Digiqole ad

Kibungo: Babonye umurambo w’umuntu munsi y’ibitaro

Kuri iki cyumweru nimugoroba abaturage basanze umurambo w’umugabo bivugwa ko yitwa Charles Ntirushwamaboko w’imyaka 33 mu mudugudu wa Isangano, Akagari ka Karenge mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma. Aho uyu murambo wabonetse ni munsi y’ibitaro bya Kibungo.

i Ngoma ahabereye ubu bwicanyi
i Ngoma ahabereye ubu bwicanyi

Ababonye uyu murambo babwiye umunyamakuru wa Umuseke i Ngoma ko uwishwe yishwe akubiswe ikintu mu mutwe ndetse yajombaguwe ibyuma.

Gilbert Mapendo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo yabwiye Umuseke ko abantu icyenda bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Umwe mu bafashwe ngo yari yasangiye inzoga na Ntirushwamaboko ku manywa kuri iki cyumweru.

Polisi yatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi. Uwishwe yari amaze igihe gito yimukiye aha muri aka gace.

Gilbert Mapendo avuga ko ubwicanyi nk’ubu budasanzwe muri uyu murenge.

Uyu muyobozi w’Umurenge asaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kwirindira umutekano ndetse no gutanga amakuru byihuse y’ahari amakimbirane ayo ariyo yose.

Mu kagari ka Karenge ahabonetse uyu murambo
Mu kagari ka Karenge ahabonetse uyu murambo

 

Elia Shine BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma 

en_USEnglish