Digiqole ad

Umuherwe uzwi i Arusha bamusanze mu cyumba cya Hotel yapfuye

Olais Metili abaye umukire wa gatanu uzwi cyane mu mujyi wa Arusha muri Tanzania basanze yapfuye mu buryo budasobanutse neza. Umurambo we bawusanze mu cyumba cya Hotel muri week end yapfuye.

Bamusanze mu cyumba cya Hotel ku buriri yapfuye
Bamusanze mu cyumba cya Hotel ku buriri yapfuye

Olais Metili bamusanze mu cyumba cy’ahitwa Diamond Motel mu gitanda yapfuye, uwamubonye mbere ni umukozi wari uje gukora isuku mu rukerera nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Citizen cyo muri Tanzania.

Metili azwi kuba afite restaurant ikomeye yitwa Bite Bite Restaurant akagira n’iduka rizwi cyane riri ahitwa Kisongo muri Arusha.

Uyu mugabo w’ikigero cy’imyaka 50, nubwo bitaramenyekana neza icyo yazize abamubonye yinjira mu cyumba bavuga ko yinjiranyemo n’umugore batazi.

Umukozi muri iyi Motel ati “Ntabwo nzi neza umugore bari kumwe ntanubwo nzi igihe we yagendeye.”

Umubiri w’uyu mukire wahise ujyanwa mu buruhukuro no gupimwa icyaba cyahitanye Metili.

Mu minsi yashize umugabo witwa Benson Mollel wari umuyobozi w’ishami ry’urubyiruko ry’ishyaka Chama Cha Mapinduzi nawe yapfuye mu buryo nk’ubu aho yinjiye mu cyumba ari kumwe n’umugore, maze bakaza gusanga yapfuye umugore yagiye kare.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish