Digiqole ad

Umugabo wanjye nasanze yarabyaye hanze. Mumfashe mu mategeko

Mbanje kubasuhuza ngirango mungire inama kuko mufasha n’abandi

Iyo umugabo abyaye umwana hanze akamwiyandikishaho ngo amategeko y’u Rwanda avuga ko abana babyawe hanze bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’ababyawe ku mugore w’isezerano?

Mwamenyera bigenda gute? Koko ku mutungo w’urugo baragabana bakaringaniza? abize amategeko mwansobanurira kurushaho ndetse mumbwire uko indezo itangwa igenwa.

Iwanjye namenyeshejwe ko umugabo wanjye vuba aha yabyaranye n’umukobwa kandi akaba amusaba kwiyandikishaho uwo mwana no kumuha byose bireba uwo mwana

e-mail yanjye igirwe ibanga murakoze

49 Comments

  • bon mu bumenyi mfite nuko iyo yemera ko umwana aruwe kdi akamwandakisha mu mategeko aba afite uburenganzira k’umutungo wa se. nukuvuga iyo mwasezeranye kuvanga umutungo bisesuye mu mategeko muragabana mukaringaniza wowe n’umugabo hanyuma abana mwabyaranye bakagira uruhare ku mitungo yaburi mubyeyi hanyuma wawundi wo hanze agafata ku mutungo wa se bivuze ko agabana n’abana mwabyaranye ku mutungo wa se bakaringaniza.

  • Nanjye ndumva ibyo Uwase yavuze aribyo. Nubwo ntize amategeko ariko iyo muvanze umutungo biba bivuze ko umugore ari 50% n’umugabo nawe ari 50%. Umwana wabyawe hanze aba afite uburenganzira kuri se kandi bose bakaba banganya (kuri se 50% gusa). Ku rundi ruhande rw’umugore 50% abana be gusa nibo baba bafite uburenganzira.Why? kubera ko na nyina wa wa mwana wabyawe hanze aba afite uburenganzira kuri nyina (uwo mugore wo hanze) ho 50% wakongera ibya se bikaba byuzuye 50%Naho ubundi uwo mwana wo hanze yaba ahenze abana b’umugore w’isezerano abaye afashe 100% ku rugo rw’isezerano n’ayo yaaba akuye kuri nyina wo hanze (kuko nawe afite imitungo iyo aba)NIKO MBYUMVA

    • Niba utarize amategeko ceceka! Ntawe ukubajije uko ubyumva bakubajije uko amategeko abigena

  • ndabashimiye ku bisobanuro mumpaye ariko mumbwire n,indezo uko ibarwa kuko ntacyo mbiziho na busa !ese umurage kuri uwo mwana awuhabwa igihe cyose nyina abishakiye cg arindira igihe se ubabyara afatiye icyemezo cyo kuraga munyihanganire kubaza byinshi sinize amategeko kandi gusanga avocat ntibinyoroheye kandi nshima inkunga yanyu !yemwe habaye n,umwavocat wampa e mail ye namwandikira Imana ibagirire neza

  • ese uwo mugabo mumaranye igihe kingana iki? gusa ibyo yakoze ntago aribyo nubwo ntakundi mwabigenza. uzihangane ntuzamwishyure kuko byabasenyera ahubwo umubwire azaze kuri church bamusengere acike kubusambanyi……… church iyo ariyo yose isenga Imana apfa kuba yizeye gusa.

    • Wowe uri KIVANGIRAY, ubwo se inama umugiriye yunguye iki kubyo yabajije… Ntuzi se ko n’abasenga bagwa mu cyaha? Niki kikubwira se ko uwo mugabo adasenga… Mujye musubiza mumaze kumva igitekerezo cy’umuntu. Reka rata, uko UWASE yabikubwiye niko bimeze, ahubwo mugutanga indezo, n’urukiko rwemeza amafaranga yo umugabo agomba gutanga buri kwezi, bijyanye n’ubushobozi bwe, bamaze kureba uruhande rw’urugo rwemewe n’amategeko. Bityo, ahasigaye, bakamutegeka umubare w’indezo mumafaranga agomba gutanga (Urumva ko aha biba bigeze mu nkiko), kandi sibyiza ko uwo mwemeranyije kubana karamata, mubyago no mubyishimo, yagera aho ajya kwanduza Casier Judiciaire yiwe, kandi ushobora kubimufashamo.

