Gereza ya Muhanga k’Umuganura yishimiye miliyoni 150 z’umusaruro
Mu minsi yashize iyi gereza yavuzwe cyane kubera isanganya y’inkongi y’umuriro yayibasiye, kuri uyu wa 1 Kanama ariko abakozi ba gereza, imfungwa n’abagororwa bizihije umunsi ngarukamwaka w’umuganura bishimira imihigo bagezeho muri uyu mwaka wa 2013-2014, birimo kuba iyi gereza yarinjije miliyoni 150 z’amanyarwanda.
Muri uyu muhango wabereye muri Gereza bishimiye ko mu mwaka ushize bari bafite umuhigo wo kwinjiza miliyoni 90 zivuye mu bikorwa byabo ariko kubera umurava n’ubushake mu bikorwa byabo bakaba barinjije miliyoni 150.
Evariste Butoragurwa, umugororwa ushinzwe imishinga n’ibikorwa nyongeramusaruro muri gereza ya Muhanga avuga ko kuba bafunze bidakuraho ubwenegihugu bafite bw’ubunyarwanda kubera ko gahunda ziteza imbere igihugu bagomba nabo kuzigiramo uruhare rugaragara.
Butoragurwa avuga ko ku munsi nk’uyu w’Umuganura ari ibyishimo kuri gereza n’abagororwa bayirimo kubera umusaruro bagezeho umwinshi ufitiye akamaro abaturage bari hanze harimo n’imiryango yabo.
Yagize ati: ‘’ Nubwo dufunze ntibibuza ko gahunda Leta ifashamo abaturage harimo na girinka zigera ku miryango yacu kandi natwe tubyungukiramo iyo imiryango yacu itugemurira, mu mafunguro duhabwa hiyongeraho n’imboga’’
Bisengimana Eugène, umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, avuga ko kwesa umuhigo bakanarenzaho cyane babigezeho nyuma yo kubanza gukora ubukangurambaga ku bagororwa babumvisha akamaro k’ibyo bagiye gukora ndetse n’akamaro ku kubohoka bakavuga ibibari ku mutima bakihana ibyaha bafite. Abagororwa benshi muri iyi gereza ni abafungiye uruhare muri Jenoside.
Bisengimana ati “Umusaruro twabonaga wari muto mbere yo kwigisha gahunda ya ‘ndi umunyarwanda’ mu bagororwa yatumye babohoka bakavuga ibyo bakoze bakemera guhinduka bagakora batizigamye.”
Ni ku nshuro ya mbere abakozi ba gereza ya Muhanga, imfungwa n’abagororwa bizihiza umunsi w’Umuganura, mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015 iyi gereza irateganya kwinjiza miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
0 Comment
ibi bibere isoma abandi bayobozi b;amagereza nabo biteze imbere mu musaruro kuko bafite abantu b;amaboko bashobora gufasha igihugu mu iterambere
benshi muri bo nibyo bangirije iki gihugu kuba bagira uruhare mukucyubaka muri ubu buryo ni inshingano kuri bo, birakwiye rwose ibikorwa nkibi bitanga umusaruro nkuyu kugihugu ni uwo kwishimira kandi utangwa n’abanyarwanda ubwabo, bijye natwe bitubibera isomo ko dufite imbaraga nyinshi kandi zidasanzwe zo kwiyubakira igihugu
uyu musaruro ni munini rero bizatuma amagereza agabanya amafaranga ya leta bakoreshaga
So why Gereza kwinjiza za miliyoni EWSA ihomba za miliyari?!
Comments are closed.