Digiqole ad

Ngeruka Faysal "Kode" agiye kuza gukorera igitaramo i Kigali

Umuririmbyi Ngeruka Faycal bita KODE, ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo i Kigali mu Rwanda, avuye mu gihugu cy’Ububiligi ari naho ari gukorera umuziki we muri iyi minsi akaba atuye n’umuryango we.

Umuhanzi KODE yiteguye kuza gutaramira abakunzi be bo mu Rwanda
Umuhanzi KODE yiteguye kuza gutaramira abakunzi be bo mu Rwanda

Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka Nshuti, Impeta, uranzi, Igikomere, One,  Ese Uzabyihanganira n’izindi ntaratangaza itariki nyayo azakoreraho igitaramo, ariko kizaba muri uku kwezi kwa Nyakanga.

KODE wari usanzwe aririmbira mu Rwanda mbere yo kujya i Burayi, azwi cyane ku ijwi rijyanye n’injyana ya RnB/Pop ari nayo akunze kuririmbamo.

Avuga ko kuza gukorera igitaramo mu Rwanda, yabitewe n’urukumbuzi yari afitiye abakunzi b’umuziki.

Faysal kuva yagera mu Bubiligi, yahise ahindura izina afata izina rya KODE ndetse atangira no kuririmba mu Cyongereza n’Igifaransa kugira ngo arusheho kwagura impano y. Muri iyi minsi KODE akaba aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ikirungo” irimbye mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ageze i Burayi yahise ajya gukorera muri Label yitwa ChanSon ari nabo bamusabye guhindura izina ry’ubuhanzi atangira gukoresha (KODE).

 

Kanda hano wunve indirimbo ye IKIRUNGO (https://soundcloud.com/kodezik/ikirungo)

 

 

en_USEnglish