  • kubijyanye nindezo umufasha uko bijyanye nubushobozi bwanyu ariko nukuvuga ngo i se agomba kumurihira ishuli,akamuvuza ndetse ni ndezo ya buri kwezi iyo indezo itegetswe n’amategeko bareba akazi i se akora agatanga depend k’umushahara cga ku mitungo afite.ibijyanye no kuraga ubundi umuntu araga iyo agiye gupfa nkuko ubivuze nyina w’umwana ashobora gutanga ikirego bakabagabanya da ntagitangaza kirimo.wowe reka kwi stressa cyane utazatuma umugabo wawe asubirayo akamubyaraho undi kunda uwo mwana nubwo bitoroshye umwana umwana wavutse gutyo ariko kdi umwana aba ari innocent kuko ntabwo aba yarahisemo uburyo azavukiramouwo mugore babyaranye niba atoroshye byo muzaguruka rwose ibyo ubyitegure kubijyanye ni mitungo ariko mureze uwo mwana neza agakurira mu bandi yazagabanira rimwe na bandi barakuze nahubundi mucyeba araryana my friend ibyo nibintu nsobanukiwe cyaneeeeeeeeeeeee kugira mucyeba nkuwo uba warabyaranye n’umugabo n’umusaraba peeee!!ugomba kuba maso kdi ukirinda gucyurira umugabo wawe kuko wazashiduka warabaye nkacya kirorwe.that’s my advise 2u

  • humura umugabo wawe azamuha kubye kuko ibyawe bizareba abana bawe gusa.kandi umugabo wawe nabana bawe azabaha kubye.nukuvuga ko abana bawe bazabona umurage habiri:kuri wowe no kuri papa wabo;aho uriya azabona kuri papa we gusa.Ariko kandi ntiwakagombye guhangayikishwa nibintu kurusha abantu.uwo mwana se agutwaye iki koko gituma uhangayika gutyo?abantu muzamera gute n’ibintu koko?nubu ntimurabona ko abantu baruta ibintu?

    • urakoze kumumbwirira ahangayikishijwe n’ibintu>

    • Nanjye ntyo!!!! ariko abantu baransetsa iyo wunva umuntu ahangayikiye ibintu kurusha abantu!!

  • Ufite ikihe kibazo mada? ubabajwe nuko umugabo yabyaye cg ubabajwe nindezo atanga ? urumva se uwo mwana atagomba kubaho ? ntimukikunde bene ako kageni vraiment umugabo yarabyaye ugomba kubyakira neza cyane kandi nawe yakubyayeho abana bafite amaraso amwe nkayo uwo wundi afite , urashaka ko umujugunya se ? ba umubyeyi mwiza ahubwo wakamuzanye bibaye bishoboka ko nyina amuguha uretse ko nanjye ntamuguha ufite ishyari ryinshi!! ha umugabo amahoro ahubwo umufashe ku murerera icyo kibondo ejo azaba yakuze yibesheho nta mpamvu yo kubunza imitima keretse niba umwana adakura ngo ajyejuru. va mubyo gushakisha ngo bizagenda gute ejobundi azaba yabaye umusore cg inkumi azikorera wenda usange niwe ubatunze on ne sait jamais!!!!

