Umuyobozi w’Inteko ya Kenya yashimiye u Rwanda uko rurwanya ihohoterwa
Kacyiru – Ihuriro ry’abadepite b’abagore bateraniye mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu batangiye ingendo ahatandukanye mu gihugu, Dr Joyce Laboso umuyobozi wungurije w’Inteko ishinga amategeko ya Kenya na bagenzi be basuye ikigo cya Isange One Stop Center ku Kacyiru, avuga ko ibyo yabonye bituma nataha azasaba Guverinoma y’iwabo kuza kwigira ku Rwanda ibyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu minsi itatu Joyce Laboso amaze mu Rwanda, yatangaje ko yabonye ibikorwa by’intangarugero ku bindi bihugu byinshi avuga yagezemo bya Africa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ndetse n’ibindi yabonye mu bijyanye no kwikemurira ibibazo nk’uko abivuga.
Ihohoterwa rikorerwa rishingiye ku gitsina avuga ko ari ikintu kibi cyane kandi gikomeye uwagikorewe adakunze no gutinyuka kuvuga, gushyiraho ikigo nka Isange One Stop Center cyo gukurikirana bene ibi bibazo gusa Dr Laboso asanga ari ikintu gitangaje u Rwanda rwatekereje kitari ahandi henshi.
Yagize ati “ Ninsubira mu rugo nza Guverinoma ndetse n’abashyiraho amategeko kuza kwigira ku Rwanda ubu bushake bwa Politiki mu kurwanya ihohoterwa. N’ibindi bihugu byinshi byakwigiraho.”
Ubumenyi n’ibyo yabonye mu Rwanda avuga ko nagera muri Kenya azabisangiza ab’iwabo bakareba uko nabob aha agaciro ikintu cyo gukumira ihohoterwa.
Polisi y’u Rwanda itegekwa n’itegeko nshinga kurengera no guha umutekano abanyarwanda. Polisi itangaza ko nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko ku bagore n’abana wiyongereye yashyizeho amategeko n’ibigo bishinzwe gukumira ngo guhana ibyaha by’ihohoterwa
Isange One Stop Centre ni urwego rwa Polisi rugira uruhare mu kuvura no gutanga ubujyanama ku bahohotewe, hashyizweho kandi umurongo wo guhamagaraho ku buntu(3512) ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iki kigo gikurikirana ikibazo mu mizi, kikaganira mu buryo bukwiye n’uwahohotewe, kugeza kwa muganga uwo biri ngombwa no kumufasha kugeza ikirego mu nkiko.
Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu bihugu birimo intambara n’amakimbirane cyangwa bivuye muri ibi, ni intwaro yo guca intege no gusenya imiryango.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
niba hari ikintu cyahagurukiwe kandi gifite igihe gito rwose kuba cyasenyutse ni ihohoterwa aho rya rikigarara, turashima leta yacu yabishyizemo imbaraga zidasanzwe kandi bikaba bigaragara ko hari ingaruka nziza bimaze gutanga .
dushima imbaraga leta y’u Rwanda ishyira muguhashya ihohoterwa ikigaragara ryaragabanutse ku buryo bugaragara kandi tubikesha kub a dufite ubuyobozi bwiza bwita ku kiremwa muntu.
Comments are closed.