Digiqole ad

England: Yariye inkunga yagenewe umwana we akatirwa imyaka 3 y’igifungo

Albi Elliot, ni umugabo wikunda yibye amafaranga y’umwana we ufite ubumuga arayikoreshereza kandi abaterankunga barayamuhaye ngo na we ajye mu biruhuko nk’abandi bana, bikaba byamuviriye guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu ari mu buroko.

Albi Elliot n'umukobwa we A.Smith
Albi Elliot n’umukobwa we A.Smith

Uyu mwana yari yagenewe ama Euro 4 400 (Frw 3 500 000) kugira ngo agere ku nzozi ze zo kujya mu biruhuko kwidagadura.

Ashanti Elliot-Smith, w’imyaka 11, yafashwe n’uburwayi bwa progéria (syndrome de Hutchinson-Gilford). Iyi ndwara ntikunze kuboneka ariko itera umuntu gusaza imburagihe, ku buryo uyu mwana afite amahirwe make yo kubaho kugeza ku myaka 15.

Mu rwego rwo kumufasha kugera ku nzozi ze zo kujya mu biruhuko ngo yishimishe mu mazi, ikompanyi yitwa ‘Sussex British Motorcycle Owners Club’ yashyize hamwe amafaranga yavuzwe haruguru mu 2010 iyamugenera nk’azamufasha.

Nyuma se wa wamukobwa yarayafashe ayashyira kuri konti ye maze arayikoreshereza. Nyuma y’amezi abiri, uwigeze kuba umugore we, Phoebe Smith n’uwo mwana wabo Ashanti Smith baje gutahura ko ‘Sussex British Motorcycle Owners Club’ yageneye inkunga uwo mwana mu gikorwa cy’iyo kompanyi bari bitabiriye.

Umugore wa Elliot avuga ko yababajwe cyane n’imyitwarire y’uwari umugabo we. Yagize ati “Maze kumenya ko yibye nkana amafaranga yagenewe umukobwa we, banteye intimba ku mutima.”

Uyu mugore Phoebe Smith, mu kiganiro n’Ikinyamakuru The Sun ongeyeho ati “Kuri jye, bisa no gukabya cyane. Birambabaza ku mutima kuba yarabujije amahirwe umukobwa we.”

Umuyobozi w’ikigo cyari cyateye inkunga uwo mwana, avuga kuri ibyo yagize ati “Biteye icyo ni iki. Ntabwo twe twari kwigera tumukeka.”

Iyi ndwara y'uyu mwana ntikunda kuboneka ariko ituma umuntu asaza imburagihe
Iyi ndwara y’uyu mwana ntikunda kuboneka ariko ituma umuntu asaza imburagihe
Uyu mugabo n'abana be babiri
Uyu mugabo n’abana be babiri

7sur7

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • njye ntekerezako arubuhemu bukabije agomba guhanwa byintangarugero kuko ntiyifuza k’uyumwana yabaho yahemukiyumwana yibyariye

  • erega umwana amenywa na nyina naho se we aba abona akana kamumarira amabuye cyaneko uyumwana afite ibibazo yakagombye kubana na nyina

    • Uribeshye cyane ubwose ntabagore bajugunya abana base bakabarera ????? Byose biterwa n’agaciro umubyeyi uwariwe wese aba yahaye UBUBYEYI !!!

Comments are closed.

en_USEnglish