    • Ewana! mubwire kabisa! abagore ubu babaye bate! bose uzi ko ari kimwe!!!!! bose bikundira imitungo kabisa! niba umugabo wawe yararebye ku ruhande hakavuka umwana! umwana afite irihe kosa koko!! wakwitonze umwana akabona uko abaho ko atariwe wasabye kubuka!! nkaho wagahangayikishijwe n’iterambere ry’urugo mukareba uko abo bana( bose) bazabaho ngo imitungo! ngo indezo,…………..uzamutahehe se Mada! ariko mwagiye mumenya ko isi turiho ari intizo nawe ejo cyangwa ejo bundi uzasaza uwo mwana akajya aba ariwe ukujyana ku kazuba warabaye rukukuri!!! umenye kdi ko abana bavutse murubwo buryo Imana Ibitaho bakagira n’imigisha myinshi! nkaho wakamuzanye uzamurera uretse ko ndi nyina wuwo mwana nanjye ntamuguha!! ufite ubugome kabisa no kwizirika ku bintu utazajyana ikuzimu!! urakabije rwose! reka kubara imitungo murere abana kandi urusheho gukunda umugabo wawe ubwo ndabizi ugiye kujya umuteraho amatiku n’urugo rwanyu urusenye muhinduke indaya!! garura ibitekerezo di!!!

      • HANYUMA SE KUKI SE KUKI UWO MUGABO WE ATIGEZE AHANGAYIKISHWA NIRYO TERAMBERE AKISHIMIRA KUJYA GUTERA INDA MU GASOZI? HARI UBWO BARI BAMUBWIYE KO UMUGORE WE ATABYARA?

      • ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi,ubwo bugome umushinja ari wowe bibayeho wasanga umukubye inshuri 100,ceceka nimba uri umugabo umugore wawe ejo atazakubyariraho,cg nimba uri numugore bikakugeraho,ibyo yakorewe ni amakosa arenze urugero izo ndaya zijya gutwara abagabo babandi ibyo zisahura ingo zabandi zige zinazigamamo ibyo zizatungishamo abo zizabyaramo,igihembo cy,ibyaha ni urupfu,kdi iyo ugize nabi nabi ntibigarukiraho bigera kuko uzabyara nibyiza reroko tuzajya dukora ibyo twatekereje twirengere ningaruka zabyo mureke kwiha uwahuye nako kaga rero kuko namwe mubyivugira nyine muri mwisi mwamenya uburemere bwabyo mwabigezemo.Madame wihangane kdi nibikunanira uzasabe gatanya mugabane ibyo mutunze wirerere abana hato atazabisahurira kuriyo nshoreke ye byose akabirangiza ngo aratanga indezo,nambere yuko uwo avuka ibyahatikiriye ntuzi uko bingana nawe wiyima ngo urazigamira urubo ibyejo hazaza.

      • ” BOSENIBAMWE  ”ni mwene Kanyarwanda !!!!!!!!!!

    • thanks sasu kumubwira. anyibukije muka data, yebabawe Imana izafashe uno mwana ntazigera arerwa n uo mukase. 

      • ariko urubanza mumucira nurwiki ???? kuki se utarakariye so wabaye indaya agata urugo akakubyara hanze!!!umva neza umuntu ni nkundi ntakosa yakoze yababajije uko itegeko ribiteganya!! kdi afite ukuri umuntu ajye akora ikintu anirengere ingaruka zacyoo!!!ese wowe uvuga ngo natuze bashake iterambere ryurugo uwo mugabo iterambere yashatse nukubyara hanze??? mujye mwishyira mumwanya wabandi!!! wowe Aline ntacyo nkubwiye urumukobwa uzabona abagabo ntuzi icyaricyo!!!

    • ese ubwo wowe umudamu wawe akuzaniye umwana yabyaye hanze wabyakira ute?biraryana mwa ba bagabo mwe mujye muceceka.ahubwo yasaba ingabire yo kubyakira agatuza ariko biraryana cyane

      • Ariko jye nunva ahubwo yarakwiriye nukureba uko yahangana ningeso yumugabo we,kuruta kurazwa inshinga nibizahabwa umwana…kuko umwana we ntacyaha afite,ntiyigeze ahitamo kuvuka gutyo,ibintu biraza bikagenda kandi niyo umugabo yaguha ibye byose 100% sibyo byaguha umunezero ukeneye mubuzima!!!!!!!!!!!So banza urebe igituma umugabo abyara hanze cyane,urebe uko wahangana nabyo,hanyuma ibyimutungo ube uretse rwose,kuko nubudi niba mwarashakanye byemewe namategeko bisobanuye ko byanze bikunze abana mufite cg muzagira bazagira uburengazira kumutugo wanyu…..Ariko rwose sigaho guhangayikishwa numuzira ntenge ngo azatwara iki?bingahe?ubwo nubusambo!!!!!!

    • Ntibikwiriye gusubiza umuntu gutyo agisha inama! Ese uwo mugabo ujya kubyara hirya no hino abona adateza ibibazo mu rugo rwe??? Igikwiriye ni ukwiyubaha naho ubundi ibihembo by’ibyaha ni urupfu. Icyakora uyu mubyeyi yihanganire ibyamubayeho, jye sinibaza ko abajije ibi kubera gukunda ibintu cyane ahubwo ni ahazaza h’abana be. Abamutuka ngo akunda ibintu, nta mutima mwiza agira… mwibaze namwe arimwe bazaniye ikinyendaro mu rugo. Icyakora Imana itabare abanyarwanda pe ibakize ubusambanyi. Umwana ni umuziranenge ariko umugore ubyarana n’umugabo w’abandi n’umugabo wiyandarika gutyo ndabagaye cyane

  • Muramaranira ibintu koko?Uwakubwira abapfuye muri 1994 ibintu basize!Byaba byiza kurushaho muharaniye ubugingo bwo mu mwuka kuko nibwo buzabahesha ubuzima buhoraho nyuma yo kuva kuri iyi si.

  • ariko kubera iki mucimanza kubandi iyo uvuga ngo umugabo yavyaye hanze wowe yagusanze uri vierge  urisugi  canke yasanze uri umugore. ndabona uhangayikishijwe nibintu. muza gende babasengere mwembi mutite ikibazo.

    • biragaragara ko abanyarwanda mukunda ubushinjacyaha yasabye inama nta kindi et puis niba wowe utari isugi abarizo barahari ahubwo wowe ugomba kuba waramaze ingo usenyera abagore wowe muve uri ikibazo

  • Muraho, Bavandi. sinzi uko amategeko  yandi abiteganya à la lettre, gusa ntekereza ko umwana wese ahabwa uburenganzira kuruhande rwa Se umubyara no kuruhande rwa Nyina.  ngirango bose (abana bemerewe guhabwa uburenganzira n’uburere uko bukwiye). gusa ikibazo kiba mumivukire nkiyongiyo. mubyukuri ibyo uvuga nkuko benshi babigaragaje uhangayikishijwe, nibyo umufasha wawe ashobora kuba agenera umwana na Nyina, hanze y’umuryango. ariko kandi ntaburenganzira afite bwo kurengera, ngo yicishe inzara cyangwa abuze uburenganzira busesuye abo atunze imuhira.gusa ntekereza ko wabajije  ibi kubera ko biguhangayitse, kandi wamugani umuhangayiko ugaragaza muriyi mvuga ugaragaza ko bishobora kuba byarahinduye imibanire. wenda bitewe nuko arengera, ntawamenya.birababaje yewe  n’uwo mugabo wawe simushyigikiye  ntaburenganzira afite bwo kuguca inyuma, ariko niba amakosa yarabaye hakavukamo uwo muziranenge shaka uburyo mubikemura mutabanje kujya mumategeko (cyane ko byitwa ko mukundana kandi mwasezera kubana mubyiza no mubizazane ” ibi ntibigira umupaka”, bityo ubashe no kumenya nikimutera gushurashura, bishobora kuba ari ingeso, uburangare se, ariko  kandi wenda no kunanirwa kwihangana kuko hagati yanyu bitagenda neza. byose mubishakire umuti. hanyuma mufashanye no guha uburenganira uwo mwana wavutse i nyuma y’isezerano mwagiranye.kubantu mutanga ibitekerezo., nibyo uyu mumama yihutiye kubaza ibi, kandi koko byunvikanamo akababaro n’umujinya kubera ubuhemu bw’uwo bashakanye. ariko nukuri ntitugace imanza arababaye umujinya wenda umuvugisha byishi kandi bikarishye, ariko ikizamukiza sukumucyurira no kumwumvisha ububi bwe hubwo ikiza n’ukumufasha kwakira ibya mugwiririye, kandi akabibonera igisubizo kizima. wimwita umugome, mugire INAMA zo gufasha buri wese  (we ubwe, umufasha we, abana, ndetse no kubasha kwakira uwabyaranye n’umufasha we). murakoze. ihangane kandi ukomere Mada.

    • Franco ndagushimiye rwose kuko nibura nta rubanza unshiriye kuko mbaza ibi nagirango mu byukuri mfashe umugabo kuko nawe ntaramenya neza icyo agomba gukora jye muhumure nta bugome mfitiye umwana kuko nanjye narabyaye abakobwa umugabo yansabye imbabazi kandi narazimuhaye ahubwo nifuzaga kumenya infos kurusha kuko nawe yari azikeneye kuko akenshi nyina w,umwana aba akeneye nawe ubufasha !si ibintu se !ntimugakunde gutwarwa na side negatif yewe na nyina w,uwo mwana numva nta mujinya nkimugirira! murakoze buri wese yavuze igitekerezo cye

      • ndagushimiye uri umu maman mwiza noneho naho ubundi nari nakurakariye rwose!

      • ahubwo rero nuko nuko uri umugore mwiza rwose. nuko abagore ubundi bagomba gufasha abagabo kubaka urugo. Imana ibarinde

  • Nibyo umwana agomba kubona uburenganzira bwe nta mpaka kuko kuri se abunganya n’abavandimwe be. Ariko rero ni uko agahwa kari ku wundi gahandurika uyu mubyeyi ntimumuvume ntibyoroshye cyane ko na mukeba aba arekereje hanze aho. Umugabo ubyara hanze yubatse kweri? Burya nibe n’umwana wavutse se akiri ingaragu. Mwishyire mu mwanya we mutekereze iyo biba l’inverse umugore akaba ariwe waciye inyuma umugabo akabyarira mu rugo rw’uwo mugabo bikamenyekana. ahaa. Gusa ubwo ibyabaye byarabaye madamu wikwitesha umutwe irerere abana n’uwo se namucyura uzamurere umukunde kimwe n’abawe, iby’imitungo jye mbona atari cyo kibazo ikibazo ni umugabo wawe uguca inyuma akaba ashobora kubyara n’abandi cyangwa se akazana kabutindi mu rugo. Imana igufashe

  • Ni byiza gusobanukirwa,aho waba utuye hose uzagane ibiro by’abanyamategeko byitwa MAJ bazakugira inama nziza,bakorera cyane ku turere cg ku nkiko batanga inama ku buntu

