Digiqole ad

Kenya: Abantu 4 bahitanywe n’impanuka y’indege yagonze umuturirwa

Indege yo mu bwoko bwa ‘cargo Fokker 50’ yari itwaye ibyatsi byitwa ‘khat’ bikundwa cyane n’Abasomali, yagonze inyubako y’ubucuruzi hashize akanya gato igurutse ihitana abantu bane nk’uko bitangaza n’abashinzwe iby’indege muri Kenya.

Ifoto-yerekana-iyo-ndege-imaze-gusekura-inyubako-yubucuruzi.
Ifoto-yerekana-iyo-ndege-imaze-gusekura-inyubako-yubucuruzi.

Mu itangaza bashyize ahagaragara riragira riti “Indege yo mu bwoko bwa cargo Fokker 50 yarimo abantu bane yasandaye muri iki gitondo igonze inyubako y’uruganda.”

Iri tangazo zirivuga ko iyi ndege yari ihagurutse ku kibuga cy’Indege Jomo Kenyatta International Airport (JKIA).

Iyi ndege yakoreye impanuka ahantu haba inyubako ndende z’ubucuruzi n’ibiro ubusanzwe mu masaha yabereyemo impanuka nta bantu benshi baba bahari.

AFP, umunyamakuru wayo ufotora yatangaje ko iyo ndege yagonze inyubako ndende ziri kuri km 3 uvuye ku kibuga cy’indege.

Amakuru yatanze n’abashinzwe umutekano, aravuga ko abantu bane bari muri iyo ndege bapfuye bose, ngo iyo ndege ikaba yahuye n’igiti cyijyana insinga z’amashanyarazi ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Nyuma ikibuga cy’indege cyaje gufungwaho gato ariko nyuma imirimo irakomeza uko bisanzwe. Iki kibuga JKIA ni cyo kinini mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Indege yagonze inyubako muri Kenya
Indege yagonze inyubako muri Kenya

Umutekano w’ahaguye iyo ndege urarinzwe cyane. Iyi ndege yerekezaga muri Somalia aho bakoresha cyane icyatsi cya ‘khat’ gifatwa nk’ikiyobyabwenge ariko kidakaze.

Iki cyatsi gihingwa cyane muri Kenya, kigakoreshwa n’Abasomali n’abantu bo mu bihugu bituranye nka Kenya na Ethiopia. Gishorwa mu bihugu by’Uburayi ahari abaturage b’ibi bihugu.

Ubufaransa bwaciye ikoreshwa ry’iki cyatsi mu 1995, nyuma ejo bundi muri uyu mwaka wa 2014, kibuzwa gukoreshwa mu Bwongereza no muri Pays de Galles.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mbega inkuru ibabaje. Erega indege nazo zakozwe n’abana b’abantu ni yo mpamvu zihitana abatagira ingano. Gusa muzarebe neza niba iki cyatsi kitaragera mu Rwanda kuko abacuruza ibiyobyabwenge nta kuntu iki cyatsi baba batakizi dore ko ari imari ikomeye. Polisi yacu n’abashinzwe amashyamba(NAFA) baturebera ko nta bantu bagihinga cg bagicuruza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Abapfuye Imana ibakire.

Comments are closed.

en_USEnglish