Miss Shanel yakoze ubukwe mu Bufaransa
Paris, France – Nirere Ruth wamenyekanye cyane nka Miss Shanel kuri uyu wa 02 Kanama nibwo yakoze ubukwe n’umufaransa Guillaume Favier.
Guillaume Favier wamenyaniye na Shanel mu bikorwa bya Muzika bamaze umwaka urenga bari mu rukundo.
Shanel yagiye mu Bufaransa gukurikirana amasomo ya muzika ariko ubu bisa naho ariho agiye gutura we n’umugabo we Guillaume.
Guillaume Favier yahoze ashinzwe ibijyanye n’isomero mu Kigo Ndangamuco cy’u Rwanda n’u Bufaransa i Kigali.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 nibwo Nirere Shanel, Christian na Samuel Kamanzi nibwo babonye buruse zo kujya kwiga ibya muzika mu Bufaransa ku ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).
Byari nyuma y’amahugurwa no gutoranywa nk’abazi kuririmba ku giti cyabo na Jacques-Greg Belo inzobere yo muri Goethe Institute ifite n’ishami ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Miss Shanel yiyongereye ku bandi bahanzikazi bamaze kurushinga imbere y’Imana n’abantu nka Aline Gahongayire, Tonzi ndetse na Liza Kamikazi.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
0 Comment
sha uyu muzungu ko ndeba ari umusaza kweri ?
Ariko afite cash.
Comments are closed.