“Icyo narebaga ni amafaranga, si umwanya”- Amag The Black
Hakizimana Amani umuraperi uzwi muri muzika nka Amag The Black, ku nshuro ye ya mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ngo ntabwo yigeze atekereza ku mwanya runaka ahubwo icyo yarebaga ni umubare w’amafaranga yari kuvana mu irushanwa ngo amufashe guteza imbere muzika ye.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 30 Kanama 2014 nibwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ryashojwe. Umuraperi Amag The Black aza ku mwanya wa gatandatu yegukana miliyoni 2.500.000frw.
Kuri uyu muhanzi ngo ntabwo yigeze yitabiri iri rushanwa aziko azaryegukana, ahubwo yari ategereje kureba umwanya azazaho ndetse n’amafaranga yawo.
Nyuma yo kuva kuri stage amaze kwegukana umwanya wa gatandatu, Amag The Black yatangarije Umuseke ko igihembo yegukanye ntacyo kimutwaye.
Yagize ati “Ntabwo rwose naje muri iri rushanwa nziko nzaryegukana. Oyaaa!!ahubwo nashakaga kureba umwanya nzazaho n’amafaranga yawo.
Kuba naraje ku mwanya wa gatandatu nkegukana miliyoni 2.500.000frw ntabwo ari ikintu kimbabaje.
Ikintu cya mbere navuga ni uko BRALIRWA ntako itagira ngo iteze umuhanzi imbere. Ubuse ko twahembwaga miliyoni ku kwezi ninshyiraho aya nzabura icyo nyakoresha kandi kizangirira akamaro?”.
Amag The Black akomeza avuga ko agiye gutangira gutegura uburyo yazasubira mu irushanwa ritaha, ndetse ngo byanashoboka akaryegukana.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW