Digiqole ad

Yanteye igikomere gikomeye adakoresheje icyuma

Muraho neza nshuti za Umuseke. Ndabanza nshimire uwatekereje gushyiraho uru rubuga agakomeza agenera umwanya abafite ibibazo bifuza kugishaho inama. Reka tukwifurize kugirirwa neza n’Imana iguha mutaguze.

Njye ndi umukobwa mukuru. Nagiriwe ubuntu mbasha kwiga, nize secondaire mu Rwanda Kaminuza nayize muri Uganda gusa sinahise mbona akazi nabaye mu bushomeri igihe kirekire nyuma naje kubona akazi kampemba cash zimbeshaho.

Ako kazi nagakoze imyaka itatu mu mwaka wa kane ari wo w’ikigeragezo gikomeye wa  2014 naje gusubira muri Uganda ngiye gusura inshuti ngeze muri Coaster nahuye n’umusore turaganira ansaba  n° ya tel ndayimuha akajya ampamagara bisanzwe byo gutereta.

Rimwe rero aza kunsura mwakira nk’umushyitsi udasanzwe ariko muri we hateretsemo abadayimoni b’ubwoko bwose. Imana yaduhishe kureba mu mitima yarakoze! Umusore twararyamanye ubwo yansuraga mu icumbi. Le meme jours yarambwiye ngo ntugire ikibazo mfite inzu yanjye irimo byose aho uzamara umwaka urya, unnya udasohotse n’utundi twiza  twinshi.  Inzu ayinyereka muri phone ya black berry  akoresha.

Ubwo yahise ambwirako tugiye gukora ubukwe nanjye nti ndasiga ibi nsange ibihe umwari ko ari amata adasogongerwa, abandi basore twavuganaga natangiye kubasezerera, ubwo yansabye kujya gushaka Pasteur nkabaza gahunda y’imihango yo mu rusengero uko iteye. Umuhungu twaragumanye kuri phone k’umutima nkibwira ngo ese ko bavuga ngo umuhungu utagukunda icyo aba ashaka ari relation sexuelle tukaba twarayirangije tukagumana nti buriya arankunda [gusa ntabyo nabonaga] icyo narinshyize imbere ni ukubaka.

Rimwe rero aza kubona mfite cash muri sac à main zirenze 300 000Frws, bwacyeye ambwira ukuntu hari umutype babana ugiye kwimuka akagurisha equipement zo mu nzu aba ampaye detail zose ansaba za cash, nanjye mba ndazimuhaye. Gusa yagiraga uburyo bwo kuntegura agakoresha amayeri kugirango ntaza kubona uko mpakana gusa sinabimenyaga.  Nimureke kwa Satani barakora!

Rimwe nteretse sac a main hasi yarayifashe abonamo agatabo ka bank ubwo yahise abona ko mfiteho amafaranga ahita ko ayabarira. Mu minsi mike yahise ambwira ko yabonye imari (!) yunguka vuba twakoresha ayo maf. Mu buryo bw’amayeri ariko simbimenye! Amafaranga  nayakuye kuri konti sinasiga na 1 000Frws . Hagati aho ariko gahunda zo kwa Pasteur zarakomeje abonye ndi gutinda arazamuka yigirayo barumvikana igihe Pasteur waho dusengera amuhaye ati ni kirekire sinabasha kugitegereza gusa yaragikameye (camera) arakinzanira ikindi yari afite akaririmbo k’Imana muri phone agakunda kugacuranga dore ko nkunda kuririmba kitwa/ cyangwa se iryo jambo rigarukamo kenshi ‘’ Umugore w’umutima ni nde wamubona’’.

Icyaje gukurikiraho rero nyuma yo gufata iyo tranche kuko niyo yabaye agahebuzo, umusore nahise mubura nahamagara kuri phone nkabura uwitaba, igihe ayitoye akavuga ngo ntabwo ndi mu Rwanda kandi mpamagaye 078.

Bucyeye ati jya utegereza nguhamagare. Ubwo natangiye urugendo rw’amarira, inzara kubura amavuta yo kwisiga, niba uzi ikintu gishobora gutuma umuntu aba umuntu nahise ntandukana nacyo. Narinsanzwe mbaho ubuzima bworoheje kuva ubwo nahise nikorera isi ku mutwe. Ntangira kujya nakora ishakishamakuru kuri nyamusore nsanga ni umupapa  afite umwana 1.

Ubu mba numva ntakongera kugendera muri coaster kwicarana n’igitsina gabo mba numva umutima wamvuyemo. Kubera ubugome abantu bambaye. Igihe cyanjye cyose cyahindutse amarira mera nk’umusazi, naryama icyuma kikanyura mu nda, nshaka kuva mu ruhu biranga. Uzasoma ubu butumwa mutuye indirimbo ya Nkurunziza yise ‘’Mahirwe yanjye ‘’. Ubutabera bw’Imana bwanze kumburira, ubutabera bw’abantu bwo busaba impapuro kandi ntazonabona. Nkore iki?

Nshimiye abazampa ubutumwa bose Imana ibahe umugisha.

0 Comment

  • Nshuti! iyi nkuru yawe irababaje pe! kuburyo no kukugira inama mbuze aho nahera. Gusa ubutekamutwe nkubwo bureze, ariko ubwo bokubayeho ndahamya ko bigusigiye isomo rikomeye kuburyo ntawuzongera kugutekera umutwe gutyo. Wakoze ikosa ryo kwishimira ubukwe, wizera umuntu utazi n’aho aba. ubundi umuntu aragusura bwa mbere koko mugahita musambana!!!mbega! ariko rero, nta yindi nama, komera niba nta nda yaguteye cyangwa Sida, komera kigabo amafaranga ushake ayandi cyane cyane ko ukora. byikuremo kuko kuburana nawe ntibyakorohera kandi nta mpapuro mwandikiranaga.

  • Rimwe na rimwe ibintu bibaho kugira ngo bitwigishe nubwo akenshi biba bikomeye kuruta uko twabikekaga, ubu ubonye icyo umuntu ari cyo.ndakwinginze rero ufate akanya gato ko gutekereza ku buzima bwawe bw’ejo hazaza ntuheranwe n’agahinda watewe n’uwo muhemu w’umugabo maze urebe ko wakongera kwiyubaka ubundi kandi ntuzigera wizera umwana w’umuntu kugeza mu gupfa kwe cyane cyane ku bijyanye n’ubukungu bw’isi.nkwifurije kugira imbaraga zo mu mutima zibasha kukugarura mu bumuntu kuko coaster sicyo kibazo.

  • Mwana wa Mama rero,sinzi niba kukubwira ngo wihangane byaba bihagije,ariko Uwiteka Imana ihimbazwe kuko ukiriho uwo mujura akaba atarakwivuganye kuko nabyo byarashobokaga,buriya yashoboraga no kukubwira ngo mujye iyo mu mahanga akagutsindayo kuko wari waramugiriye icyizere nta muntu wari kuzamenya iyo waguye.Kuva ukiriho rero nicyo gishoro,Imana yari yaraguhaye ibyo, wizere ko ifite n’ibindi byiza byinshi yaguteguriye izaguha.Wayicumuyeho ukora ibyangwa n’amaso yayo igihe cyo kubikora kitaragera,ariko humura Imana ntabwo ijya iduciraho umurongo(iteka ryo gupfa) ihora iteze amaboko ngo uyegera wese abikuye ku mutima imwakire kandi imukize ibicumuro bye byose.Ba hafi y”Imana rero uyisabe imbabazi kd izakubabarira.Iby’ibikomere rero uwo mugabo w’umupagani yagusigiye,birumvikana nk’abantu ntawe utababara byamugezeho,ariko na none reka tugaruke ku byo nigeze kukubwira ko kuba ukiriho ari byo bya ngombwa,wowe izere gusa ko Nyagasani agukunda kurenza undi uwo ari we wese,kd abasore  bose si abahemu nzi neza ko Izaguha undi uzaza aje gusibanganya no kukwibagiza ibyo bikomere wahuye nabyo.Komera,uwo mugabo umusengere Imana izamuhe ku gakiza kayo kd igatangira ubuntu,ubundi wisengere Imana izakwihera undi uzaguhoza amarira!!!!Nshoje ngira nti WIHANGANE MWANA WA MAMA!!! 

