Digiqole ad

Rwamagana: Uwitwa Higiro yajujubije abapfakazi abatera ubwoba

Abapfakazi bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, Akagari ka Binunga baravuga ko bajujubijwe n’umugabo witwa Adolphe Higiro ubahoza ku nkeke ababwira ko azabica. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana we avuga ko abaturage bakwiye kugaragaza ibimenyetso kubyo barega uyu mugabo.

Mu kagali ka Binunga Umurenge wa Gishari aho umugabo atera ubwoba abapfakazi
Mu kagali ka Binunga Umurenge wa Gishari aho umugabo atera ubwoba abapfakazi

Bimwe mubyo aba babyeyi barega uyu mugabo harimo kubabwira ko azabahambira akabajugunya mu kiyaga cya Muhazi, kuba arara acuragura mu ngo z’abo akagerekaho no kuboneshereza uko yishakiye.

Silas Havugiyumva avuga ko kuba umuntu yivugira ko azica abantu byonyine akwiye kuba abibazwa bitaraba.

Abaturage biganjemo abapfakazi ahohotera akoresheje iterabwoba bavuga ko bafite impungenge ko ikibazo cyabo kizahagurukirwa hari uwo yishe nk’uko abivuga.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyageze mu buyobozi uyu mugabo ngo atabwa muri yombi ariko hashira iminsi akarekurwa kuko ngo habura ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Avuga ko  ikibazo cya Higiro bakizi kandi bari kugikurikirana bafatanyije n’inzego zibishinzwe.

Nehemia Uwimana yabwiye Umuseke ko hashize iminsi itanu Higiro ari mu maboko ya Polisi agasaba abaturage gukurikirana bagatanga ibyo bamurega ku nzego zibishinzwe.

Nehemia avuga ko imapmvu ituma uyu mugabo bashinja ubugizi bwa nabi afatwa akarekurwa ari uko iyo ageze mu maboko ya polisi nta muturage ujya gutanga ikirego, kandi ngo polisi ikaba itakomeza gufunga umuntu idafitiye ikirego.

Ati “Uyu mugabo amaze kugaragaza ko ibyo akora birimo agasuzuguro niyo mpamvu kuwa kane ushize kugeza ubu ari mu maboko ya polise”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko mubyo uyu mugabo avugwaho ikigaragara nibura ari ukonesha imirima y’abandi naho ibindi ngo nta bimenyetso bifatika bigaragazwa.

Asaba abaturage gushaka ibimenyetso by’ibyo bashinja Higiro yaba mu byo avuga bibi azabakorera ndetse no mu byo bamurega byo gucuragura ku mazu yabo nijoro.

Mu karere ka Rwamagana ahavugwa umugabo utera ubwoba abapfakazi
Mu karere ka Rwamagana ahavugwa umugabo utera ubwoba abapfakazi

Joselyn Uwase
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Wamugani gufata no gufunga umuntu utagaragaje ibimenyetso cg ngo
    afatirwe mu cyuho biragoye, ariko hamwe nitsinda ryihariye ryashyirwaho wenda n’ubuyobozi bwaho aba, Police ifatanyije na AVEGA na Ibuka rigakurikirana day to days activtities z’uyu muntu,
    rigacukumbura amateka ye muri Jenoside, rikagera  mbere na nyuma yayo
    haraho ryahura n’ibimenyetso simusiga byatuma bigaragra ko ibyo avuga ko azakora ashobora no kubikora koko, ilkindi mbona cyakorwa kandi nzi ko byamufasha nawe ubwe na society muri rusange nuko mubyukuri  akwiriye gukorerwa Medical check up hakiri kare wenda yaba anarwaye indwara
    itaramenyekana y’urwango, ibisazi bitarigaragaza neza, nibindi
    bidahita bimenyekana ako kanya; akenshi bigaragara umuntu yakoze ibyo abandi baba
    babona nkaho bidashoboka maze bakarangiza ba conclua ko arwaye mu
    mutwe!!!!Nibyiza ko bikorwa hakiri kare basanga afite ibibazo nawe ,bakamufasha bityo bakamushira ahantu
    atazabasha kugirira nabi inzirakarengane cg akavuzwa amazi atararenga inkombe cg ngo ace inkumbi, inzego zitabare yamze kugarika ingogo!

  • yampayinka , abanyu nkaba se baba bakibaho koko? uwo muhanya niba koko ibyo ahinja biramutse nyuma yiperereza ariko azahanwe rwose kuko ibyo nabyo ni uguteza umutekano mucye mubaturage rwose

  • kubura ibimenyetso ni cyo kizamara abantu! ikimenyetso gifatika ni uko yakisasira umuntu?

Comments are closed.

en_USEnglish