Digiqole ad

Abo hanze batera indirimbo tukikiriza n’iyo yaba idutuka!!!! Bivuze iki?

Inyandiko y’Umusomyi w’Umuseke:
Sinize amashuri menshi, ariko ngerageza gusesengura ibyo numva n’ibyo mbona. “Democracy”, “Freedom”, “Liberté”, “Freedom of expression”, “Human rights”, aya ni amagambo numva kenshi avugwa n’amahanga cyangwa imiryango mpuzamahanga ku Rwanda. “Umutekano”, “Kwihaza”, “Amahoro”, “Amajyambere”…Ni amagambo numvana kenshi Perezida Paul Kagame. Ejo numvise abwira abanyamakuru ko abo hanze hari ubwo batera indirimbo tukikiriza nubwo yaba idutuka. Aya magambo yatumye ndara nibaza byinshi, mbyutse nandika ngo mbisangize abasoma Umuseke.

Paul Kagame avuga ko hari indirimbo abo hanze batera abandi bakikiriza niyo zaba zibatuka
Paul Kagame avuga ko hari indirimbo abo hanze batera abandi bakikiriza niyo zaba zibatuka.

Muri rusange miliyoni hafi 12 z’abanyarwanda zikeneye iki ubu? igisubizo cyanjye ni amahoro, umutekano, iterambere no kwihaza. Igisubizo cyawe yenda ni demokarasi, ubwisanzure, uburenganzira bwa muntu….

Mu magambo ya Paul Kagame yavuze ejo, avuye ku kibazo cy’umunyamakuru ubirambyemo Cleophas Barore, numvisemo byinshi najyaga mbona ariko koko ntaraha neza umurongo.

Niba nibuka neza neza uko yabivuze yagize ati “Hari ibintu abanyarwanda n’abanyafrika bumva hanze bagapfa kumira bunguri ntibasesengure, ntibabishyire mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uburenganziraaa, kwisanzuraaaa indirimbo ikaba iyo abantu batumva n’icyo binavuze icyo aricyo. Abanyafrika baragowe bahora bakinirwaho, abo hanze batera indirimbo abandi bakiriza batazi n’indirimbo icyo ivuze, n’iyo yaba ari indirimbo ibatuka barikiriza.

Aya magambo yatumye nibuka cyane amaraporo anenga u Rwanda n’arushima, amagambo y’abarwanya Leta y’u Rwanda, ndetse n’amaraporo y’imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, usanga kenshi agaruka kuri ariya magambo y’ubwisanzure, demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’andi bisa.

Umunyarwanda wize amashuri ufite ubushobozi cyangwa undi muntu wese ujijutse ashobora kumva koko ubwisanzure, uburenganzira bwo gukora no kuvuga icyo ashaka ari ibintu agomba guharanira akaba yanafata intwaro. Ariko ku muturage ugorwa no kurya, ukigorwa no kwishyura mituel de santé, minerval y’umwana imuzonga, umupagasi ubyuka ashakakisha amaramuko n’amafaranga y’inzu akodesha i Kigali, bene izo ntero z’uburenganzira, ubwisanzure na demokarasi ntekereza ko zimurya munda.

Umuzungu cyangwa igihugu runaka, kubera inyungu zacyo cyangwa bwite, arahaguruka akabanza akakwereka ko iwabo ubwisanzure, demokarasi, uburenganzira bwa muntu…ari byose kandi ari byiza, akakwereka ko iwanyu ibi ntabyo mugira kandi mukwiye kubiharanira.

Nta bandi acamo uretse babandi bafite iby’ibanze, amashuri, amafaranga, imitungo…aba baba bumva ko bashobora no kugera ku birenze ibi mu guharanira ubwo burenganzira. Nabo bakaza bagaca muri rwa rubanda rugufi rwisonzeye bakarwizeza ibitangaza indirimbo ikaba uburenganziraaa, demokarasiii, ubwisanzureee nyamara koko nk’uko Kagame yabivugaga ntawubyumva neza mu buzima bwe ari ukumira bunguri gusa.

