Digiqole ad

Uko umugore akoresha umutungo wacu byanteye kumwanga

Mwaramutse bavandimwe, nifujeko mwangira inama ku kibazo mfite murugo. Ndi umugabo wubatse ufite umugore n’abana 3, tumaranye imyaka 8 dushakanye, tubanye neza cyane, ntabwo muca inyuma kandi ndizerako nawe atanca inyuma.

Turimo kubaka inzu ku mafaranga ya credit twasabye muri Bank. Mu minsi yashize twabikuje miliyoni 1.500.000frw yo kubakisha, ndayamuha kugirango abe ayabitse, ngiye kuyamusaba kugirango njye kwishyura abafundi, ambwirako yayakoresheje muri gahunda z’ubucuruzi (akora ubucuruzi).

Twavugane nabi cyane kugezaho namubwiyeko ntazongera kumuha amafaranga ngo ayajyanye kuri Chantier, yansabye imbabazi ambwira ko atazongera gukora ikosa nkiryo.

Nanditse iyi nkuru ari uko yongeye kubikora inshuro hafi 4. Ubu mfite ibintu 3 bimbabaza cyane:

1. Kuba atanyizera ngo ambwire ibibazo afite bya mafaranga mufashe kubikemura (kuba atanyizera),

2. Namukundaga cyane, ariko nsigaye numva nta rukundo nkimufitiye, mbese nta affection ngifite kuri we (nsigaye numva ntashaka nukujya murugo),

3. Ikindi gikomeye ni uko ndi Pasteur, bityo birankomereye cyane, ntabwo navugana nawe nabi (bitewe no gutinyako abana batwumva, kandi numva ntonganye nawe byamfasha gukira uburakare mfite).

NB: Iyo yakoze ibi, ansaba imbabazi arira. Nafashe ingamba ko ntazongera kumubwira aho umutungo w’urugo uherereye (ninjye ukora njyenyine, ubucuruzi akora ni buto cyane-ni Boutique).

Murakoze kumpa inama.

Updated 05, Kanama, 2014:

Muraho bene data basomyi b’urubuga Umuseke, mbanje gushimira cyane uru rubuga kuba rwarashyizeho uburyo bwo kudufasha kugaragaza ibibazo dufite mu miryango kugira ngo abasomyi batugire inama. Imana ikomeze ifashe abanditsi bakora ku Umuseke. Ndashimira kandi mwe mwese mwafashe umwanya mugasoma inkuru yanjye, mugakoresha igihe cyanyu mungira inama. Mwamberiye inshuti ndetse n’abavandimwe, dore ko arimwe nagiriye icyizere nkabagezaho ikibazo nari mfite mu rugo. Nta wundi muntu numwe wigeze akimenya.

Ninjye Pastor wabagejejeho ikibazo cy’uko umugore wanjye yasesaguraga umutungo bigatuma ntagira kumva nta rukundo mufitiye. Inama mwangiriye nziza narazikurikije muri ubu buryo: 1. Namujyanye muri Hotel ejo hashize, turarya, turasenga, turaganira kandi dutuje (ibi twabikoze kuva saa moya kugeza saa sita zijoro), 2. Namusobanuriye mu buryo bwumvikana uburyo yambabaje, ingaruka zo gukoreshwa nabi amafaranga ya Banki, ingaruka byagira ku muryango wacu, abana bacu ndetse n’Itorero. Imyanzuro twafashe:…

 

 

 

0 Comment

  • cyokora ntamugore ufite nibirihanze agukoreye ishyano cg se nawe ntagukunda azi ko yakize burundu wamumenye ntuzongere kuyamuha nawe kandi uzamusobanurire impamvu ariko Hari Ikibazo sigaye nibaza mubuzima iyo umugabo yifuje umugore bubakana mumahoro usanga umugore adashobotse cg umugore mwiza nawe iyo ashatse kubaka urugo neza usanga umugabo abaye mubi ? cyokora birumvikana ko Uri umugabo mwiza ihangane ubuwamenye uko uzajya umufata kandi urukundo rurababaza cyane . 

