Month: <span>June 2014</span>

Nirisarike ashobora kujya gukina mu Bufaransa

Nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezereyemo Libya, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Nirisarike Salomon yatangaje ko hari amakipe atandukanye amushaka arimo ayo mu gihugu cy’Ubufaransa n’ayo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi. Nirisarike Salomon wari usanzwe akinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ububiligi amasezerano yari afitanye n’iyi kipe yararangiye. Uyu myugariro […]Irambuye

USA: Emmy arateganya gushaka umufasha umwaka utaha

Nsengiyumva Emmanuel (Emmy) umuhanzi w’umunyarwnda uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Nsubiza”,  “Uranyuze’ n’izindi, aratangaza ko nta gihindutse umwaka utaha yagaruka mu Rwanda aje kurushinga. Emmy uri mu kigero cy’imyaka 24 atuye i Texas, atangaje ibi nyuma y’aho mu minsi ishize yari yatangaje ko yamaze kwakira agakiza. Emmy yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Ni uwuhe mukino uri gukinwa na FDLR?

Kuri uyu wa mbere tariki 02 Kamena 2014 byari bitegerejwe ko umubare munini w’abarwanyi ba FDLR ushyira intwaro hasi muri Congo, ntawari ubyizeye ko biri bube, ntabwo byabayeho. Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi abarwanyi 105 nibo bashyize intwaro hasi. Imbere y’intumwa za Loni, MONUSCO, Leta ya Kinshasa, SADC…bamwe bavuga ko ari umukino FDLR iri gukina […]Irambuye

Indaya yatumye nca inyuma uwo twanshakanye, mfite ubwoba

Bavandimwe basomyi ba Umuseke ndagira ngo mungire inama ku kibazo mfite kinkomereye. Ndi umugabo navuye mu cyaro aho nari ntuye, nsigayo umugore wanjye tubyaranye kabiri, nza mu mujyi wa Kigali gupagasa nkajya mwoherereza icyo mbonye. Nta kibazo kuko nize biciriritse mbasha kubona icyo nohereza. Gusa ngeze i Kigali nahasanze byinshi, nyuma nza kugira ikibazo cyo […]Irambuye

ADEPR yateguwe igiterane cyo guha ikaze Umwuka Wera hizihizwa Pentekote

Mu rwego rwo gukomeza guha umwanya umwuka wera mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ryateguye igiterane ngarukamwaka cyo guha ikaze umwuka wera, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote. Iki giterane kizaba mu mpera z’iki cyumweru, kuwa gatandatu tariki ya 7 Kamena 2014, ku Nyubako ya ADEPR zo ku Gisozi, […]Irambuye

Dot Rwanda mu bufatanye n’umujyi wa Kigali mu guha urubyiruko

Umuryango Dot Rwanda (Digital Opportunity Trust) washyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo guha ubushobozi, akazi, amakuru, no guhanga imirimo ku rubyiruko rutagira akazi mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 2 Kamena 2014. Ibi bizakorwa binyujijwe mu kigo cy’Umujyi wa Kigali kitwa ‘Kigali Employment Service Center-KESC’ gifasha guhuza abakoresha n’abashaka […]Irambuye

TIGO yahaye miliyoni 100 imishinga ibiri yo guteza imbere abana

Ikompanyi mpuzamahanga Millicom n’ikigo kiyishamikiyeho cya TIGO-Rwanda binyuze muri gahunda yiswe “Reach for Change” yongeye gushyigikira ku nshuro ya kabiri imishinga ibiri yateguwe n’urubyiruko hagamijwe kuzamura imibereho y’abana bakiri bato iyiha ibihumbi 150 000 by’Amadolari ya Amerika asaga miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda. Imishinga ibiri yahawe inkunga yatoranyijwe mu mishinga igera kuri 600. Imishinga yahawe […]Irambuye

Bugesera: Inzara itewe n’amapfa irakomanga ku muryango, ubuyobozi bufite ingamba

Izuba rimaze igihe riva mu duce twinshi tugize akarere ka Bugesera ryatumye imyaka y’abaturage ahenshi itera nk’uko bisanzwe bituma umusaruro ugabanuka ku buryo abaturage bona ko inzara yaba ikomanga ku miryango yabo, ariko ubuyobozi bw’akarere ngo bufite ingamba, nubwo igihe nyacyo cy’izuba kiri kwegereza. Mu karere ka Bugesera aho umunyamakuru w’Umuseke yari ahari mu muganda rusange […]Irambuye

Kigali: Abaturage bagenda bata ikizere mu kwihutisha ikorwa ry’imihanda

Abaturage i Remera, Masaka, Kibagabaga na Kimisange baganiriye n’Umuseke bavuga ko ikizere ku ikorwa ry’imihanda ryatangijwe ku mugaragaro mu mezi atatu ashize kigenda kigabanuka, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali we avuga ko ikorwa ry’iyi mihanda ari gahunda iri gukorwa kandi uko bikwiye. Hashize amezi atatu mu bice bya Remera abayobozi batangije gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano […]Irambuye

en_USEnglish