Digiqole ad

Flambeau de L’est na Ethiopian Coffee FC zivanye muri CECAFA

Kuwa gatanu tariki 08 Kanama nibwo amarushanwa ya CECAFA y’amakipe azatangira i Kigali, amakipe ya Flambeau de L’est y’i Burundi na Ethiopian Coffee FC yatangaje ko atazitabira aya marushanwa.

Mu 2012 igikombe cyakiniwe ku mukino wa nyuma na Yanga na Azam zo muri Tanzania
Mu 2012 igikombe cyakiniwe ku mukino wa nyuma na Yanga na Azam zo muri Tanzania, umwaka ushize cyegukanywe na Vitalo’ itsinze APR FC

Mu mpera z’icyumweru gishize Ethiopian Coffee FC yavuze ko itazitabira aya marushanwa ihita isimbuzwa ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri Ethiopia yitwa Adamma FC.

Flambeau de L’est yo mu Ntara ya Ruyigi i Burundi nyuma yo gutangaza ko ivuye muri CECAFA nayo yahise isimbuzwa ikipe ya Atletico yabaye iya kabiri muri shampionat yaho nk’uko byemezwa na Nicoals Musonye uyobora CECAFA.

Kuwa gatanu mu mikino izafungura iri rushanwa harimo umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Yanga Africans yo muri Tanzania kuri stade Amahoro nimugoroba.

Hari amakuru avuga ko ikipe ya Yanga Africans nayo ishobora gusimbuzwa nyuma yo gutangaza ko izohereza ikipe y’abatarengeje imyaka 20 muri iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame.

Kugeza ubu itsinda A rigizwe na Rayon Sports yo mu Rwanda, Young Africans ya Tanzania, Adama City FC yo muri Ethiopia, Atlabara yo muri South Sudan na KMKM yo muri Zanzibar.

Itsinda B ubu ryo ririmo Gor Mahia yo muri Kenya, APR FC yo Rwanda, KCCA yo muri Uganda, Telecom yo muri Djibouti na Atletico y’i Burundi itozwa na Kaze Cedric wahoze atoza Mukura

Itsinda C rigizwe na Police FC yo mu Rwanda, Vital’O  yo mu Burundi, El Mereikh yo muri Sudan na Benadir yo muri Somalia.

Amakipe azitabira imikino ya Cecafa aratangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kwitegura iyo mikino.

Imikino yose ya Cecafa Kagame Cup izakinirwa kuri Sitade Amahoro na Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish