Digiqole ad

Muhanga: 7 bakurikiranyweho kwiba no kwica bafashwe

Mu ijoro ryo kuwa 01 Nyakanga 2014, inzego z’umutekano zataye muri yombi  abantu 7 bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo ubwicanyi n’ubujura bikunze kwibasira Umujyi wa Muhanga, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.

Aba bakurikiranyweho  kwica no kwiba, babiri muri bo bakaba bemera ibyaha.
Aba bakurikiranyweho kwica no kwiba, babiri muri bo bakaba bemera ibyaha.

Hashize igihe mu Karere ka Muhanga havugwa ubujura bwa bimwe mu bikoresho bya Muzika by’amatorero akorera hirya no hino muri aka Karere ndetse n’ibicuruzwa binyuranye byo mu maduka, barangiza bakica ndetse bakanakomeretsa abaturage.

Babiri muri aba bakekwaho kwiba no kwica, bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Nyamabuye, bemera ko ari bo baherutse kwica umuzamu w’Itorero rya “ADEPR” riherereye mu Kibirigi ho mu Murenge wa Nyamabuye, witwaga Mpayimana Vincent barangiza kumwica bakiba n’ibikoresho by’urwo rusengero.

Nshimimana Eric w’imyaka 21, ukomoka mu Murenge wa Mushishiro, yemera ko we n’abagenzi be bane (4) ari bo bishe uyu Mpayimana Vincent, avuga ko baje kwiba bagera imbere mu gipangu we (Eric) bakamukomeretsa agasubira inyuma kubera ko yavaga cyane, bagenzi be batatu (3) bari kumwe bagasigara bica uyu muzamu bagatwara n’ibikoreho bya muzika.

Nshimimana akomeza avuga ko amakuru yamenyekanye ari uko agiye kwivuza mu bitaro by’i Kabgayi, abaganga bakamubaza icyamukomerekeje akanga kubivuga, bakamuhamagarira Polisi ari nayo yaje kumubaza ayifasha kuyiha amakuru y’abo bafatanyije kwiba no guhungabanya umutekano bakaza gutabwa muri yombi.

Ndikumana Jean Claude w’imyaka 30, we yavuze ko ibyo uyu Nshimimana avuga ko atari byo, ko ahubwo ari we wahise akubita ifuni bwa mbere nyakwigendera, bagenzi be bakaza kumurangiza agapfa.

Bose ariko bavuga ko kuba bemera ibyaha bidahagije ubwabyo, ko bahanwa by’intangarugero kugira ngo hatazagira undi ubigana agakora ibi byaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent Gashagaza Hubert, yabwiye abanyamakuru bakorera mu Karere ka Muhang  ko  ibikorwa bihungabanya umutekano muri aka Karere biri hejuru ugereranyije n’ibiboneka mu tundi turere two mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuko ngo usibye kwiba, aba bakurikiranyweho ibi byaha banica abantu basanze mu maduka cyangwa se n’ahandi hantu hatandukanye bashaka kwiba, akavuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo n’abaturage bajya bafasha polisi bayitungira agatoki kugirango bikumirwe bitari byaba.

Usibye uyu Mpayimana Vincent wishwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014, muri uyu Mujyi wa Muhanga abajura baherutse kwica n’undi muzamu warindaga ikigo cy’imari iciriritse cya CPF cy’iri torero.

Chief Superintendent Hubert Gashagaza, Umuvugizi wa  Polisi mu Ntara y'Amajyepfo
Chief Superintendent Hubert Gashagaza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo
Nshimimana  Eric na Ndikumana Jean Claude bakekwaho kwica Mpayimana Vincent.
Nshimimana Eric na Ndikumana Jean Claude bemera uruhare mu kwica Mpayimana Vincent.
Ibikoresho bafatanywe baribye birimo Bibiliya, Mudasobwa, Matelas, Televiziyo n'ibindi.
Bafatanywe ibyo bibye birimo za mudasobwa, Matelas, Televiziyo, radiyo…ndetse na Bibiliya

MUHIZI ELISEE
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA.

0 Comment

  • ni mirongo ine gusa!

  • Iminsi y’igisambo iba ibaze; nibahame hamwe bahure n’ukuboko k’ubutabera. Ubundi se bajya kwiba mu nsengero bazi ko Imana itazabagaragaza? Uretse ko n’ahandi ahari ho hose batemerewe kuhiba kuko Amategeko yayo harimo irigira riti “Ntukibe” kandi buri wese asabwa kuryubahiriza.

  • Abantunkaba batinyuka kuvutsa ubuzima bwabandi, ndetse bakanatwara ibyabandi , bage babakanira  urubakwiye, kuburyo bazajya babera abandi  akabarore,  Mpayimana ukunuyitondaga,  Imana izamwakire mubayo.

  • nanditse nshima uburyo mutanga amakuru neza bigaragara ko uzi ibyo mukora kandi mazekubona ko mubirusha ibindi binyamakuru byandikirwa mu rwanda kuko mutugaragariza abanyabyaha ntimubapfuke mumaso nkibindi binyamakuru bravooooo kandi mukomerezaho abandi nibaza ikibatera kubapfuka mumaso bikanyobera nonese nibarya imbere y’ubutabera ntituzababona kbsa babigireho.

  • nanditse nshima uburyo mutanga amakuru neza bigaragara ko muzi ibyo mukora kandi maze kubona ko mubirusha ibindi binyamakuru byandikirwa mu rwanda kuko mutugaragariza abanyabyaha ntimubapfuke mumaso nkibindi binyamakuru bravooooo kandi mukomerezaho abandi nibaza ikibatera kubapfuka mumaso bikanyobera nonese nibarya imbere y’ubutabera ntituzababona kbsa babigireho.

  • Iyo bibiliya bayimurekere kukwazayikenera mu gihome.

  • abantu nkaba bayogoze agace rwose bagirwa na polisi , gusa ikigaragra polisi yacu imaze kugera kurwego rwiza kandi rugaragarira buri wese ,

  • rega nta mwanya w’abajura n’ibisambo uru mu rwanda kandi police yacu iri maso

    • Ngo utarakubitirwau kiriziya agirango ni inzu nk izindi n abandi babonereho .bari bakwiye kubahanira ku karubanda

Comments are closed.

en_USEnglish