Digiqole ad

Bamuroshye mu Akagera aboshye, ararokoka!!!

Ndayambaje Christophe uzwi ku izina rya Kayaga, ni umugabo w’imyaka 34, Jenoside yabaye afite imyaka 14, Interahamwe zaramufashe zishaka uburyo zimwicamo nabi bishoboka zisanga akwiye kuboherwa amaboko inyuma akajugunywa mu Kagera, zamuroshyemo gutyo. Igitangaje ni uko atapfuye.

Uyu ni we Ndayambaje Christophe uzwi ku izina rya Kayaga
 Christophe bakunze kwita Kayaga ubu ni umugabo wiyubashye kandi ufite urwe rugo

Uyu Ndayambaje ni mwene Senjari Aloys na Mukandutiye Dafrose, yavukanaga n’abana barindwi na we wa munani ndetse na nyina umubyara muri Jenoside yari akiriho, Interahamwe bose zarabishe asigara wenyine nyuma yo kurokoka ku buryo butangaje.

We n’umuryango we Jenoside yabaye batuye muri Sellule Kagerero  segiteri Mwogo muri Komine Kanzenze, ubu ni mu murenge wa Mwogo mu kagari ka Rugunga mu karere ka Bugesera, we ni na ho agituye.

Jenoside itangira, aho bari batuye haje guhungira abantu benshi mu minsi yakurikiyeho, tariki ya 10 Gicurasi Abatutsi bari baturutse i Kigali n’abari Mwogo bagabweho igitero bagerageza guhangana n’Interahamwe zari zivuye muri segiteri Musovu (komine Ngenda icyo gihe).

Nyuma tariki ya 11, ngo ibitero by’Interahamwe byarakaze hazamo n’abasirikare ba FAR, amazu aratwikwa, abantu baricwa ibintu biradogera ababashije kurokoka baratatana .

Bukeye tariki ya 12, imbaga y’Abatutsi benshi yahungiye ku Kiliziya  i Nyamata kuko ngo no mu bihe bya kera iyo habagaho gutotezwa ku batutsi bahungiragayo, ubwo mu 1994 bari bazi ko ibintu birangira bagataha ariko si ko byagenze ahubwo basanze i Nyamata ho abantu bapfuye bashize.

Ndayambaje avuga ko bavuye i Nyamata bahungira mu rufunzo rwa Nyabarongo, nyuma aza kuvamo ngo ajye kureba ko ab’iwabo baba bakiriho.

Ageze ku muturanyi witwa Nyiransina Deborah wari ufite umugabo witwa Hitimana Jean Damascene, uwo mukecuru yamubwiye ko yiboneye abantu b’iwabo bose babica ati “Uragira ngo na we bakunyicire mu maso?”

Uyu mukecuru yamuhishe ahantu mu gihuru, aramugaburira ariko ku mugoroba imvura nyinshi cyane iragwa aza kumwinjiza mu nzu.

Abana b’abaturanyi baje kumubona yinjiye muri iyo nzu, babibwira iwabo maze bucya kuwa gatanu tariki ya 13 Gicurasi inzu y’uwo mukecuru bayigose bati “Duhe Ndayambaje wahishe aho.”

Ndayambaje aho yari munsi y’urutara yabonye ko ibye byarangiye arasohoka baramufata, Interahamwe zijya umugambi w’uko ziri bumwice nabi bishoboka. Bamwe bati “Mureke tumuteme apfe”, abandi bati “Tumuhambireho amabuye, tumurohe mu Kagera.” Uyu mugambi wa nyuma bumvise ariwo mubi cyane.

Umugambi umaze kunozwa, Ndayambaje yabohewe amaboko inyuma ariko Interahamwe zivuga ko zitari bumuhambireho amabuye, ubundi baramumanukana bajya kumuroha areba.

Ndayambaje avuga ko atazi na we uko yarokotse kuko atari azi koga kandi ngo yari aboshye amaboko, avuga ko Akagera kari kuzuye imirambo, amazi akamukaraga akamujyana hasi akagaruka hejuru abandi bareba ko atapfuye.

Nyuma y’amasaha ane mu mazi, uruzi rwaje kumujugunya ku nkombe yo hakurya hareba Kanombe, Interahamwe zikajya zimurasa ariko imyambi ntimugereho, abandi bati “hagire ujya kumutema“, ariko baza gusiganira kwambuka banga koga mu mazi arimo imirambo myinshi.

Aganira n’Umuseke yagize ati “Kubwanje numvaga ngiye guturika kubera amazi nari nanyoye, usibye iby’Imana yakoze sinzi uko nageze imusozi.”

Avuga ko yagumye aho mu mazi aboshye ariko yafatishije amaboko ibyatsi byo ku nkombe maze yumvise bose bagiye aza kwikomeza yegera neza  inkombe yumva akandagiye ku butaka, ni ko kuva mu mazi.

Yari akiboheye amaboko inyuma, abona ahantu hari igiti akikubetaho kugeza ubwo umugozi w’insina yitwa Kivuvu ukuraze ugenda udohoka wose uracika agwa agaramye yumva agaruye agatege.

Nyuma yaje guhura n’undi muntu wahigwaga, amutiza ijerekani ayogeraho ahungira ku musozi wa Kayumba uri i Nyamata ari naho ingabo za RPF Inkotanyi zamusanze, niko kurokoka kwe.

Ndayambaje ubu arubatse,  avuga ko gahunda nyinshi za Leta nka Girinka, ubudehe na we zimugeraho nk’abandi Banyarwanda. Ubu aturanye na bamwe mu bamuroshye kuko bamwe bakatiwe n’inkiko gacaca barangiza ibihano byabo.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda ndayishima nta ko itagira, ariko nshimira by’umwihariko ingabo za RPF Inkotanyi zadukijije abicanyi.”

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish