Digiqole ad

Kirehe: Umugabo yasambanyije ku ngufu UMUKOBWA WE w’imyaka 17

Umugabo witwa Ryumugabe Faustin w’imyaka 45  wo mu Karere  ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, ari mu maboko ya police i Kibungo mu karere ka Ngoma azira kuba mu ijoro ryo ku cyumweru yarasambanije umukobwa we ufite imyaka 17 y’amavuko ku ngufu.

Uyu mugabo yemereye Umuseke ko ibyo ashinjwa ari byo yabikoze koko, gusa agatanga impamvu we yumva zabiteye.

Avuga ko ubwo yari avuye mu kabari mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro yatashye agakomanga, baramukingurira nk’uko bisanzwe, akingurirwa n’uyu mukobwa we maze umwana agasubira kwiryamira.

Ise uyu, avuga ko yagiye ku meza agafata ifunguro bari bamuteguriye maze ngo ajya mu cyumba cye kuryama ariko ashakisha umugore we aramubura. Gusa umugore we ngo hari abo yari yagiye gusura yarayeyo.

Ryumugabe yiyemerera ko yahise ajya mu cyumba cy’umukobwa we amuryama iruhande.

Ati ”Kubera inzoga nahise muryama iruhande numva ko ari umugore wanjye ibyabaye muri iryo joro byose byakurikiye kuryama ku buriri bw’umwana wanjye simbizi kuko nari nasinze cyane gusa byose ndabyemera.

Bucyeye kuwa mbere tariki 01 Nzeri, uyu mwana w’umukobwa yagiye kubibwira umugore baturanye ahita ajya gutabaza polisi iraza ita muri yombi uyu mugabo wakoze ishyano.

Umwana avuga ko  se yamuryamye iruhande agatangira kumukorakora maze ngo amwiyamye se ashyuraho imbaraga baragundagurana, bigera aho uyu Ryumugabe azana umuhoro amubwira ko niyanga amutema, maze areka se akora ibyo ashaka.

Fuastin Ryumugabe afite umugore w’imyaka 45 bafitanye abana bane, abahungu batatu n’uyu mushiki wabo ari na we yafashe ku ngufu.

Uyu mugabo avuga ko yari yanyoye inzoga yitwa Siriduwire ivanze n’urwagwa rw’ibitoki .

Gusambanya umwana ufite  imyaka munsi ya 18 y’amavuko ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo  ya 34 y’itegeko n° 27/2001 ryo kuwa  28/04/2001 ryerekeye uburenganzira  bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda  ihohoterwa, ingingo iteganya igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 100 na 200.

Kumwanduza indwara zidakira cyangwa kumusambanya bikamuviramo gupfa  bihanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe (1 000 000).

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

0 Comment

  • mbega umurezi

  • Inkuru nk’iyi iyo nyibonye numva umusatsi umvuye ku mutwe !! abagabo koko twaravumwe ??? umwana yabyaye ?? Imana itubabarire kuko twagiye hasi y’inyamaswa ! ni gute umugabo yifuza umwana yabyaye koko ? izi nkuru mujye mureka kuzandika kuko njye ubu numva umutima ugiye guhagarara !

  • Iritegeko uvuze ntirigikoreshwa, hakoreshwa itegeko rihana (code penal 2012).

  • iyi nkoramahano yo gatsindwa n’Imana nihamwe byintangarugero ngo yabitiranije aragatsindwa? mbega ikinyoma cyambaye ubusa, ubu yari yahaze siriduwire dore ko arizo zizatumarah abantu, nahanwe rwose urumva , ibaze nkukuntu umwana ari busigare amaze mumutwe , nukuvuga ngo umuntu ntashobora kuzigera yibagirwa ishyano nnkiri rimubayeho,  

    • Biteye agahinda!!!!!!!!!!! Si agahinda gusa ahubwo ni agahomamunwa.Ibi nibyo mu minsi yimperuka. Ntimukayitegereze ukundi

  • NIYICWE

Comments are closed.

en_USEnglish