  • ya ya ya…mbega umuhemu cyakora isi ntabwo irangiye upfa kuba ugihumeka uzabona n’ibirenzeho. kuba ku isi ni ukwitonda.

  • Ibibazo wanyuzemwo burya hari impamvu, reba nkubu bitumye urushaho gusobanukirwa no kubona ukuntu abantu ari babi. Ibyo rero ntibivuze ko bose ari babi nukugirango uzajye wiyubara, ushishoze mbere yo kwizera umuntu. Ntukiteho ngo nuko akubwiye utugambo twiza.  Ntureba ukuntu byahise bigufungura amaso n’ibitekerezo ugatangira gukora icukumbura kugirango umumenye uwo ari we!! Ubundi ibi nibyo wari kubanza guheraho mbere yo kumwizera kuko ntawe waruzi na gato.Garuka rero umenye ko abagabo bose atari abatekamutwe kandi bose si abahemu. Gerageza urenge akababro byaguteye maze ujye mbere. Icyo nzi cyo nuko ubu ufite imbaraga zirenze izo warufite utarahemukirwa.

  • UZANDANGIRE IYO NKENDE NYICE AMABYA

  • Sha njye mbona urindangare cg se injiji ikomeye pe , kugeraho ufata amafranga anganatyo koko ngo uyahaye umuntu utaziwabo ngo umenye nyina na se koko? Kuryamana sigitangaza pe , umuntu wese arashukwa ugasanga waguye mucyaha mwisegonda (seconde imwe gusa  ) nabwo usambana numuntu muziranye igihe kirekire naho umunsi wambere agusuye vraiment ? Sha ibikubayeho njye mbona wararangaye gusa ihangane imana izaguha ibindi niwitwara neza naho niwitwara nabi nihahandi bazongera kubikurya 

  • Uri akajiji wa mukobwa we, ese uba he? i Kigali? bakakurya bakagerekaho namafaranga wakoreye? ubundi abandi bakobwa nibo bakura ibyinyo abahungu, none wowe abahungu baragukura? uri agacucu, si uko umuntu amenyana numugabo bazabana reka reka, mu modoka? umva uzashaka humura ibyo byose bizashira ariko isomo ni uko ubutaha uzashake uwo uzi neza, aho atuye, aho akora, na famille ye, ibaze gushyira pasteur umutekamutwe ngo ubukwe? hari aho nabonye ngo yafilmaga ibyo yavuganye na pasteur, iyo utaba injiji ibyo byari kukwereka ko hari ikindi kibyihishe inyuma. urakoze kumutanga uwo mugabo nabandi bigireho ubwenge, jye sinaguha pole, uri umupfayongo, humuka, kanura ucane ku maso isi yameze amenyo.

  • Yewe Mukobwa we ihangane , icyakora ntugirengo ndagukina kumubyimba ariko warangayemo gato, dore inam nakugira ni ukwiyibagiza ibyakubayeho hanyuma ugatangiza ubundi buzima , kuko abantu bose ntabwo ari abatekamutwe..   hariho abasore ibihumbi byinshi bakeneye abagore kandi batabanje kubabeshya.. Humura usenge kandi ukorerere Imana wiyemeze kureka kwemera vuba ujye ugira amakenga (doute) bizatuma ubasha kumenya abantu nyabantu.  niba ukeneye umugabo Imana izamuguha ..          