  • Birababaje kubona utazi uburemere bwa

  • Birababaje kubona umuntu utumva uburemere bwa credit agasesagura frw yo kubaka pe. Gusa icyo nakubwira mubabarire ukomeze umukunde dore ko uri na pasiteri usome 1cor 13 cyane cyane aha:
    il pardonne tout, il croit tout, il espère tout, il supporte tout (urukundo rubabarira byose, rwizera byose, rwihanganira byose) Muri iyo” byose” no gusesagura birimo. Kumubabarira ntibivuga ko bitakubabaje kandi ntibinavuga ko utafata ingamba zo kumurinda kongera kwangiza umutungo w’urugo. Ku bibazo bitatu wibajije bigushavuza ni ukuri bifite ishingiro.Ku kibazo cya mbere  ndakeka ko hari ikibazo gikomeye afite akaba yaratinye kukikubwira akayakoresha yizeye ko bikemuka ntubimenye ariko bikanga ikinyoma kikazana ikindi gutyo gutyo. Shaka umwanya uganire nawe ahantu hatari mu rugo  hatuje byose mubishyire hasi umuhe umwanya wo kukubwira ikibazo afite. Niba atari ingeso asanganywe yo gusesagura cyangwa kurarikira ibyo adafite (imyenda myiza, bijoux ,…) byanze bikunze afite ikibazo aguhisha nko kujya mu batubuzi cg se akaba yaragiye muri banque lambert akaba afite imyenda utazi. Ibyo byose rero ntaburyo uzabimenya utamuhaye umwanya wo kumutega amatwi utuje ngo abikubwire umugire inama mufate ingamba. Kumuhisha imitungo siwo muti kuko ukeneye ko mufatanya kubaka urugo rwanyu kandi ntuzahora uhibereye ngo urukorere byose. Ku kibazo cya kabiri ni ukuri wimwanga komeza umukunde urukundo burya rukiza byinshi. Kumwanga bizazana inkurikizi nyinshi harimo n’ibishuko byo gucana inyuma ku mpande zombi. Nimuganire ku kibazo mutujeIcya gatatu cyo kuganira ukamubwiza ukuri kose ukanamwereka ko byakubabaje byanakurakaje ni yo ntambwe ya mbere yo kuva mu kibazo. Nibyo rwose gutongana imbere y’abana ni bibi cyane bibatesha equilibre bakumva nta mutakano bafite kuko aho bari bawizeye baba babona nabo ntako bameze. Nk’uko nabivuze hejuru mushake akanya mujye ahandi hantu murangize ikibazo kiri hagati yanyu mutagombye kwiha rubanda no gutesha abana equilibre. Mufate week end imwe mujye ahantu nimushaka murare yo muzavayo umenye ikibazo afite unamweretse ko yagucomptaho ku kibazo icyo aricyo cyose yagira. Amahoro

    • MUGERAGEZE KUGANIRA CYANE KUKO NA YESU SATANI YAMUTEGEYE KU BUTUNZI,IHANGANE KOMERA IMANA YAGUHAMAGAYE IZAGUSHOBOZA, KOMEZA URUGENDO WICIKA INTEGE

  • Ariko umuseke.rw murya ruswa? Ko ikibazo natanze hashize igihe kirekire mutagicishaho.Wasanga abagore mubaka ruswa yigitsi…. hanyuma abaabo mukabikora ukundi, nkaba ntazi uko bigenda none ikibazo nkibi mbona mukaba mutagitambutsa. namwe. puuuu

  • Muraho. Hari abajya bibaza ngo kuki abagabo bagira comptes abagore batazi!!! ??? Igisubizo si iki se? Muvandi burya abagore bajya barusha abagabo kumenya gucunga umutungo w’urugo, ariko nanone iyo umugore abaye birihanze ikiba gisigaye ni ukwimenya k’umugabo aha ndavuga ya ma comptes umugore atazi niyo akemura icyo kibazo: 70% atazi na 30% azi nta kundi niba yangiza, ayajyana mu bapfumu cg abapfubuzi akangiza make! Kuko umugabo yabona bikabije akamushyira kuri 20% ; 80% akabigerant nta kundi iyo udashaka gusenya niko ukora, ndumva atatinyuka kubyimba azi ko akora amafuti. Alain

  •  Mwa basomyi mwe,tuvugish’ukuri uyu mugabo ni mfura mbibonye mubyo yanditse ntaburyarya afite kandi azi icyo gukora ariko afite umugore ye baba data we credit sha!,kuba Pasteur birakaze iyo aba nkanjye nari kumudiha bagateza bakiyishyura credit mfunze ibindi agasesasagura  ngataha ndingegera  nkiyahura cg nkangara satani ati sawa,nguwo umusaruro wera mukutumvika kw’ingo za none ariko si zose da .none rero muganire niwo muti  Pasteur mukozi w’imana satani ntakuneshe cyane ko agutegeye habi kuwo mwashakanye ninko kubona umwicanyi agufatiye icyuma kumuhogo agiye kukwivugana. mwishikanuze mw’izina rya yesu pfukama umutsindishe ishengesho intwaro ikomeye yabamenye icyo yesu yabakoreye.Komera rwose,komera pe ibi bintu birabaza cyane.

