Month: <span>June 2014</span>

Uwakinnye Filim ari Idi Amin yitabye Imana

Joseph Olita, umunyakenya wamenyakanye cyane muri filimi akina nka Idi Amini, umunyagitugu wayoboye Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa mbere azize intwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso i Siaka muri Kenya. Olita wari ugeze ku myaka 77, yamenyekanye cyane muri filimi yitwa Rise and Fall of Idi Amin akinamo nka Isi Amini Dada, Olita umugabo wapimaga icyo […]Irambuye

Gicumbi: Ikoranabuhanga mu buzima bw’umuturage

Gicumbi – Mu mpera z’icyumweru gishize, mu gikorwa ngarukakwezi cya Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga cyo kwegereza abaturage ikoranabuhanga, Ministre Jean Philbert Nsengimana avuga ko uyu mwaka uzarangira buri muturage w’u Rwanda, cyane cyane urubyiruko, uyu mwaka ugomba kurangira nibura azi ibyiza by’ikoranabuhanga. Ku bufatanye bwa Ministeri y’ikoranabuhanga, ikigo cyo kwihutisha iterambere RDB n’izindi nzego hashize igihe […]Irambuye

Gusubiramo imanza: uburyo bushya bwo gupfobya Jenoside buri gukorwa n’abakatiwe

Mu ijoro ryo kunamira no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi kuri uyu wa 01 Kamena, Hon. Byabarumwanzi Francois yatangaje ko uburyo bushya butazwi n’uwariwe wese kandi buri gukorwa ku bwinshi bwo gusaba gusubirirwamo imanza za Jenoside ku bari barakatiwe ari ugupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abantu batari kumenya. Muri Kamena 2012 hasohotse […]Irambuye

Amaze kubagwa inshuro 10 ngo akunde ase n’abanyaKorea

Umusore w’umuzungu wo muri Brazil yifuje cyane gusa n’abanya Korea aruhuka abigezeho atanze ibihumbi byinshi by’amadorari kandi abazwe inshuro zigera ku 10. Ndetse akurizaho no kwamamara kubera uko gushaka no gushobora kwe. Yahoze yitwa Max, ari umuzungu w’amaso y’ubururu n’uruhu rwerurutse cyane, ku myaka 25 ubu, mu gihe cyashize ubwo yari muri Korea ku mpamvu […]Irambuye

Ebonies yasekeje abantu mu gitaramo i Kigali. AMAFOTO

Itsinda Ebonies ry’ibijyanye no gusetsa (comedies) ryo muri Uganda ryasekeje abantu cyane mu bikorwa byazo mu rurimo rw’icyongereza n’ikigande. Nyuma y’iri tsinda hakurikiyeho muzika y’abahanzi Radio na Weasle nabo bo muri Uganda. Ni mu gitaramo cyabaye kuwa gatandatu muri Serena Hotel kirimo abantu bagereranyije bashimishijwe ahanini na ‘comedy’ z’aba bagize Ebonies. Iri tsinda rimaze imyaka […]Irambuye

“Nta baherekeje abandi mu irushanwa”- Jules Sentore

Jules Sentore umuhanzi ukora injyana Gakondo uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, aratangaza ko atarimo kwishimira uburyo abahanzi bamwe na bamwe bakomeje kugenda bagaragaza ko kuba baritabiriye iri rushanwa inshuro nyinshi aribo bakomeye kurusha abashya baryitabiriye bwa mbere. Ibi abitangaje nyuma y’aho hakomeje kugenda havugwa ko iri rushanwa ribaye ku nshuro […]Irambuye

Rayonsport na Police FC muri CECAFA, APR FC nk’indorerezi

Rayonsport na Police FC nizo kipe zizahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup  nkuko Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda( FERWAFA) ribitangaza. Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, umuvugizi akaba na visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Kayiranga Vedaste yavuze ko  CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda mu kwezi kwa munani  izitabirwa n’amakipe […]Irambuye

Ubushakashatsi buragaragaza ko Abanyarwanda bishimiye umutekano no kuba Abanyarwanda

Mu myaka ya za 1980,90 Abanyarwanda benshi babaga mu bwoba abandi bumvaga banze igihugu cyabo, Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena buragaragaza ko ubu Abanyarwanda benshi batacyikanga guhohoterwa no gukorerwa ibyaha cyangwa umutekano muke ahubwo ubu bishimiye kuba ari Abanyarwanda n’umutekano usesuye bafite. Ni kenshi hajya hakorwa ibyegeranyo mpuzamahanga […]Irambuye

Bruce Melodie na Amag The Black bagiye gushinga itsinda rishya

Itahiwacu Bruce uzwi muri muzika ku izina rya Bruce Melodie na Hakizimana Amani uzwi nka Amag The Black bagiye gukora itsinda bazitirira amazina yabo biswe n’ababyeyi ariryo “Itahiwacu & Hakizimana”. Ariko ngo ntibagiye guhagarika kuririmba buri umwe ku giti cye nk’uko basanzwe bakora muzika yabo. Iri tsinda uburyo rizajya rikora  ngo ntabwo ari ugukora indirimbo […]Irambuye

Igisasu cyahitanye abantu 40 kuri stade muri Nigeria

Igisasu cyaturikiye hagati mu bafana kuri stade ku cyumweru nimugoroba ubwo bariho bareba umupira mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. Abantu barenga 40 bitabye Imana nk’uko bitangazwa n’inzego za Police zaho. Ni agahinda nanone muri Nigeria aho amaraso akomeje kumeka mu bikorwa nk’ibi by’iterabwoba. Boko Haram ikekwaho iki gikorwa ntabwo yigeze yigamba iki gitero cyabereye mu […]Irambuye

en_USEnglish