Kuri iki cyumweru nimugoroba abaturage basanze umurambo w’umugabo bivugwa ko yitwa Charles Ntirushwamaboko w’imyaka 33 mu mudugudu wa Isangano, Akagari ka Karenge mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma. Aho uyu murambo wabonetse ni munsi y’ibitaro bya Kibungo. Ababonye uyu murambo babwiye umunyamakuru wa Umuseke i Ngoma ko uwishwe yishwe akubiswe ikintu mu mutwe […]Irambuye
Kuwa gatanu tariki 08 Kanama nibwo amarushanwa ya CECAFA y’amakipe azatangira i Kigali, amakipe ya Flambeau de L’est y’i Burundi na Ethiopian Coffee FC yatangaje ko atazitabira aya marushanwa. Mu mpera z’icyumweru gishize Ethiopian Coffee FC yavuze ko itazitabira aya marushanwa ihita isimbuzwa ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri Ethiopia yitwa Adamma FC. Flambeau […]Irambuye
Ntakirutimana Danny umuhanzi ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, nyuma y’aho agiranye amasezerano angana n’imyaka 2 n’inzu itunganya muzika izwi nka “Incredible Records” ikorerwamo na Bagenzi Bernard, yashyize hanze indirimbo ya mbere. Ayo masezerano angana n’imyaka 2 Danny yamaze kugirana n’iyo nzu itunganya muzika, ngo hakubiyemo ko agomba gukorerwa indirimbo […]Irambuye
Mwaramutse bavandimwe, nifujeko mwangira inama ku kibazo mfite murugo. Ndi umugabo wubatse ufite umugore n’abana 3, tumaranye imyaka 8 dushakanye, tubanye neza cyane, ntabwo muca inyuma kandi ndizerako nawe atanca inyuma. Turimo kubaka inzu ku mafaranga ya credit twasabye muri Bank. Mu minsi yashize twabikuje miliyoni 1.500.000frw yo kubakisha, ndayamuha kugirango abe ayabitse, ngiye kuyamusaba […]Irambuye
Kuri uyu wa 03 Kanama umutingito ufite ubukana bwa 6.1 wibasiye Intara ya Yunnan mu gihugu cy’Ubushinwa uhitana abaturage bagera ku 381 usiga amazu 12,000 asenyutse andi 30.000 yangiritse. Uyu mutingito urangiye ingabo z’Ubushinwa 2,500 zaratabaye zitwaje imbwa zifasha mu kumenya aho abantu bagwiriwe n’amazu bari. Leta yohereje amahema 2 000, ibitanda bikunjwa 3 000, ibiringiti […]Irambuye
Muraho neza nshuti za Umuseke. Ndabanza nshimire uwatekereje gushyiraho uru rubuga agakomeza agenera umwanya abafite ibibazo bifuza kugishaho inama. Reka tukwifurize kugirirwa neza n’Imana iguha mutaguze. Njye ndi umukobwa mukuru. Nagiriwe ubuntu mbasha kwiga, nize secondaire mu Rwanda Kaminuza nayize muri Uganda gusa sinahise mbona akazi nabaye mu bushomeri igihe kirekire nyuma naje kubona akazi […]Irambuye
Paris, France – Nirere Ruth wamenyekanye cyane nka Miss Shanel kuri uyu wa 02 Kanama nibwo yakoze ubukwe n’umufaransa Guillaume Favier. Guillaume Favier wamenyaniye na Shanel mu bikorwa bya Muzika bamaze umwaka urenga bari mu rukundo. Shanel yagiye mu Bufaransa gukurikirana amasomo ya muzika ariko ubu bisa naho ariho agiye gutura we n’umugabo we Guillaume. Guillaume […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi isezereye “Les Diables Rouge” bishatse kuvuga Amashitani atukura ya Congo Brazzaville, nyuma y’uko ibitego bibiri bya Ndahinduka Micheal bifashije u Rwanda kwishyura ibitego bibiri rwari rwatsinzwe mu mukino ubanza, rukomeza kuri penaliti 4-3. Muri uyu mukino wo kwishyura, abakinnyi b’u Rwanda binjiranye mu mukino ikizere cyo kwishyura ibitego bibiri batsinzwe mu mukino […]Irambuye
Mu mudugudu wa Gahama Akagari ka Kamusenyi Umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu Majyepfo kuri uyu wa 02 Kanama nibwo abaturage basanze mu rugo rumwe imirambo y’umubyeyi n’abana be batanu bishwe batemaguwe. Ukekwaho ubu bwicanyi ni umuvandimwe wa nyiri urugo witwa Gaston, ubu ushakishwa uruhindu. Umusaza witabye Imana Nteziryayo Tito wari utuye muri […]Irambuye
Mu minsi yashize iyi gereza yavuzwe cyane kubera isanganya y’inkongi y’umuriro yayibasiye, kuri uyu wa 1 Kanama ariko abakozi ba gereza, imfungwa n’abagororwa bizihije umunsi ngarukamwaka w’umuganura bishimira imihigo bagezeho muri uyu mwaka wa 2013-2014, birimo kuba iyi gereza yarinjije miliyoni 150 z’amanyarwanda. Muri uyu muhango wabereye muri Gereza bishimiye ko mu mwaka ushize bari […]Irambuye