  • sha nanjye uwanjye ameze nkuwo neza neza n’ ukwihangana  nanjye napfiriye muri nyagasani

  • Ni byiza kuzashaka aho mujya muri mwenyine ,mukazavuga akabari ku mutima kose ntawe mwikanga  mukazirinda ariko amagambo mabi ,mbese ntimugere kure ,umutima wawe ndetse nuwe bizaruhuka noneho azatahe azi icyo agiye guhindura ,kandi urukundo wamukunze ,noneho urukube inshuro ntazi ,kubera ko kuba Pasteur ntabwo ari anti balles ,ahubwo uba ugiye ku karubanda ,kubera ko satan aguhiga amanywa n’ijoro kugira ngo ugwe ,nugwa uzagusha n’izindi ntama maze satan abe akubonyemo igitego ,rero byose bicanemo amasengesho ubwitonzi n’ubushishozi .Amaraso ya Jesus agote urugo rwawe .

  • Pasteur rero witinda mu makorosi.Umugore wawe ntashoboye gukora business.Funga boutique hanyuma ubanze wubake inzu uyimukiremo.Numara kuva mu bukode ayo wishyuraga uzayishyura ideni rya banki.Ayo uhembwa azatunga urugo.Nushaka kongera gukora business uzajye uyicugira hafi kuko bigaragara ko umugore wawe atazi gutandukanya inyatsi n’ururo.Ihangane ariko ufate ibyemezo bikarishye naho ubundi uzisanga utakigira n’urwara rwo kwishima.

  • Reka umupagani, nangye uwo mfite ameze nkuwawe usibye ko uwangye ntambabazi asaba. Uwange yatse Miliyoni irenga musinyiye kandi yari gukora projet twumvikanye, yamaze kuyafata arayamira peee.  Un jour nkazamukupira umuriro namazi. Azashiduka ntakintu cyumutungo dusangiye, ugomba kuba umugabo man. Abagore baturusha gusambana natwe tubarushe kureba kure na mathematique.

  • YESU ASHIMWE ,poster mu buzima ,haricyo umuntu aba adashoboye,ubwo mama poster ntashoboye ubucuruzi,bumuvanemo,kuko nanjye akazi ndagakora ,ariko ubucuruzi bwaranyihishe,poster amafaranga abateranya reka kuyamuha nayo umugeneye jya ubara iminsi wifuza bitewe na stuation yu rugo,ntukamubitse cg ngo umubwire ayo ufite ,kandi jye namukunze ashoboye gusaba imbabazi nu mutima mwiza afite,ibyisi ntibiguteranye na m post,wenda umwohereze mu binginzi abe ariko kazi akora  merci.

  • Hum umbabarire wa mugabo we kubanza guseka nuko ndi umugore mbonye ko abagabo mutihangana koko. umwangiye icyo byaba ari bibi cyane cyakora kuva uri Pasteur uranyumva. nibyo umugore wawe ni umupfu cyane kubona adatinya credit mufite agasesagura atyo birababaje. kumwanga siwo muti kandi gukosora umuntu ukunda ntabwo ari bibi none rero nk’umumama mukuru reka nkugire inama wirakara ngo abibone kandi ntumwange ahubwo mukunde birushijeho kuko burya urukundo rukosora byinshi kuruta uburakari no kwangana umuntu iyo umurakariye ukamwanga nawe acrea moyens de defense akababara akangiza kurushaho ariko iyo umugaragarije ko umubabariye kandi umukunda arigaya. jye sinakugira inama yo kumubaza muri kigihe aho yashyize amafranga mureke ukore kuburyo atongera gukora kumafranga ariko umukunde pe umubabarire kandi ubimwereke burya ntabwo ikosa rikosorwa nirindi nihashira iminsi umukorera neza uzamujyane ahantu umugaye cyane umubaze impamvu yabimuteye nicyo yayakoresheje nabikubwira uzamuhane umusabe ko birangiye kandi umubwire ko ushaka kwicungira amafr kugeza urangije kubaka no kwishyura credit ya Banque ibindi muzabivugana neza ibyo birangiye maze urebe uko yifata. urakoze kandi ririya somo ryo kubabarira urigire nyambere Imana ibane nawe nshuti kandi komera kubaka urugo sugukina

