Digiqole ad

Dot Rwanda mu bufatanye n’umujyi wa Kigali mu guha urubyiruko ingufu

Umuryango Dot Rwanda (Digital Opportunity Trust) washyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo guha ubushobozi, akazi, amakuru, no guhanga imirimo ku rubyiruko rutagira akazi mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 2 Kamena 2014.

Umuyobozi wa Dot Rwanda ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa Dot Rwanda ashyira umukono ku masezerano

Ibi bizakorwa binyujijwe mu kigo cy’Umujyi wa Kigali kitwa ‘Kigali Employment Service Center-KESC’ gifasha guhuza abakoresha n’abashaka akazi mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya amahirwe y’akazi ngo ruyabyaze umusaruro.

Uwamutara Violette, umuyobozi wa Dot Rwanda avuga ko kuva mu 2010 bamaze guhugura urubyiruko bihumbi 36 mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kwihangira imirimo ibi ngo babikora mu rwego rwo gufasha urubyiruko n’abagore kubona amahirwe yo kubona akazi, kwiga no kwihangira imirimo mu buryo bworoshye.

Dot Rwanda ifite ubundi bufatanye n’ibigo bya Leta bitandukanye nka Minisiteri ifite mu nshingano zayo Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), RDB ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’Ubumenyingiro (WDA).

Nyuma yo gutanga amahugurwa ubu noneho ngo Dot Rwanda yatangiye urugendo rwo guhuza abakoresha n’abakeneye akazi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Tumukunde Hope wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, avuga ko ubu bufatanye buzagabanya ikibazo cy’ubushomeri kigeze kuri 13% mu buryo buziguye kuko ngo hari n’izindi ngamba n’ubwo akazi ari gake abakoresha bazajya babona uko batanga amakuru ku hantu hari akazi.

Bahrerekanyije amasezerano hagati y'umujyi wa Kigali na Dot Rwanda
Bahrerekanyije amasezerano hagati y’umujyi wa Kigali na Dot Rwanda

Digital Opportunity Trust (Dot-Rwanda) bafasha urubyiruko n’abagore kubona amakuru ndetse no kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera iterambere mu byiciro byose by’ubuzima.

Iki kigo cya Dot Rwanda cyatangiye muri 2010 ku bufatanye n’umuryango wo muri Canada (CIDA).

Naho KESC (ikigo twavuze haruguru) yashyizweho n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gufasha gutanga amakuru mu buryo bworoshye ku isoko ry’akazi, guhugura, gutoranya abakozi beza mu rwego rwo guhuza abashaka akazi n’abagatanga.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni byiza cyane iki kigo kibarizwa hehe?

Comments are closed.

en_USEnglish