Digiqole ad

Impapuro z’agaciro u Rwanda rwashyize ku isoko zifujwe kugera kuri 232%

Kuva tariki 27 Kanama u Rwanda rwashyize ku isoko impapuro z’agaciro rukeneye kubona miliyari 15 z’amanyarwanda, abashoramari basabye kugura bagejeje kuri miliyari 34,8 bingana na 232%. Kugeza ubu nta zindi ‘bond’ za Guverinoma iyo ariyo yose zirifuzwa kuri iki kigero.

Amb Claver Gatete
Amb Claver Gatete

Banki y’igihugu ivuga ko yabonye abifuza kugura ‘bond’ bagera kuri 91 bo mu byiciro bitandukanye by’abashoramari. Impapuro z’agaciro u Rwanda ruheruka gushyira ku isoko mu mwaka washize zifujwe kugurwa n’abashoramari 56.

Abashoramari bo mu bihugu bya Canada, Ubufaransa, Ububiligi, Ibirwa bya Maurices, Tanzania na Kenya bari mu bifuje gushora muri izi mpapuro z’agaciro ziheruka gushyirwa ku isoko n’u Rwanda.

Amb. Gatete Claver, minisitiri w’Imari n’igenamigambi yatangaje ko kwifuzwa cyane kw’izi mpapuro z’agaciro ku isoko mpuzamahanga bigaragaza ikizere abahanga mu ishoramari baba baha icyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda.

Ati “ Kugirango abifuza impapuro z’agaciro zacu bagere kuri 232% ni ikigaragaza neza uko abashoramari babona ubukungu bwacu. Intego ni ugukomeza politiki yacu yo kuzamura ubukungu bihereye hasi.”

Imari ivuye muri izi mpapuro z’agaciro izafasha isoko ry’imigabane mu Rwanda no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere mu Rwanda.

Banki nkuru y’igihugu yatangaje ko iri gushishikariza abanyarwanda kumenya no gushora imari mu bijyanye n’isoko ry’imigabane.

Iyi ni inshuro ya gatatu guverinoma y’u Rwanda ishyira ‘Bonds’ ku isoko hagamijwe kuzamura iby’amasoko y’imigabane no gushora mu mishinga y’ibikorwa remezo.

Izindi ‘Bonds’ nk’izi zizashyirwa ku isoko mu kwezi k’Ugushyingo 2014.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • kubera ko bazi ko u Rwanda ruzabishyura neza nta mpamvu yo kutagura izi bond

  • Ngo:Kugeza ubu nta zindi ‘bond’ za Guverinoma iyo ariyo yose zirifuzwa kuri iki kigero?Murumva ibi atarukwirata bivanze nibinyoma koko? Ni gvt iyariyoyose yu Rwanda cg ni gvt iyariyoyose kwisi?

    • Nonese wowe kowa commentinze utabanje kumenya iyo Guverinoma zivugwa izo arizo?

  • bond zidufitiye akamaro kanini muguteza imbere igihugu cyacu kandi kuba amahanga azirwanira nuko hari ikizere igihugu cycu kibaha mukwishyura

  • igihe kirageze ngo abanyarwanda bagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda izi mpapuro ni zimwe mu buryo bwo gukomeza kugira uruhare muri iryo terambere

Comments are closed.

en_USEnglish