Byimana: Gaston arakekwaho kwica atemaguye abana 5 na nyina
Mu mudugudu wa Gahama Akagari ka Kamusenyi Umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu Majyepfo kuri uyu wa 02 Kanama nibwo abaturage basanze mu rugo rumwe imirambo y’umubyeyi n’abana be batanu bishwe batemaguwe. Ukekwaho ubu bwicanyi ni umuvandimwe wa nyiri urugo witwa Gaston, ubu ushakishwa uruhindu.
Umusaza witabye Imana Nteziryayo Tito wari utuye muri aka kagari yasigiye isambu abana be barimo Gaston ndetse na Sylvestre Ngayaberura, umugabo w’aba bana n’umugore bishwe. Aba bishwe bashyinguwe kuri iki cyumweru tariki ya 03 Kanama.
Umunyamakuru waUmuseke wageze aho ubu bwicanyi bwabereye avuga ko abaturage bamubwiye ko uwitwa Gaston ukekwaho ubu bwicanyi ataba muri uyu murenge ahubwo yahunze nyuma yo gutema umuntu.
Nyuma yo gutema umuntu agahunga, Gaston ngo yambuwe isambu, maze nyuma akajya aza yihishe agasaba uyu muryango wa mukuru we ko bamuha ku musaruro w’isambu yabo.
Umugabo w’uru rugo rw’abana n’umugore (Josephine Kankesha) bishwe we akaba asanzwe amaze igihe kinini afunze.
Gaston murumuna we abaturage bavuga ko yahoraga aza mu bwihisho agatesha umutwe ndetse agakanga uyu mugore n’abana be ngo bamuhe ku musaruro w’isambu yabo.
Mu minsi itatu cyangwa ine ishize, bamwe mu baturage aha bavuga ko babonye uyu Gaston hano i Kamusenyi yihishahisha.
Gaston uyu, bavuga ko yaba atuye mu karere ka Gatsibo nubwo batazi neza Umurenge atuyemo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Kanama abaturanyi ngo baje kureba uko muri uru rugo byifashe nyuma yo kumva amatungo y’inka n’ihene byo muri uru rugo amaze iminsi ibiri yabira.
Basanze imirambo y’abana batanu baciwe amajosi ndetse na nyina wabo yicishijwe agafuni.
Polisi yageze aha itangira gukora iperereza ku bishwe no kuri uwo ukekwa.
Amakuru abaturage bavuga ni uko Gaston ukekwa mu minsi itatu ishize bamubonye aha agenda yihishahisha.
Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yabwiye umunyamakuru wa Umuseke ko bamenye ko aya makuru ajyanye n’amakimbirane kuri aya masambu yari azwi ku rwego rw’umudugudu ariko ntiyazamuka.
Hatangiye gukurikiranwa kandi abashinzwe amarondo kuko ngo iyo baza kuba bakora neza ubu bwicanyi ntibuba bwarabaye cyangwa ngo amatungo amare iminsi mu rugo yabira ntawuhagera.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW
0 Comment
RUHANGO – RWANDA: Abantu ngo bafite umutekano da!! Amarondo! amafranga
yimitekano! abasirikare n’abapolisi kumihanda no mubihuru b!!!! Ngo
umutekano urahari da! umuntu umwe aricwa, uwa 2, uwa 3, uwa 4 kugeza
kuwa 6 murugo rumwe ntanutabaye kweli?????????!
Asiimwe ntekereza ko niba atari amarangamutima hirikindi upfa nu Rwanda. kuba hishyurwa amafaranga yumutekano kandi nabasirikare bakarara ahantu hose bakora ninyungu rusange kuritwe abanyarwanda kandi niyompamvu turi kimwe mubihugu bifite umutekano muri rusange. ariko ntubivuze ko harirwa burimuntu kujyiticye , umuntu agambiriye kwica undi bishobora kubaho kandi simurwanda gusa kuko nomubihugu byateye imbere kuturusha bihaba.