  • Bavandimwe umuntu nagisha inama mujye mumusubiza ntancyuro zindi ngo ahangayikishijwe niki? agahwa kari kuwundi karahandurika abaye ari wowe koko byabura kumva ko umugabo yabyaye hanze kandi uhari hari na moyens de protection kuburyo adatera inda? kuki yaba ataramuzaniye kabutindi hari byinshi byamutera guhangayika no kubaza ibi byose rero mwimwiha nimumufashe.Mada reka nguhe inama jye nize amategeko kandi ndi umumama mugenzi wawe ndakugira inama nkumubyeyi en plus nkumunyamategekoIbisobanuro baguhaye kubijyanye namategeko nibyo umwana ahabwa 50% kuri part ya se abandi bagafata 100% nukuvuga kuri se no kuri nyina. Indezo igenwa hakurikijwe ubushobozi bwa se iyo igenwe n’urukiko cg ikagenwa na se iyo ari ubwumvikane bw’ababyeyi nukuvuga wowe, umugabo wawe nuwo babyaranye ntuzabure kubibamo kuko bizagira ingaruka kumuryango wawenukuvuga niba umugabo yaguhaga ration ya 200mille akaba agiye kujya aguha iya 150mille ugomba kwakira ko ayo 50 mille avuyeho agiye gutunga umwana uri hanze ariko? mpashyize akabazo kuko harakureba uwo mwana ndi wowe namwemera cyane ngacira bugufi umugabo nkamusaba kumuzana akareranwa nabandi bana ndetse nkanikundisha kuri nyina wamubyaye nkamubwira ko ari umuvandimwe w’abana bange kandi nzamukunda. Ikiza muri byo nuko umugabo azabona ko uri umunyamico myiza wemeye kumurerera ntabwo azasubirayo niyo ndezo ntayo azatanga ikindi cyiza nakubwira umwana ni umwana akaba umutware akaba umutagatifu ntuzi uko ejo bizamera umwana si ibuye ushobora kumurera ukamukunda akazakugirira umumaro kuruta uwo wabyaye munda muzane uzamukunde ntacyo bigutwaye comme ca uzaba ugabanyije ubusambanyi bw’umugabo wawe kandi umugirire ibanga ntubishyire ku musozi atazababara akabikorera icyo ngaho courage Imana igufashe

    • abagore mu Rwanda mugomba kumenyako umurwango ari abantu. rero niba umugabo yabyaye umwana hanze ahubwo ibyaba byiza nuko nuwomukobwa babyaranye yaba umugorewe kugirango nawe atazandagara bigatuma numwana yandagara kandi wenda i se afite ubushobozi. kandi mumenyeko abagore/abakobwa aribenshi kuruta abagabo/abahungu murwanda. rero ahubwo leta izabisubiremo umugabo ufite ubushobozi kandi abyemera ajye ashaka undimugore kugirango n’ubusamabnyi nkubwo buveho n’abana nabo bavutse bagire imibereho nkiyabandi kuko ntaruhare baba babigizemo. rero madam umugabo wawe yabyaye hanze reka umwana abeho humura azabona umugabane kuruhande ry’umugabo wawe ntazatwara umugabane wawe. kandi ubwo wasanga ntanicyo w’injiza murugo none urashaka kuniga umwana wundi wavutse? ese ubundi kuki yabyaya hanze? wasanga warabigizemo uruhare> reka umwana abone imibereho nkiyabawe bose ni amaraso y’umugabo wawe kandi uwomwana nakuru waragize uruhare rwokumwitaho azakwita mama ntazakwita mukase. Imana igufashe.

      • Alk abantu koko babaye bate? uyu mumama yasabye infos ntakundi.Ahubwo rata uri numuma mwiza. bigusomera rwose!

  • Wowe  Gasaro  ndabona ufite icyowiyotsa sindi umusambanyi nkuko ubyibaza  nanditse nkurikije ukombona ibitekerezo byuriya mu dame umeze nkawe.

  • Ngaye abagabo bose mwihaye uyu mudamu,muvuga ko dukunda ibintu ese wowe madame akuzaniye umwuna,wabyfatama ute?mujye mumenya ko,natwe turabantu babara kimwe namwe,ndetse twe tubarusha cyane kwakira ibibazo kubarusha,ishyire mumwanya we,maze wisubize, mbere yo kukwibutsa,mukaso,nkaho wariwaramwibagie,ndavuga wowe wiyise Aline,iyaba udasatuye imbere,wowe bazakuzanira 100,nibyo byakunyura ese ubundi mukaso yagombaga kukurera akagushobora nuwo mwishonongoro ufite?abakobwa baragwira iturize,rata maman,uzabyifatemo neza gusa kuko akaje karemerwa,

  • Mu byukuri uyu mwana ni umuziranenge , njye numva niba byarabaye ari rimwe gusa ntazindi ngeso uzi ku mugabo wawe mwabyihanganira, umwana ukamurera nk’abandi bose wabyaranye n’umugabo wawe, kuko icyo kibazo tugihuriyeho turi benshi ariko dufata abana nkabacyu.

