Month: <span>August 2014</span>

U Rwanda rugiye kwakira inama y’Isi iziga ku bucuruzi bwo

Ku matariki ya 15-17 Nzeli, u Rwanda ruzakira inama iziga ku guteza imbere ubucuruzi n’iyoherezwa hanze ry’ibicuruzwa (exportations), Iyi nama ifitiye akamaro ubukungu bw’u Rwanda kuko uretse amafaranga abantu bazayitabira basaga 500 bazaza mu gihugu, hazabaho no kuganira nabo kandi banibonereye intera igihugu kigezeho. Ubwo Arancha Gonzalez, umuyobozi Ikigo Mpuzamahanga cy’ubucuruzi yabitangazaga yavuze ko iyi […]Irambuye

Israel yatataga John Kerry mu biganiro by’amahoro

Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje raporo irimo amakuru y’ubutasi yerekana ko inzego z’ubutasi za Israel zumvirizaga ibiganiro by’Umunyamabanga wa USA  ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry yagiranaga n’ibihugu bya Palestine n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Abarabu umwaka ushize. Umwaka ushize mu gace k’Uburengerazuba bwo hagati( Middle East) Leta zunze ubumwe z’Amerika zayoboye ibiganiro  by’amahoro byari […]Irambuye

Karongi: Abana 3 bari kubatizwa ku cyumweru bagwiriwe n’ikirombe

Kuri uyu wa 04 Kanama, mu mudugudu wa Karutare, Akagali ka Rugobagoba, Umurenge wa Gashari mu karere ka Karongi, abana batatu bariho bacukura ingwa bagwiriwe n’ikirombe bose bitaba Imana. Aba bana batatu b’abakobwa ni Niyobuhungiro w’imyaka 25, Aline w’imyaka 15 na Mpinganzima w’imyaka 10 bagwiriwe n’iki kirombe ubwo bariho bacukura ingwa yera yo kujyana gusiga mu […]Irambuye

Ririma: Abaturage bararega abayobozi mu tugari kubaka amafaranga adafite aho

Akarere ka Bugesera mu murenge wa Ririma ahazubakwa ikibuga cy’indege, bamwe mu baturage baho babwiye Umuseke ko bamaze kwishyurwa ingurane bashaka kubaka hirya no hino mu bibanza baguze, agronome na bamwe mu bayobozi b’utugari babaca amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 30 yitwa ay’icyangombwa cyo kubaba, ibintu umuyobozi w’ako karere Rwagaju Louis avuga ko atazi kandi […]Irambuye

Haruna afitiye Yanga Africans icyizere cyo gutwara CECAFA

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aganira na Umuseke nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzemo igihugu cya Congo Brazaville, atangaza ko ikipe ye ya Yanga Africans abona ihagaze neza ndetse ngo ku bwe nta yindi kipe yapfa kuyitwara igikombe cya CECAFA. Haruna Niyonzima agaruka kuri ejo hazaza he mu ikipe ya Yanga Africans akavuga ko […]Irambuye

Amafaranga agura ifumbire ni igishoro aho kuba igihombo – Mayor

Mu karere ka Nyaruguru kimwe na henshi mu gihu hizihijwe umunsi w’umuganura mu rwego rwo kuzirikana umuco warangaga Abanyarwanda no kwishimira umusaruro wagezweho muri uyu mwaka wa 2014, umuyobozi w’aka karere Habitegeko Francois, akaba asaba ko abaturage bakongera umusaruro bakoresha ifumbire isanzwe n’imvaruganda. Nk’uko bisanzwe umuganura uba buri tariki ya 1 Kanama, muri Nyaruguru ukaba […]Irambuye

Guverinoma ya Murekezi yiyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma yerekeza ku ntego z’umwaka wa 2017, Kuri uyu wa 04 Kanama Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagarutse cyane ku gukomeza gahunda zari zisanzweho mu butabera, mu mibereho myiza n’ibindi, gusa avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bigiye kongererwa ingufu kugira ngo umusaruro wiyongere kandi bigirire akamaro ababikora. […]Irambuye

TZD: Yabyajwe abana 4 mu bitaro bibiri binyuranye mu minsi

Tanzania – Mu gace k’icyaro mu ntara ya Mwanza, umugore witwa Tecla Kazimili w’imyaka 24 y’amavuko mu mpera z’iki cyumweru yabyajwe abana bane mu mavuriro abiri atandukanye no ku minsi ibiri inyuranye. Bwa mbere Tecla yafashwe n’ibise ajyanwa kwa muganga ku ivuriro riri hafi y’icyaro atuyemo kitwa Lupili, abasha kuhabyarizwa umwana umwe w’umuhungu ufite kg […]Irambuye

“Mu byo Imana yaremye harimo n’urukundo rwa babiri”- P. Nyamitali

Patrick Nyamitali umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwiho ubuhanga mu kuririmba, akaba aherutse mu irushanwa rya Tusker Project Fame session 6, atangaza ko ubu amaze gusobanukirwa icyo ashaka nk’umuhanzi. Hashize igihe bivugwa ko Nyamitali yavuye mu guhanga indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ajya mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe ndetse n’urukundo. Patrick Nyamitali avuga ko amaze kumenya ko mu […]Irambuye

en_USEnglish