  • ntago wavuze imyaka yawe aliko niba ukiri muto ntampamvu yo kwiheba kuko mubuzima ntawudakora ikosa ikibi nukuri subira ,naho ibyakazi ko i hangane uzabona akandi,ikindi wenda numva wagize mo uburangare nukuryamane nawe aliko nabyo ntawakurenganya kuko uri umuntu era is to human nkuko babivuga,

  • amahirwe uracyayafite..agasomo gatoya warakabonye..ndunva usankaho ubaajwe nudufaranga twawe dukeya wamutayeho abahungu ayo wamutayeho bayata kubakobwa ijoro rimwe gusa…..so wigira ikibazo cyayo mahanya yama cash ukwaje niko agenda kandi uracyafite amahirwe yo gshaka ayandi ukanayakuba kabiri…..so shaka uwo muganira agufashe uwo mutwaro muwganireho bizashira..ubutahaujye uba vigilante ntukajye uba umwasama ..ariko disi ndakubeshya kuko uyumunsi ntwika cet mille kumuhanya wumukobwa udafite cuminakabira nkavuga ngo sinzongera ariko iyo bukeye ngahura nundi ndongera ngashya….nturi uwambere uhuye na deception nturinuwanyuma gusa nawe ubanze wisuzuma niba atari maledictio(umuvumo)wikintu kibi runaka waba warakoze in ur past life style…..kuko wats comes around goes around…simfite umwanya jyananiraho…gusa uzicarana nincuti wizera yo mubwana ubumuganirize byaba byiza abaye ari umuhungu…u wll be realzd soon my dear….just Pray God.!!!!!cheers,

  • .Ariko wa mukobwa we uri n’ishyano ni gute umenyana n’umuntu umunsi wambere mukaryamana, Wowe wizera umuntu utaramenya, Ngo gahunda kwa pasteur n’umuntu utazi, Ngo namuhaye 300.000frw, come oneeeeee, gute c.plz njye mbibonamo, ubujiji, uburaya, ubuswa,,

  • ibihumbi 300.000 nibyo bikuriza???? hahahahahaha njyewe ahari umushenzikazi nahaye milioni 10 kandi nkamwubakira namazu ariko aranga anca inyuma mubajije impamvu arambwira ngo niba yaranciye inyuma yaramaze ngo nimbabara nzyahure!!! nawe rero tuza kuko iby abakobwa batwiba birarenze

  • Ariko abantu bamwe babaye bate ? Ngo agahwa kari ku wundi karahandurika umuvandimwe aje kudutura ingorane n’agahinda yagize ,aho twamukomeje tumwihanganishe ,ahubwo mbonye ko hari abari gusubiza mu gisebe yagize ,sinzi rwose .Uziko mwanditse nk’abanyabwenge kaminuza uretse ko ntanababaho ,ubu musubije filme inyuma yanyu namwe mukandika hano ibyababayeho abantu bakumirwa ,murekere aho rero kubera mwambaye umubiri kandi muri muri ino isi.Muvandimwe ntiwite ku butumwa bukongerera agahinda,kubera urabizi neza ni wowe byababayeho warababaye cyane ndakumva ,baravuga ngo utaribwa ntamenya gufunga ,humura uzagire ubugabo urebe ko yagusize uri muzima . Njyewe icyo nabonye nuko habayeho ko wahise umwimariramo ,bitewe na gahunda yakwerekaga ,kandi nizo nzozi za buri mukobwa wese ,noneho ukaba ubabajwe nuko utagize amakenga ,humura kandi komera witware kigabo ubuzima burakomeza .Icyo narangirizaho nuko ugomba kujya mu masengesho y’iminsi ushaka wiyunga n’Imana kandi unayishimira ko yakubaye ,kubera ko nubu uri gusoma ubu butumwa ikuri iruhande . Ntuzigere widoga uyibaza aho yari iri,yishimire gusa kandi ureke gutwara nako gahinda ,kandi nuwo muhemu ,musabire ku Imana kugira ngo imuhindure .Komera sha 

    • Mushiki Wacu ihangane kuko iyisi turimo irimo abantu Babi benshi. Ibitubaho byose burya biberaho kugira ngo bitwigishe tugire ubunararibonye! Unworthy nizere ko bitazongera kukubaho. Kandi uharanire gukosora amakosa cg uruhare wabigizemo guanine ko bitazongera! Kuba mwararyamanye ndabyumva nabyo birakubabaza gusa ukobyamerakose ntibigomba kykwihebesha kuko atariwowe wenyine wabikoze ukiri inkumi. Ibyo nabyo wagon bags kubyiga ukabimebya gusa nuko wabyigishijwe numugome! Imana izi intege nke za muntu ushobora kuba waragize maze nuyegera numutima utaryarya izaguhumuriza kandi igushumbushe ibyo satani yakwambuye byose kuko iragukunda bihebuje!