  • Nimba ufite gahunda yokwishura inama zanjye mpa email zawe. Me  , cyangwa tel zawe 

    • ok

      • ok ushatse kuvuga iki Rwitsibagura we!

  • Madam,iturize wisengere Imana ,burya niba utari ubizi abagabo benshi bajya hanze atari uko wamufashe nabi ahubwo ari ingeso ,rero byararangiye umwana yaravutse  kandi we numuziranenge uburyo yavutsemo ntabwo azi ,ahubwo wowe senga Imana iguhe imbaraga azamuzane umurere hamwe nabandi bana ,uzaba uri gukorera umugisha kandi Imana izakugororera  gusa biravuna kurera Umwana utabyaye ariko hamwe no gusenga Imana ijya ihindura amateka izagushoboza ,kuko amafranga atanga ni menshi utazi ,gukomeza gukururana niyo ndaya ,nizindi ngaruka nyinshi ,yego nubundi yenda ntibazarekurana nka wamugani ngo aho yate………………………………………,ariko nibura bizagabanuka buke ,kdi wirinde ashobora kuzakugirira nabi ngo amutware burundu .Uwiteka akurengere kdi ngusabe niba udakijijwe ukizwe kdi neza ,yesu ajye akuba hafi ,ntamwana muntu wakurengera keretse uwiteka nubwo ntakuzi nzajya ngusengera .Imana ikube hafi ubyakire .

  • Umva rata madamu mugenzi wange, uwo mugabo ubyara hanze ubundi urumva atazakuzanira kabutindi? uzi ko kubyara hanze = gusambana = impamvu y’ubutane? noneho mugahita mugabana neza ibyo bintu atunze? niba ukunda ibintu nkuko barimo babigushinja, murege babahe gatanya, mubigabane inzira zikigendwa, niba ushaka kumubabarira bikore ariko umenye ko ntaho yagukinze azabyara nabandi benshi akabaye icwende ntikoga, kandi uzasanga uri kuvunikira urugo wenyine we ibyo yakazanye ngo bibateze imbere abiha abana bo hanze akagirango nawe umenye abawe, shyiramo imibare myinshi rata kuko nange byambayeho, ikintu cyose musabye akambwira ngo nahaye Alice(umuhabara babyaranye 2) minerval z’abana ubu ntakintu nsigaranye, ugasanga mvunika jyenyine murugo nawe avunukira abumugore wa 2 ngo kuko mama wabo ntakazi yagiraga. Ubwo se urumva mubyo mwasezeranye ibyo birimo? Shyiramo ubwenge bwawe jye naramutaye ndigendera ntwara abana bange njya kubirerera nawe asigare arera abe.

    • Mme iyo  sinama wagira umuntu, niba iwawe byarakunaniye sibyiza ko woshya n’abandi. Ndabyumva warababaye pe.. ariko uyu mudamu kwandika ibi nuko we ashaka gukiza urugo rwe, umugabo wawe n’uwe baratandukanye n’ubwo bose babyaye hanze ntawuzi ikibibatera nubwo ntakibaha uburenganzira ariko no kwisuzuma namwe birakwiye kugirango murebe niba mutaba impamvu.hubwo  warababaye kandi uhura n’ibibazo, mufashe kugirango abashe kubicyaha bitazagera ahawe wimwoshya.

