Digiqole ad

Bugesera: Inzara itewe n’amapfa irakomanga ku muryango, ubuyobozi bufite ingamba

Izuba rimaze igihe riva mu duce twinshi tugize akarere ka Bugesera ryatumye imyaka y’abaturage ahenshi itera nk’uko bisanzwe bituma umusaruro ugabanuka ku buryo abaturage bona ko inzara yaba ikomanga ku miryango yabo, ariko ubuyobozi bw’akarere ngo bufite ingamba, nubwo igihe nyacyo cy’izuba kiri kwegereza.

Rwagaju Louis umuyobozi w'akarere ka Bugesera
Rwagaju Louis umuyobozi w’akarere ka Bugesera

Mu karere ka Bugesera aho umunyamakuru w’Umuseke yari ahari mu muganda rusange uba kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi tariki ya 31 Gicurasi ku kiyaga cya Rumira kiri mu murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera.

Abaturage baturiye icyo kiyaga, abakozi ba UNDP Rwanda, ab’Akarere, ab’Ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere (RNRA) n’ab’Ikigo cy’igihugu cy’Ibidukikije (REMA) bacukuye imirwanyasuri ku mirima yegereye icyo kiyaga mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije.

Abaturage babwiye Umuseke ko izuba ryavuye ridasanzwe ndetse ko kubera umusaruro wabo warumbye bishobora kuzabateza inzara mu mezi ari imbere.

Umwe mu baturage, akaba yari umubyeyi uhetse akana k’agahinja yavuze ko atigeze atangira umwana we ubwisungane mu kwivuza ngo kuko aho yacungiraga kubona amafaranga hari ku isuka ariko ubu akaba yararumbije.

Nyuma y’umuganda rusange, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yagarutse ku kibazo cy’inzara ishobora guterwa n’amapfa maze asaba abaturage guhaguruka bakagana ibishanga.

Yagize ati “Dushoke inkuka dutere ibigori n’ibishyimbo, ntimutegereze ukwezi kwa karindwi, umusaruro uzavamo uzazibe icyuho cy’umusaruro muke twagize.”

Uyu musaruro muke wabaye mu karere ka Bugesera ni wo watumye Umuseke ugirana ikiganiro kihariye n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Rukundo Julius ku bijyanye n’ingamba akarere ka Bugesera gafite mu gihe ikibazo cy’amapfa cyahindukamo inzara ikomeye.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo umusaruro wabaye mubi, abaturage bataviriyemo aho ku myaka yose.

“Umusaruro muke wabonetse ugomba kugira ingaruka ku mibereho isanzwe y’abaturage, gusa ntabwo abaturage bavuriyemo aho, bimwe byararumbye ariko ibishyimbo hari ibyo basaruye.” – Rukundo Julius

Ku bijyanye n’ingamba zihari, Rukundo yakomeje avuga ko ikibazo kitarakomera ariko ngo iyo babonye bikomeye hari uburyo bavugana n’izindi nzego bagashaka umuti.

Ati “Dufite ingamba nyinshi tuzakoresha ariko hari icyizere ko imirimo y’abaturage mu gishanga izatanga umusaruro.”

Kuvuga inzara mu Bugesera ntabwo biraba imvugo yeruye, ariko ibiciro bigaragaragaza ko bikiri hejuru nk’aho nta myaka yeze, ubwo abaturage bavuga ko 1kg y’ibishyimbo yajyaga igurwa amafaranga 100-150, ubu igura amafaranga hagati ya 300-400Rwf hafi inshuro ebyiri cyangwa eshatu z’igiciro cyari gisanzwe.

Ahanini igabanuka ry’imvura yari isanzwe igwa mu Rwanda ngo rishingiye ku mihindagurikire mibi y’ikirere iterwa no kwangiza ibidukikije ku buryo bugaragara, habaye nta gikozwe ibintu byarushaho kuba bibi mu gihe kizaza.

Ubwo Dr.Rose Mukankomeje ukuriye REMA yaganiraga n’abanyamakuru yagize ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko aka karere kazagira imvura nke.”

Ubushyuhe bw’isi uko burushaho kwiyongera bitewe n’imyuka ishyushye ya karuboni (CO2) yoherezwa mu kirere n’inganda zo mu bihugu bikomeye ku isi, n’ibindi byose byangiza ikirere nko gutema amashyamba bituma isi irushaho kubura ikiyikinga izuba igushyuha, urubura rwinshi rugashonga bigateza imyuzure hamwe na hamwe ku isi ariko bikanahindura imiterere y’isi.

Iyi ni yo mpamvu buri wese akwiye gufata iyambere agakumira iki kibazo haba ari mu kurinda amashyamba, mu gufata amazi y’imvura cyangwa mu gukora ikindi kintu cyose cyatuma isi irushaho kuba nziza.

Bitabaye ibyo usibye inzara, izamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo cyangwa ibindi byatugiraho ingaruka ku buryo ubu cyangwa ubundi, ubushyuhe bw’isi ubwabwo buraza kutugiraho ingaruka ku buryo butaziguye.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Hari n’ikibazo cy’amazi make cyane cyane mu murenge wa Mayange, aho usanga akunda kubura muri za robine; ugasanga abantu buzuye umuhanda n’amagare bajya gushaka aho amazi ari.

  • Ndabona Rwagaju yarakize, asigaye afite n’umuhutu umufatira umutaka ngo izuba ritamugeraho…

    • Hahahahaaaaaaa! Asigaje guhekwa.

  • Si inzara gusa birababaje kubona akarere ka bugesera ariho abaturage bakigendana injerekani kumutwe no ku magare bashakisha amazi yo mu kagera aho igihugu cyacu kigeze niterambere tugezeho iki kibazo cyagombye gucika rwose mayor iki kibazo cyagombye gukemuka vuba

  • Si inzara gusa birababaje kubona akarere ka bugesera ariho abaturage bakigendana injerekani kumutwe no ku magare bashakisha amazi yo mu kagera aho igihugu cyacu kigeze niterambere tugezeho iki kibazo cyagombye gucika rwose mayor iki kibazo cyagombye gukemuka vuba.

  • Ibi ni byo koko ariko na none hari ikibazo cyo kubura amazi gihangayikishije abantu hafi ya bose bo mu karere ka Bugesera. usanga amazi amaze icyumweru kimwe, bibiri cg byinshi yarabuze. ugeze mu mirenge nka Ngeruka, Mareba, Kamabuye, Mayange usanga amzi ashobora kumara n’ ukwezi yarabuze bityo abantu bakishora kuvoma amazi yo mu bishanga. Mayor nagire icyo akora cyane cyane ko mu Bugesera hari imishinga myinshi yamufasha gukemura icyo kibazo.

  • Ingamba zishoboka kdi MINAGRI igomba kwitaho,nuko gahunda yokuhira imyaka yashyirwamo imbaraga,ariko birasabako uduce twinshi twicyaro muburasirazuba hakwirakwizwa amashanyarazi.hanyuma hakajyaho gahunda yokuhira,kko haraho byakozwe bitanga umusaruro nka MATIMBA Iburasirazuba.

  • Ndasaba abo bireba ko bambariza uwiyise Alex ku gitekerezo yashyize kuri iyi nkuru, kubera ko bigaragara ko agifite byinshi akeneye gusobanurirwa. kandi bizajye mu itangazamakuru kuko uru si urubuga rwo gukiniraho. okay 

Comments are closed.

en_USEnglish