Digiqole ad

Suruduwire n’inzoga z’inkorano bigiye kujya ku rutonde rw’ibiyobyabwenge

Hamaze igihe humvikana Polisi y’u Rwanda imena ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano Minisiteri y’ubuzima ngo iri gukora urutonde rw’ibiyobyabwenge biziyongera ku bihanwa n’amategeko y’u Rwamda.

Inzoga z'inzaduka zigiye gushyirwa ku rutonde rw'ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda
Inzoga z’inzaduka zigiye gushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda

Suruduwire, Kombuca,Karigazoki,Yewe muntu,Nyirantare,Muriture n’ibindi byinshi by’ibikorano n’inzaduka bimaze iminsi byumvikana mu nzoga zica cyane abazinywa mu dusantere no mu mijyi itandukanye mu gihugu ngo bigiye gushyirwa ku rutonde rw’ibifatwa nk’ibiyobyabwenge bitemewe.

Chief Supt Emmanul Ngondo  uyobora agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’Igihugu yabwiye Radio KFM ko ku rutonde rw’ibiyobyabwenge hari ibindi bigiye kwiyongeramo ndetse bigahanwa n’amategeko nubwo n’ubu iyo bifashwe bimenwa.

Chief Supt Emmanuel Ngondo avuga ko ibiyobyabwenge byongera ikibazo ku bwonko nubwo bamwe bibwira ko bibajyana mu nzira nziza.

Urutonde rwa bimwe mu biyobyabwenge bikomeye rutegurwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) gusa hakaba hari ibindi birimo bishyirwa ku rutonde.

Bimwe mu biyobyabwenge bisanzwe bizwi harimo Heroine, Cocaine, urumogi, imiti ikora nk’ibiyobyabwenge, Mayirungi, Kanyanga n’ibindi bitemewe.

Ku bijyanye n’izindi nzoga z’inzaduka nka Suruduwire, Karigazoki na Kombuca, n’inzagwa zikorwa zigahabwa amazina bitewe n’uko zica Polisi y’Igihugu ivuga ko Minisiteri y’Ubuzima hari iri kubyigaho ngo irebe ko yabyongera ku rutonde.

Ati “Icyo tubivugaho nuko birimo bitegurwa hariza Mukubitumwice,Yewemuntu ,za Muriture n’izindi n’ubu ntibyemewe kunyobwa n’ubu hari amabwiriza abibuza kunyobwa ndetse uziko tujya tubimena ariko noneho Minisante iri kubitegura neza ngo byongerwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe bizahanwa n’itegeko.”

Chief Supt Ngondo avuga ko ibiyobyabwenge nka Mayirungi, Heronine, Cocaine n’urumogi ngo bidakorerwa mu Rwanda.

Avuga ko n’abahingaga urumogi mu Rwanda bamaze kubarwanya bigacika.

Ni gute byinjira mu gihugu kandi umutekano ukajijwe.

Polisi y’Igihugu ivuga ko bica ku mipaka itemewe kandi ababyinjiza bakaba bafite amayeri menshi.

Ati“Iyo mvuga ngo bica ku mipaka itemewe niyo mpamvu ubona tubifata cyane mbere y’uko byinjira mu gihugu, aho niho twibanda kukabifatana n’ababizana.

Avuga ko bisaba ubushishozi kubifata kuko hari n’ababyishyira mu nda ariko ngo bagerageza kubirwanya bigendanye n’amakuru babonye n’ubumenyi bafite.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish