira muri KCCEM, uhereye muri 2014, ku nkunga ya MacArthur Foundation na Guverinoma y’uRwanda. Ibi biri kujya mu gihombo kubera iki kibazo.
Inkunga yatanzwe n’uriya mushinga na Leta y’u Rwanda ngo yagombaga gutagnira gukoreshwa bitarenze Ukuboza 2014.
Richard Nasarira avuga ko iki kibazo cyakabaye cyarakemutse ariko buri gihe uko begereye Kitabi Tea Company bababwira ko batarabona umwanya.
Jean Mutabazi umuyobozi muri Kitabi Tea Company yabwiye Umuseke ko iki kibazo ntacyo bazi kuko bo bafite impapuro z’ubutaka zemewe n’amategeko.
Ati “Gusa ndumva niba hari ikibazo bajya mu rukiko twe tukisobanura.”
Umuseke wagerageje kuvugana na Jonathan Majaliwa umuyobozi wa Kitabi Tea Companu ntiyaboneka kuri telephone ye igendanwa.
Obed Muhirwa ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyamagabe we yavuze ko iki kibazo bakizi gusa ko azi ko impande zombi zari zumvikanye kukikemurira.
Ati “Ikibazo turakizi ariko byari byiza kuko bari bumvikanye ko bazakirangiza ubwabo. Ahubwo twe twategereje ko gikemuka.”
Kitabi Tea Company, igenzurwa na Rwanda Mountain Tea, umwaka ushize yahawe igihembo cyo kuba ku isonga mu nganda 74 zitunganya icyayi mu bihugu byo muri aka karere.
Ishuri rya KCCEM riri mu mashuri ane muri Africa atanga amasomo y’ubukerarugendo, amapariki no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, rikaba rihuzaryigamo abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu karere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
ariko ibi ni bigo binini cyane kuburyo amakimbirane nk’ayo atarakwiye ku burirwa umuti
Comments are closed.