Urubyiruko ruba ahanini rugeze ahashyushye aho rukeneye gukira no kugera ku byiza nirwo runyuzwamo izi ndirimbo kubera kubwirwa ko arirwo mbaraga zo guhindura ibintu ubundi bikaba byiza kurushaho, ariko nyamara inshuro zose ibi byabayeho mu Rwanda na henshi cyane muri Africa byabyaye amahano, amaraso n’imiborogo.

Kumira bunguri intero ziturutse hanze nk’uko Paul Kagame yabivuze, njye mbibona nk’ikosa rikomeye ku banyarwanda n’abanyafrika. Ibihugu byateye imbere, turi inyuma yabyo nk’imyaka 200 mu iterambere, uyu munsi mu 2014 biratwigisha ubwisanzure, demokarasi, uburenganzira bwa muntu kandi ubanje gushungura neza no gushyira mu buzima busanzwe bwacu ibyo wumvise, wasanga ahubwo umunyarwanda cyangwa umunyafrika akeneye cyane umutekano, amahoro, iterambere no kwihaza muri byose kurusha ibyo baba bigisha cg bagaya ko tudafite.

Abize cyane baraza kungaya bavuga ko demokarasi n’ubwisanzure ari ishingiro rya byose. Ntabwo ndi bujye impaka nabo nshingiye ku ngero zitandukanye z’ibindi bihugu byari biyifite, ndababaza ibibazo gusa; Demokarasi, ubwisanzure, uburenganzira…wabishyira mu nkono ugateka? wabirambika hasi ukabigendaho nk’umuhanda? Cyangwa wabijyana kwa muganga ukabyishyuramo imiti? Ibisubizo by’ibi bibazo nibyo abanyarwanda benshi cyane bakeneye kurusha umunyaburayi cyangwa undi muntu wishoboye wabibonye cyera we ubu ushaka ubwisanzure bwo gukora icyo ashaka, gutegeka nawe, kuvuga icyo ashaka…

Ni aha rero nshingira mvuga ko intero z’abo hanze wa mugani wa Paul Kagame dukwiye kubanza kuzishyira mu buzima bwacu tugashungura mbere yo kuziririmba nubwo zaba zidutuka.

Uburenganzira umunyarwanda mbona akeneye ni ubumuha amahirwe ku ishuri, amahirwe ku murimo, amahirwe ku mutekano, amahirwe kubyo akenera byose by’ibanze, ubwisanzure n’uburenganzira mbona umunyarwanda uyu munsi akeneye ni ukugenda mu gihugu cye nta nkomyi, gukora umurimo ashaka, kwihitiramo icyo ashoboye n’aho ashaka kuba no gukorera, ibirenze ibi ni za ndirimbo batera benshi bakikiriza batitaye ku nyungu rusange z’abanyarwanda benshi bakeneye iby’ibanze kurusha bacye bakeneye iby’inyongera.

Ndumva nasoreza kuri ibi nabyo numvise mubyo Paul Kagame yavuze aho yavuze ko Kwisanzura utarya wapfa, Kwisanzura ugaburirwa ntacyo bimaze, ko ahubwo uhaye umuntu ubushobozi bwo kwigaburira no kwigeza kucyo ashaka anisanzura. Naho ibindi ni ugukina n’amagambo.

Murakoze.

0 Comment

  • Ongeraho: Terrorism, Islamist, Jihadist, Intagondwa zigendera kumahame akaze y’idini rya Islam.