    • Umugore uzi ubwenge abwira undi ngo : HENA NDEBE ” yarangiza ngo: BUMBA NABONYE ! Mada,niba ugira amatwi ntiwumve inama ya UMWIJIMA(not Umucyo) Chantal . Urukundo nirwo rwa mbere. Uyu munsi tuvugana NTUNZWE NA PERMIS MUKADATA YANSHAKIYE, mama n’ abandi barabinaniwe(nubwo hari ibindi byinshi byiza bankoreye. NABUZE ICYO NAMWITURA .Va ku giti(urwango) dore umuntu(urukundo)

  • wamenye umwe gusa icecekere ntabo urabona , ko menya bageze kuri 12 raaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nubu aracyabyara gaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!! ko inyundo ibacura ayigendana , akaba azi no gushimangira , pole saana.

  • wamenye umwe gusa icecekere ntabo urabona , ko menya bageze kuri 12 raaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nubu aracyabyara gaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!! ko inyundo ibacura ayigendana ,ngo akaba azi no gushimangira , pole saana.

  • Uretse ubusambo ntazi unkomoko yabwo, uwo mwana ubyawe hanzi nkuko ubivuga, we si umwana nka bandi? Ese uzi ko yakubera umwana mu zima kurusha nabo wowe wibyariye?Inama yanjye rero, gira umutima wa kibyeyi noneho utuze kandi wumve ko uwo mwana ntacyo atwaye. Ibintu n’ibishakwa, ikingenzi ni ubuzima bwiza no kwigisha abana.

    • Rwose  si ikibazo cyo kwanga umwana  ahubwo  mujye mumenya ko guhemukira uwo mwashakanye  ubwabyo ari icyaha gikomeretsa  roho kigatuma n’icyizere mu mibanire gikendera, urizirika ugateganyiriza  abana bawe  umugabo cyangwa umugore ugiye  gusambana n’iryo habara  barabanza bagatagaguza mu tubari no mu ma lodge hanyuma bakagerekaho no kugenda babyaragura  hanyuma  umuntu  yababara ngo ni igisambo  umuntu  arahohotewe  niwe  muhinduye igisambo,  mujye  mureka  gukina  umuntu  ubabaye ku mubyimba. Nubwo  uwo mwana  ari umuziranenge  ntibikuraho ko yavukiye mu cyaha kandi  ni uburenganzira bwe  uwo mugore kubaza  ibyo  yumva  akeneye  kuko  siwe  wakoze  amakosa  kandi  ayo makosa  agira ingaruka ku muryango we no ku bana b’isezerano, ntimukadefande  amakosa  please

      • Rusaro we ureba kure rwose iyo analyse irasobanutse abantu iyo badefenda amabi abagabo n,udukobwa basigaye bakora hanza aha birandenga barangiza bagatuka umugore w,isezerano kuko asabye informations birababaje rwose kandi noneho ugasanga umugore yarashaje ashaka ejo heza h,umuryango we bikarangira byose bihindutse ubusa kuko bigomba kugabanwa abatazangushima na rimwe umwana ntacyo atwaye ariko famille ye usanga yarishyizemo ko umugore baciye inyuma ari umugome ugasanga baramuhiga ngo bamwambure n,utwo yashakiye abe !

  • Uyu s’umugore n’akandare! Nsubiza kur’utu tubazo 2:
    A. Niba yaragusize akajya kubyara hanze, wamubujije amahoro kandi utujuje ibyangombwa
    B. Uzabeshya ‘nde ko ukunda umugabo wawe kandi wanga amaraso ‘ye?!!!
    Uwiganye ikibi ntab’akiruse di!
    Nah’ubundi imbere y’amategeko barangana bose. Have a pleasant day.

  • ndabashimye.nanjye nungire inama uzanye umugore mukabyarana umwana umwe mumaranye imyaka ibiri ariko mukaba mutarasezeranye umugore ukakamwirukana icyogihe amategeko abiteganya gute?ndabashimiye kunama muri buze kumpa,

Comments are closed.

en_USEnglish