Very sad news. Ni ukuri izi nzirakarengane Imana izazihorere. Ariko na none abatuye ako Karere basabe Nyagasani abigishe umuco wo gutabarana. ubwo wavuga ute ukuntu abantu 6 bapfa ntihagire ubyumva? None se u Rwanda rwabona abapolisi kuri buri rugo? ubwo se abasirikare kuri buri rugo murumva bishoboka? Rwose abaturage n’abayobozi baturanye n’uwo muryango nabo bakwiye kugawa kandi cyane! Eeeh, birababaje rwose!?????
ariko njya nibaza rwose , ubu nkuyu arahabwa ikihe gihano , ko igihano cy’urupfu cyavuyeho , kandi uyu ndabona ntakindi gihano yarakwiye rwose ubu ni ubunyamaswa mbwindengakamere, gusa twizereko inzego z’umutekano ndetse nizubutabera aho ari bubonekera ari bukanirwe urumukwiye byintangarugero rwose biri buze kubera isomo buri wese
Nonese uwo Gaston nta rindi zina agira?
Birarenze kbsa
Asiimwe,ibyo uvuga sibyo nkuko Ian akubwiye. Ntabwo Polisi cyangwa RDF yaba ku muryango wa buri munyarwanda. Twese tugomba kugira uruhare mu gucunga umutekano wacu. Ndibaza abaturanyi babonye uyu mugabo Gaston yihishahisha kandi bamaze iminsi batazi iyo atuye, kandi bazi ko nyiri urugo atahaba bo bakoze iki kugira ngo barindire abaturanyi umutekano? Umuntu yakwica abantu batanu nta numwe utatse? Ubwo se abaturanyi bari he? Harimo akagambane cyangwase gutererana umuntu uri mukaga kandi nabyo birahanirwa. Polisi nikore itohoza ryimbitse ku baturanyi ba uyu muryango kuko bigaragara ko banze gutabara.
birenze uruvugiro nukuri nange ndibaza niba nta nduru yavuze kuki abantu batagitabarana koko kera iwacu induru yaravugaga abantu bakava mumazu bagatabara yewe bamwe bakanahamagara bati turabumva turabatabaye twaje nimuhumure ibintu nkibyo kuburyo abateye bumva ko hari abantu baje bakiruka ubwo se wambwira ute ukuntu abantu batanu bicwa ntawe utatse? batuye bonyine se kuburyo abaturanyi babo bari kure yewe birababaje nukuri banyarwanda twisubireho tureke kuba inyamaswa pe biteye agahinda inkuru nkizi zirenga umuntu pe. ubuyobozi butubarize abaturanyi babo impamvu badatabarana hanyuma nizo nkeragutabara aho ziba ziri kuburyo zumva induru ntizitabare birarenze
Mugerageze mushyireho ni photo ya Gaston nuwamubona atamuzi ariko yaramubonye ku ifoto byafasha mu iperereza, nkuko wawundi wishe Bella yafashwe
sha icyaha ni gatozi kandi nibiri kumugaruka ayubusa uyu muntu nimudasanga atari ubuterahamwe bumugarutse mungaye,niba yica abo mumuryango we 6 ubwo abo yishe muri genocide barangana gute?ntawakwica bwambere ngo yice abangana gutya .
Ian,rwose wikwikorera asiimwe ibyo avuga ni ukuli,ayo mafaranga baka umuturage ni menshi , ku buryo bakagombye gukumira ibyo byaha mbere yuko biba
Mana yacu tabara abantu wiremeye!!!!
ibatabara iki? ahubwo muhame hamwe !
Arega inzu ikaba irakinzwe!uyu ntagihano akwiye niko mbyumva cyavahe se ko no gupfa bitamukwiye keretse bamumanitse bamwambitse inyama ibikona bikamurira kumusaraba.ariko aha hantu sinkahature iteka ryose.aho badatabarana sinkajyeyo mana.
Uwibaza impamvu ubwicanyi nk’ubu bubaho kandi ngo yaratanze amafaranga y’umutekano arigiza nkana bityo nta n’impamvu yo kumusubiza. Ahubwo natubwire uruhare agira mu kurinda abaturanyi be ibyago kuko buri wese abikoze nta bibazo nk’ibi twabona. Umutekano si uwa Polisi twese uratureba.
Ubundi hari abo bita psychopates n.ukuvuga abarwayi bo mu mutwe iyi umuntu atemye undi wenda ntapfe! Ahita aba isole ntagaruke muri publique ibaze ko gaston deja yigeze gutema umuntu! No yari monstre deja hari amakosa abantu dukora irreparables birababaje nafatwa se bwo bizagenda bite ? Azafungwa abe umuzigo ku misoro y.abanyarwanda nta kindi yagombye kuba yarafashwe mbereeeee trop tard