  • Muraho bene data basomyi burubuga Umuseke, mbanje gushimira cyane uru rubuga kuba rwarashizeho uburyo bwo kudufasha kugaragaza ibibazo dufite mu miryango kugirango abasomyi batugire inama. Imana ikomeze ifashe abanditsi bakora ku Umuseke. Ndashimira kandi mwe mwese mwafashe umwanya mugasoma inkuru yanjye, mugakoresha igihe cyanyu mungira inama. Mwambariye inshuti ndetse n’abavandimwe, doreko arimwe nagiriye icyizere nkabagezaho ikibazo nari mfite murugo ntawundi muntu numwe wigeze akimenya. Ninjye Pastor wabagejejeho ikibazo cy’uko umugore wanjye yasesaguraga umutungo bigatuma ntagira kumva ntarukundo mufitiye. Inama mwangiriye nziza ma narazikurikije muri ubu buryo: 1. Namujyanye muri Hotel ejo hashize, turarya, turasenga, turaganira kandi dutuje (ibi twabikoze kuva saa moya kugeza saa sita zijoro), 2. Namusobanuriye muburyo bwumvikana uburyo yambabaje, ingaruka zikoreshwa nabi ryamafaranga ya Banki, ingaruka byagira kimuryango wacu, abana bacu ndetse ni Itorero. Imyanzuro twafashe:

  • Hi, kuba uri pastor ukaba udasobanukiwe ibikubaho cg icyo umugore wawe yagukoreye  ukeneye amahugurwa kimwe n’abandi bameze nkawe. kuri iyi si buri wese yikorera umusaraba , turi mu rugendo uko bukeye, siko bwira kandi haza iteka ibisaba kwihangana . benshi tugenda tutazi iyo tujya cyangwa twibeshya iyo tujya .Dusabe kuyoborwa n’umwuka. eg: uratubwira ko wubaka ariko ushobora gusanga Atari cyo wakagombye kuba ukora! banza ubyibazeho  kandi usenge cyane.  ku birebana na couples zibaho hanze aha kenshi na kenshi nta na rimwe uzasanga umugabo n’umugore bahuza 100%, nta byera ngo de ( nothing is parfect/ rien n’est parfait) ni abantu ni uko. bivuze ko kubana bisaba kwihanganirana ndetse no kubabarirana kugera ku birenze n’ayo mafranga! niko kubakaurugo. none se ubwo bibaye ubwuzuzanye hagati yabo bwaba buri he ? ni negative na positive bihura  ,. niba ntacyo ubona wihanganira ku wo mubana cg niba nawe ntacyo abona akwihanganiraho nimushaka muzibaze ku mibanire yanyu. ngukurire inzira ku murima na bariya bagaragara nk’abari muri paradizo buriya haba hari ibyo utazi kuko kirazira kwishyira ku karubanda . abananiwe kwihangana no kubabarira ibyabo ubisanga mu ibarabara ndetse bikaba na scandar. kuba Pastor cg ukijijwe rero ntibikuraho kuba umuntu byubaka kuba umuntu usobanukiwe ubasha umusaraba we . Sobanukirwa ko gushwana kubera ubwo busa bw’amafranga bosobanuye ko satani yayinjiriyemo akoresha umufasha wawe bityo umubabarire kandi mufatanye gusenga no kugaririra abanzi aho kubaha icyuho.fungura amaso ubone ko ku isi nta paradizo kandi wihatire kuyoborwa n’umwuka kuruta kuyoborwa n’ibyo ubonesha amaso yawe ngo abandi bashatse neza , abandi babanye neza , ngo abandi , ngo abandi , ibyabo ubizi ute ? ese ujya wibuka kurebera igiti ku mbuto zacyo, ese ujya umenya ko hari imbuto utabasha kubona kubera amaso urebesha? Haranira kwera imbuto kuri bagenzi bawe kandi uhere ku mugore wawe mubana bizaba byakemutse .

  • Pastor erega nuko zubakwa! Ntuzibeshye ko Nyoko na So bumvikanaga muri byose, nyamara ntibyababujije gusazana ,wababona uti dore couple yintangarugero. Kwishyira hanze ningeso mbi kandi isenya. Menya kwihangana no kuganiriza uwo mubana utuje, niyo atakumva ariko burya aba yumvise. Ibyabaye byarabaye reba imbere kandi ntarirarenga

  • Abagore buriya ni abantu batangaje cyane!!! Uziko ushobora kumuha nka 1 Millions yo gucunga urugo mu gihe wagiye isafari wavayo wayamubaza hari ako ugiye gukemura akakubwira ko yayaguzemo amakara agashira kandi nta n’ukwezi gushize uvuye isafari!!! Pasteur wihangane cyane hafi ya bose niko bameze!!!

Comments are closed.

en_USEnglish