  • Ahambona mzee kijyana wacu yibeshyeho,kuko umuntu yakwibaza nibamuri 1990 ataravugagako arwanira demokarasi nubwisanzure none ati turwanire kwihaza demokarasi,ubwisanzure,kwishyirukizana nindirimbo zabazungu.Africa irasetsa umuntu agera kuntebe akabwira abandi ko ibyo yaharaniraga abandi ntaburenganzira babifiteho

    • @Kageyo, umbabalire unsobanurire, ayo magambo yose ukubise aha: demokorasi cyangwa ubwisanzure wowe uyasobanura ute? Ubwisanzure wabuze ni ubuhe? Iyo uvuze kwishyirukizana, n’inde wakubujije, cyangwa wabujije undi uwo ariwe wese, gusuhoka mu Rwanda uko ushatse ng’ugaruke aho ushakiye? Niba uburenganzira wabuze wita demokarasi cyangwa ubwisanzure ali ubwa politike y’ivangura rishingiye ku ngingo iyo ariyo yose, cyangwa guhohotera uwo uvuga yuko mutandukanyije isano, ibyo birakureba wowe wenyine; ibyo si demokarasi kandi tuzabyamagana iteka. Umwijuto uragatsindwa. Nirukannwe mu gihugu cyanjye muli 1959 nkili igitambambuga. Iyo ataba Mzee Kijana n’abagenzi be bo muli RPA/Inkotanyi (abenshi muli bo baguye k’urugamba nta n’icyo bahembwa kindi uretse gusa igitekerezo cyo kugaruka mu gihugu cyabo n’abakurambere ndetse ngo n’abandi banyarwanda bose bahejejwe m’urwababyaye bashobore gutaha) mba nkili umuntu uhejejwe ishyanga nta shobora kwinjira mu gihugu cya mbyaye, cya byaye data, sogokuru, sogokuru wa sogokuru, etc. Ngahezwa, ariko abanyamahanga – nka Perraudin, ababiligi, abafaransa, n’abandi bafite uburenganzira mu gihugu cyanjye kundusha. Mujye muca bugufi, ntimwivugishe ibyo muzi neza yuko bidafite aho bishingiye. Murekeraho umwijuto.

      • wowe wiyise ”UMUNYARWANDA” hari ikintu ntari kumva muri comment zawe. Urafite ibintu k’umutima cya maranga mutima n’umujinya biteye agahinda. None kuba uwiyise Kageyo yakoze kuri Critique byiryo nyakubawa Paul Kagame nawe yaje avuga atera urwanda ikibazo kiri hehe koko?? Erega President ntabwo aba ari Imana, nawe aba akeneye abamwunganira, aba mucritiqua comme ca la prochaine fois niba ari aho yikosora akikosora. yewe uranyumije ufite ubugome burenze.

  • Mu Rwanda dukunda gucurika ibintu.Ukwishyirukizana,ubwisanzure,demokarasi niyo fondasiyo ihamye tugomba kwubakiraho amajyambere nonese mu Rwanda intambara yakubise hasibinganagute? Byateweniki? Ko wamusingi navuze utaruhari

  • Hum! abanyarwanda baca umugani ngo igikecuru kijuse gikina n’imyenge y’inzu  ,bivuzeko munda iyo hari ikrimo  n’umunyantege nke  arakina ,arisanzura. mbonako uwo uvuga ngo aharanire  ubwisanzure cg icyo yita demokarasi urebye neza usanga abana be  bafite uko babayeho (ammashuri ahenze ,kwivuza bitamugoye,arya icyo ashaka .iyo amaze guhaga  ntakindi  abaasigaje uretse kwegera barubanda  rugufi akarwereka ko hari  ikibura  kdi ko bamufashije ubuzima bwabo bwahinduka  ntawundi mwanzuro barukurikirizindi  bahita bahaguruka ntano gutekereza ubundi imivu y’amaraso igatemba ,imfubyi abapfakazi ubukene bikaza yagira amahirwe yagera kucyo yise demokrasi  ntanibuke barukurikirizindi bamufashije .bakaguma hahandi bakanaryozwa ibyo  bakoze undi ari iyo mumahanga yaba afunze  cg ari impunzi aba afite uko n’ubundi abayeho gutandukanye n’ababandi tutirengagije ko n’imitungo ye imwinjiriza erega niyo afungiye iyo zarusha ababayeho neza ,ubundi nyuma yayo mahano yose ngo demokarasi ubwisanzure bigakomeza bikavuga ngo birakenewe? kuri jye ubwisanzure bwiza ndetse na demokarasi nziza  ni ukubona wamuntu wo hasi  (first category

