Digiqole ad

“Nta kindi ntekereza mu mutwe uretse muzika”- Auddy Kelly

Munyangango Auddy umuhanzi uzwi nka Auddy Kelly muri muzika ukora injyana ya Afrobeat na R&B, aratangaza ko uyu mwaka asa naho aribwo agiye kwinjira muri muzika nk’umuhanzi ugiye kubigira umwuga. Ni nyuma y’aho arangije mu ishuri rikuru rya ‘CBE’ ‘College of Business and Economics’ ryahoze ari SFB.

Auddy Kelly
Auddy Kelly

Auddy avuga ko kimwe mu bintu byatumaga asa naho atagaragara cyane mu bitaramo bikunze guhuza abahanzi, ari amasomo yari afite atari amworoheye. Gusa ubu ngo nicyo gihe cye cyo gukora muzika nk’uwabigize umwuga.

Imwe mu mpamvu Auddy Kelly avuga ko asa nk’aho aribwo bwa mbere agiye kugaragara muri muzika, ni ukuba agiye gukora muzika atarangamiye cyane amafaranga, ahubwo ko ashaka gukora muzika nk’impano afite agomba gukoresha atanga ubutumwa ku banyarwanda ndetse no ku muntu wese bwageraho.

Mu kiganiro na Umuseke, Auddy Kelly yagize ati “Ubu ndasa naho ngiye gutangira bushyashya gukora muzika. Kuko nibwo ngiye guha umwanya wanjye wose muzika mu gihe umwanya munini nari narawuhaye amasomo.

Ntabwo nifuza gutangira ibikorwa byanjye bya muzika ndeba cyane amafaranga, kuko azinjira uko byagenda kose, ariko icyo ndeba ni uko ngomba gukora ibihangano byanjye ndeba n’icyo bimariye abanyarwanda”.

Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze zigakundwa harimo, “Ndakwitegereza”, “Urampagije”, “Izo nzozi”, “Ikimenyetso” na “Sinzagutererana” yakoranye n’umuhanzikazi Jody Phibi.

Imwe mu ndirimbo yatumye Auddy amenyekana.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=YXlMOU7JobM” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish