Digiqole ad

China: Umutingito wahitanye abantu 381

Kuri uyu wa 03 Kanama  umutingito ufite ubukana bwa 6.1 wibasiye Intara ya Yunnan mu gihugu cy’Ubushinwa uhitana abaturage bagera  ku 381 usiga amazu 12,000 asenyutse andi 30.000 yangiritse.

Uyu mutingito wahitanye abarenga 300 wangiza n'amazu menshi muri Yunnan
Uyu mutingito wahitanye abarenga 300 wangiza n’amazu menshi muri Yunnan

Uyu mutingito urangiye ingabo z’Ubushinwa 2,500 zaratabaye zitwaje imbwa zifasha mu kumenya aho abantu bagwiriwe n’amazu bari.

Leta yohereje amahema 2 000, ibitanda bikunjwa  3 000, ibiringiti  3 000, n’amakote yo kwifubika 3 000 yo kwifashishwa n’abagize ikibazo muri kariya gace nk’uko Ibiro Ntaramakuru Xinhua bibivuga.

Ingabo z’Ubushinwa zazanye kandi ibitiyo bigezweho n’ibikoresho bihambaye mu gushakisha ababa bagihumeka mu baguweho n’amazu. Imibare y’abitabye Imana ishobora kwiyongera mu bikorwa byo kubashakisha.

Televiziyo y’igihugu  CCTV yatangaje ko uyu mutingito ariwo wa mbere ukomeye ubaye muri aka gace k’imisozi mu myaka 14 ishize.

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yasabye ingabo ze gukora iyo bwabaga zikarokora abashoboka bose kandi vuba.

Izi ngabo zasanze abapolisi 300 n’abarwanya inkongi z’imiriro bafite imbwa zatojwe ubutabazi, hamwe n’abakozi 400 bahuguwe mu butabazi, bose hamwe biteguye gufatanya kugerageza kurokora abataritaba Imana ndetse no kuvana imirambo mu bisimu by’amazu menshi yasenyutse.

BBC iratangaza ko nyuma y’uyu mutingito haguye imvura nyinshi ikabuza abatabazi gukora akazi kabo neza.

Umuganga w’ibitaro Ludian County hospital byo mu Mujyi wa Zhaotong muri Yunnan avuga ko umubare w’abitabye Imana ari munini ndetse n’abakomeretse ngo ni benshi cyane.

Ikigo cy’Abanyamerika kita mu miterere y’ubutaka n’imitingito(The US Geological Survey (USGS) cyatangaje ko izingiro ry’uyu mutingito ryari muri bilometero 10 ujya ikuzimu, no ku butambike bwa kilometero 6 muri Zhaotong mu Majyaruguru y’Intara ya Yunnan.

Umuvugizi w’Umunyabanga wa UN, yatangaje ko Ban Ki-Moon yababajwe cyane n’uko abantu baburiye ubuzima muri kiriya kiza kamere kibasiye Ubushinwa.

Agace k’Amajyepfo y’Uburengerazuba  bw’Ubushinwa gaherereye mu gace k’Isi abahanga mu bumenyi bw’Isi(Geography) bita Ceinture de Feux ( Umukanda w’umuriro) kazwiho kubamo imitingito myinshi ndetse no kuruka kw’ibirunga.

Aka gace gaherereyemo kandi ibihugu by’Ubuyapani, Indonesia, Philippines n’ibindi.

Muri 2008 mu gace ka Sichuan habereye umutingito uhitana abantu barenga ibihumbi 10.

Undi mutingito wabaye muri 1970 wari ubufite ubukana bwa 7.7 wahitanye abaturage ibihumbi 15 mu gace ka Yunnan.

Abaturage benshi basigaye iheruheru,abakomeretse bari guhabwa ubufasha kwa Muganga
Abaturage benshi basigaye iheruheru, abakomeretse bari guhabwa ubufasha kwa Muganga
Uyu niwo mutingito ukomeye ubaye muri Yunnan mu myaka 14 ishize
Niwo mutingito ukomeye ubaye muri Yunnan mu myaka 14 ishize
Ingabo z'Ubushinwa zatangiye ibikorwa by'ubutabazi muri kariya gace
Ingabo z’Ubushinwa zatangiye ibikorwa by’ubutabazi muri kariya gace

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nta heza h’isi irashaje rwose nubwo tugerageza kuyubaka. Imitingito ni ikintu kimwe kerekana ko Yesu ari bugufi kugaruka,tumwitegure. Ababuze ababo bihangane.

Comments are closed.

en_USEnglish