Digiqole ad

Yaryamanye n’abagabo 10 000

Umugore witwa Gwyneth Montenegro yemeza mu gitabo cye ko yaryamanye n’abagabo 10 000 kandi ko 90 ku ijana muri bo bari bafite abagore bashakanye.

Akiri muto yakundaga ibirori cyane
Akiri muto yakundaga ibirori cyane

Gwyneth Montenegro wakuriye mu gihugu cya Australia avuga ko yakuze agira amasoni kandi ngo ibi byamuviriyemo ibyago byo kwibasirwa bikomeye n’abantu bamusabaga kuryamana nabo.

Yagize at: “Icyifuzo cyo gutunga amfaranga menshi ndetse no kutigirira icyizere byatumye nkora iby’urukozasoni kenshi kandi nkiri muto.”

Uko uyu mukobwa yamaraga kuryamana na buri mugabo yabyandikaga mu ikayi bita ‘Journal Intime’ mu Gifaransa cyangwa Dairy mu Cyongereza.

Yemeza ko byibura 90 ku ijana mu bagabo baryamanye bari abacuruzi bakomeye babaga bari mu ngendo z’akazi.

Ati: “ Rwose iyo umugabo wamunyuze mu buriri ntiyaguca inyuma.”

Ibi abihera ku mpamvu z’uko abenshi mu bagabo bagaruka iwe, bamubwiraga ko nta wundi bashobora kwaka iriya ‘serivise’ uretse we.

Aba bakire bamwishyuraga amafaranga 1000 akoreshwa i Burayi ku ijoro rimwe( amafaranga agera ku bihumbi 800 by’amanyarwanda).

Ibi byose yabikoraga abeshya ababyeyi be ko ari mu kazi ko kumurika imyenda igezweho mu mahoteli akomeye hirya no hino i Burayi no muri Amerika.

Nyuma y’imyaka 12 akora biriya bikorwa, yakoze impanuka. Abonye itamuhitanye yagize agatima ko kwiga indege kugira ngo azagire byibura icyo  amarira ababyeyi be.

Ubu ari kwandika igitabo aho avuga ku buzima bwe, we abona ko yapfushije ubusa mu buraya no gukoresha ibiyobyabwenge.

Gwyneth Montenegro yagezeho yiga gutwara indege ngo arebe ko hari icyo yazimarira adakomeje kwiyandarika
Gwyneth Montenegro yagezeho yiga gutwara indege ngo arebe ko hari icyo yazimarira adakomeje kwiyandarika

Source:7sur7

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Sha nimba yaricujije ibyo yakoze imana iza mubabarira pe kandi ashobora kuzabona umugabo ikibazo nuko atatubwiye nimba ayo mafaranga yakuye  mu buraya ariyo yigamo iyo ndege . Imyuga iragwira ariko uyu niwe uciye agahigo kw isi bazmushire muri Guiness de record.

  • ngo aciye  agahigo??????????????????????????????????????????? ABAHA IWACU BO BASHYIRWA MU MAGO BATAMAZE KURYAMANA N’ABAGABO IBIHUMBI IJANA [100.000]?????????????????????? none uriya ngo ibihumbi icumi gusa !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!, hari inkumi yanyibwiriye ko usibye umugabo wamubanjeho n’umuherukaho , abo hagati nta numwe yibuka

  • Abafite abagore nibo kenshi baba bafite agafaranga ibyo ni ibisanzwe. Gusa abagore/abakobwa bagira ibanga guswerwa n’abantu 10 000 buriya yashaka umwe akazajya  amuhaza?

Comments are closed.

en_USEnglish