U Rwanda rwasezereye Congo kuri za penaliti
Ikipe y’igihugu Amavubi isezereye “Les Diables Rouge” bishatse kuvuga Amashitani atukura ya Congo Brazzaville, nyuma y’uko ibitego bibiri bya Ndahinduka Micheal bifashije u Rwanda kwishyura ibitego bibiri rwari rwatsinzwe mu mukino ubanza, rukomeza kuri penaliti 4-3.
Muri uyu mukino wo kwishyura, abakinnyi b’u Rwanda binjiranye mu mukino ikizere cyo kwishyura ibitego bibiri batsinzwe mu mukino ubanza, gusa Abanyekongo bari bafite impamba y’ibitego bibiri nabo ikizere cyari cyose n’ubwo batari mu gihugu cyabo.
Ku ruhande rw’u Rwanda habanjemo Bakame, Rusheshangonga, Mwemere Ngirincuti, Nshutinamagara Ismael bita Kodo, Emery Bayisenge, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Haruna Niyonzima, Sina Jerome, Iranzi Jean Claude, Kagere Meddie na Ndahinduka Micheal bita Bugesera.
Igice cya mbere aba bakinnyi b’u Rwanda rwagerageje gukina neza hagati mu kibuga ariko iki gice kirangira nta shoti ritewe mu izamu.
Igice cya kabiri kigitangira Congo Brazzaville yahushije igitego cyakuwemo n’umuzamu Bakame wakoze akazi gakomeye muri uyu mukino.
Ku munota wa 56, Ndahinduka bita Bugesera yatsinze igitego cya mbere cy’u Rwanda ku mupira mwiza yari ahawe na Kagere wari umaze gucengana umuvuduko abakinnyi b’inuyma ba Congo.
Nyuma gato, Kagere yaje gutsinda igitego cya kabiri ku makosa y’abakinnyi b’inyuma ba Congo batumvikanye neza n’umuzamu wabo.
Amavubi yakomeje gushakisha igitego cya gatatu ari nako Amashitani atukura ya Congo yari yafunze yaje gufungura umukino nayo ashaka gutsinda igitego ariko umukino urinda urangira ibitego ari 2 – 2 mu giteranyo cy’imikino yombi.
Iminota 90 y’umukino irangiye habayeho kwitabaza penaliti kugira ngo haboneke ikipe ikomeza mu cyiciro gikurikira cy’amatsinda, yo gushaka tiket ijya mu gikombe cy’Isi.
Muri Penaliti esheshatu (6) zatewe kuri buri ruhande, Congo Brazzaville yinjije eshatu (3) gusa, izindi eshatu zirimo ebyiri zakuwemo n’umuzamu w’u Rwanda, n’iyakubise umutambiko w’izamu.
Ku ruhande rw’u Rwanda penaliti enye (4) zinjijwe na Tubane James, Jimmy Mbaraga, Bayisenge Emery na Sibomana Patrick bakuna kwita Pappy wateye penaliti ya nyuma.
Ku rundi ruhande Haruna Niyonzima yahushije iya gatanu na Kagere Meddie wahushije iya gatatu ku ruhande rw’u Rwanda.
Bakame yakuyemo iya mbere, iya nyuma ya gatanu umucongomani ayikubita igiti cy’izamu, iya gatandatu Bakame nayo arayifata.
Iyi ntsinzi yahaye Amavubi kwinjira mu cyiciro cy’amatsinda aho izaba iri kumwe na Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudani ya mu guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2015 kizabera muri Morocco.
Photos/P.Muzogeye
Nkurunziza Jean Paul
UM– USEKE.RW
0 Comment
Amavubi oyeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!
uyu ni umu coach kabisa ndemeye
Mbega umutoza wa Congo ngo arapfunda imitwe ahadashoboka bazamubwire ko twaje I Congo na Libiya ya Reze Birori azabaze uko bakijije urubanza n’ubundi niko nawe bazamusubiza gusa amavubi oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee gusa ntimwirare inzira ira cyari ndende kandi irakomeye
woooooow ibi nibyo kwishimira cyane , kandi bahesheje igihugu icyubahiro rwose , iyi niyo come back y’umuriro kabisa, gusa aba basore ntibirare kuko imbere ariho hakomeye cyane iki nicyo gihe cyo gukora cyane bagashyira ingufu ntibirangirire aha
Comments are closed.