    • Muzee wacu ahubwo mbona umuntu yamuha ikirenze professor. Sinzi niba iyo grade ibaho ariko afite ibitekerezo bitangaje. Ubu se uwamugisha impaka yasobanura iki? Ushaka kwisanzura cyangwa kwigaragambya aba afite amikoro. Aba azi ko nyuma yo kwigaragambya ari burye. Ariko se waba waburaye ukajya gushaka uburenganzira bwaye, hanyuma nutaha, wibwirako uriburye? Nidushaka demokarasi, tuzicwa ninzara. Perezida wacu niba mureke atuyobore. Ttwari dufite aho tugeze Uwamuha iyindi myaka nka 20, Abo batwigisha demokarasi nibindi, twabigisha icyo bivuze in Africa.

  • Dore ejobundi nibwo muri Amerika bemeye abatinganyi none mucyumweru kimwe ngo isi yose nibyemere! Dutangiye kumenya akenge ndabibonye kudushuka biraza kubananira bo kanyagwa. Wakoze iki gitekerezo nikiza

  • Iri sesengurra nanjye ndaryemera  kuko igihe cyose abakoloni ntibemeraga umuntu ufite imyumvire itandukanye na politki yabo yo gutera amacakubiri ngo babone uko bategeka neza afurika. ngo twumve ku ngufu ibyo batubwira kandi tubyemere dutyo nta no gushidikanya. Ibi bitwereka ko baba bitaye ku nyungu zabo bwite kuruta uko baba bitaye ku mwihariko , imiterere amateka n’icyerekezo ubuyobozi bw’igihugu buba bwihaye. Mu yandi magambo baba bashaka gusenya ibimaze kubakwa kuko ariyo business zabo.Nawe wibaze intera iri hagati y’ibyo umunyarwanda akeneye n’ibyo umunyaburayi cyangwa umunyamerika akeneye.  Abakoze classification y’ ibyo umuntu akeneye burya urwana no kubona ibyo arya uwo munsi  yakwirirwa ashaka inzira abibonamo kuruta uko yakwirirwa avuga ko nta bwisan zure afite.   Mu mwanya narimo nsoma ko icyizere cyo kubaho k ‘Umunyarwanda kigeze ku myaka 62 Iki hamwe n’ibindi byinshi igihugu kimaze kugeraho harya uwahitishamo umunyarwanda yavuga ngo bisubire uko byaribimeze 1990 ariko yisanzureeeeeee.  Uwabihitamo yaba ameze nka ka gahene  she buja yahaga ibya ngombwa byose akakabuza kujya mw’ishyamba;  kareba mu mpinga z’imisozi kakabona ari heza , kaje gufata icyemezo cyo kujya muri wa musozi mwiza   kagahurirayo n’ikirura kigategereza ko bwira cyarangiza kikakarangiza. Uko niko na bariya bareshya abadakunda igihugu bakibwira ko aho bagana ari heza, ariko bakazahuriramo n’ikirura. Abo babivuga batyo mbagereranya n’Ibirura.Reka tugende mu nzira twahisemo kandi izatugeza aho dukwiye kugera.kuko Ibipimo birerekana ko aho tugeze hatanga icyizere cy’ejo hazaza kandi dukomereze ku byo tumaze kubaka. Muzee akunda abene gihugu kandi ibipimo biraboneka rwose. Inzira ni ndende ariko nta kuyoba kurimo.  

Comments are closed.

en_USEnglish