  • Yemwe,ahaaaa,nigitangaza rwose!warababaye ngaho ihangane ariko ndareba ngasanga nawe uri icyo ntazi pe. uti mu modoka-,kuryamana-kwa paster-fata cash. ego ko warukundo we!ngaho humuka rero ayo n’amahugurwa wabonye utishyuye ntuzongere gukunda bene ako kageni ahubwo bakuriye make ubutaha nawe ubwawe bazakurya nutikubita agashyi ngo uri mu nkundo.ariko ninde wababwiye ko urukundo barugura?ibitsina,imihogo n’amapiki n’igifu ngibi muzane twirire niko tugenza injiji.aski we.

  • SALUT UBU RERO UTARIBWA NTAMENYA KURINDA,IHANGANE KUGERA KURE SIKO GUPFA ABO NIBO BAGABO BA2020 NIYO YABA ARI UMUKOZI WI MANA NTUMUHE CASH MUTARAJYA MU RUKIKO G– USEZERANA,kandi IMANA NTIYITA KU MUSAMBANYI NAWE URABIZI,WARIRWANIRIYE TUZA NTUGIRE ICYO USHINJA IMANA WICIRIYE INZIRA,URYA MUNSI MURYAMANA IMANA YAHISE YEGERAYO WASIGARANYE NUWO WAKOREYE SATAN ,saba usubirane NI MANA BYOSE BIZAGARUKA,UZABONA UMUSORE MWIZA MUBIHUMBI 7 BITARAPFUKAMIRA BAYARI ,nyandikira ngufashe,[email protected]   MERCI.

  • wabigizemo uruhare ubutaha uzamenye umbwenge

  • Caisse yawe nanjye yambayeho, gusa njyewe ntabwo umwana w’imbwa yantwaye menshi nkawe. Ndakubwira ngo komera se ? Oya. Biragoye kubyakira bisaba igihe no gusenga bihambaye ukibutsa Imana ibyo yakwibukiraho. Komera rere nshuti y’umusaraba Imana izakwibuka niba uyizeye.

  • ihangane nshuti! nanjye hari uwuherutse kunkamuramo million naruhiye  umwaka wose.gusa nararize ndangije ndihanagura mpagarara kigabo.nyuma yaho nasabye Imana imbabazi ndangije nyisaba kumpoza amarira natewe nubugoryi bwanjye.none ubu rwose mfite inzu yanjye bwite nibibanza 2 ntegereje undi mugabo azaza kuntekaho imitwe ! humura senga Imana irababarira nanjye yarambariye impa umugisha rwose

  • Nshuti ihangane ibyakubayeho birababaje kuko mu buzima nta kibabaza nko guhemukirwa n’uwo wakunze n’umutima wawe wose. Nanjye ndi umukobwa narakunze ariko ndahemukirwa n’uwo nari narihebeye, yanyijeje ibitangaza nyamara hashize umwaka dukundana ndetse twitegura no kurushinga naje kumenya ko ari married kandi menya ko ajya asambana na benshi ibintu ntamukekagaho kubyakira byarangoye nanjye numvaga ntazongera gukunda ukundi ariko iyo usenga wizeye Imana irakumva. Ubu nongeye gukunda, icyo nakubwira ni uko wakumva ko abahungu bose atari abahemu kandi ukumva ko n’ubwo hari abatakigira urukundo hariho n’abarufite kandi ruzira uburyarya. Senga Imana ugerageze kumwibagirwa buhoro buhoro uzakira icyo gikomere. Ntibyoroshye ariko amaherezo uzabigeraho.

  • Nshuti z’umuseke ndabakunda,Imana Injye ibaha umugisha,ariko comment ya Umuncyo Chantal

  • Njye ibyo mbona bitkubabaje kuko ni uruziga rw’ubuzima tuzengurukaho ntacyo twunguka nt nicyo duhomba twaje twambaye ubusa tuzagenda dufubitwe ibishuka byanzwe n’abadihumeka,- ihane ubusambanyi bwawe(kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabaciraho iteka Abaheburayo 13,imbwa,abasambanyi n’abarozi niho bazaririra bakahahekenyera ameno Ibyahishuwe 22)-Mwe murihimbaza gusa mukanezezwa no gukora ibyaha by’uburyo bwose. mujye mwibuka Yesu Kristo ubababarira ibyaha arabaha imbabazi kd uwihaye gukora ibibi ntibizamurokora.

  • Ya nkumi yo kwa mwene rubaduka yabajije nyina ati umukobwa abona umugabo bigenze bite,…….umusore asubiza ko byose ari sawasawa….Utabizi yicwa no kutabimenya. Ngutuye aka karirimbo mwana wa mama:   http://karahanyuze.musicblog.fr/1032960/Rubaduka/

  • Ya nkumi yo kwa mwene rubaduka yabajije nyina ati umukobwa abona umugabo bigenze bite,…….umusore asubiza ko byose ari sawasawa….Utabizi yicwa no kutabimenya. Ngutuye aka karirimbo mwana wa mama:   http://karahanyuze.musicblog.fr/1032960/Rubaduka/kubwamahirwe wazaburana nawe ukabitsindira. Uzarebe neza waba ufite za sms yakwandikiye, ni ibimenyetso inkiko zaheraho zikurenganura.

  • Ndashimira mwe mwese mwampaye ubutumwa bunyihanganisha mbabariye nabakoresheje imvugo ikomeretsa kuko akari kuwundi karahandurika. Nishimiye kandi ko hari uzakura isomo mu buhamya bwanjye gusa iyo umudayimoni w’inyatsi yahagurutse ntiwamenya aho uhera umuheza kuko utaba uzi isura azazamo. Umugabo 1 yaravuze ngo  umuntu wabyawe n’umugore abaho igihe gito kandi nacyo cyuzuyemo imiruho Yobu 14,1. Mugire guhirwa muri ibi bihe by’inyongezo!

  • IHANGANE MUVANDIMWE UKOMERE ,WIHANE KRISTO AKUMURIKIRE.NURAMUKA UHAYE UMUNTU UMUBIRI WAWE UJYE UMENYA KO UZAMUHA N’IBINDI N’AHO BYABA BITARI IBYAWE.UMUNTU NAGUSABA KO MURYAMANA KANDI MUTARASHYINGIRWA UJYE UTEGANYA KO YAGUTERA INDA YAKWANDUZA SIDA ,HEPATITE ,SYPHILLIS,IMITEZI,YAKWAMBURA YAKWANGA AGASHAKA UNDI KUKO NTAMATSIKO YANDI ABA AGUFITIYE,AGASEKE KABA KARAPFUNDUWE NTAMATSIKO KABA GATEYE.NIMWUBAKA N’URUGO MUZABA MUFITE IBYAGO BYO KUGIRANA IBIBAZO KUKO AZAJYA AHORA AGUKEKA KO WAHAYE N’ABANDI.KURYAMANA N’UMUNTU NIYO NTAMBWE YANYUMA MURUKUNDONYUMA YO KUVA MUKARERE N’IMBERE Y’ITORERO.KANDI BISENYA N’INGO ZABABIKORANYE.NUHA UMUNTU UMUBIRI WAWE MBERE UJYE UMENYA KO UKOZE AMAKOSA AKOMEYE.

  • Ihangane mwana wa mama, njye nuko utamenya cyangwa njye ngo nkumenye, ako gahinda nakakumara nkagusubiza mri mood bakuvanyemo nkaguha urukundo ukibagirwa n’ayo mafaranga bagutwaye n’ubwo njye ntayo ngira.

Comments are closed.

en_USEnglish