Mu nama yahuje Itsinda ryashyizweho na Leta ya Kinshasa rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis-Abeba n‘intumwa zihariye mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari, iri tsinda ryashinje u Rwanda kubangamira gahunda yo gutanga imbabazi kubahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 baruhungiyemo, gusa ibi Minisitiri ushinzwe impunzi w’u Rwanda yabiteye twatsi arabihakana. Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko […]Irambuye
Karwera Veneranda, umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu kagali ka Nyumba, umurenge wa Gishamvu akarere ka Huye mu minsi mike aramburwa inzu akodesha Frw 2 000 kuva muri 2012 nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga inzu yari yubakiwe n’Umuryango wita ku mpunzi (HCR) mu 1996. Nyuma y’igihe kirekire inzu yubakiwe na HCR idasanwa, yaje […]Irambuye
Ahagana saa sita n’igice kuri uyu wa 04 Kamena nibwo Gereza nkuru ya Muhanga yadukiriwe n’inkongi y’umuriro ikomeye, yibasiye cyane igice cy’imbere iburyo ukinjira muri gereza. Nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima nk’uko byemezwa na bamwe mu bakozi ba gereza. Aloys Rutembesa umushoferi muri iyi gereza yabwiye Umuseke ko iyi nkongi yatangiye abagororwa bose babasohoye […]Irambuye
‘Fly Over’ n’ itsinda rishya muri muzika nyarwanda mu njyana ya Afrobeat rigizwe n’abasore bagera kuri batatu, ngo imwe muri gahunda bazanye itandukanye n’izabandi bahanzi, ni ukurushaho gukora indirimbo zifasha abantu mu buzima busanzwe aho kwibanda ku rukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa. Iryo tsinda rigizwe na, Hall Jorham,The Mirror na Mitien, bamaze gukora indirimbo zigera muri […]Irambuye
Ubundi amazina ye ni Eric Senderi Nzaramba, nk’umuhanzi ariko akaba azwi ku mazina ya Senderi International Hit. Yavukiye mu Ntara y’I Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali. Senderi ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda nyuma y’aho yegukanye […]Irambuye
Ndi umugabo usigaye warahindutse ingaramakirambi kandi narimfite urugo. Bavandimwe ndabasaba ngo mu mfashe kumpa ibitekerezo by’uko nakwitwara mu kibazo mfite gikomeye. Mu by’ukuri nateye umukobwa inda nyuma tuza kubana nk’umugore n’umugabo, tubyarana abana bane. Mu rugo iwacu nta kibazo cy’intonganya cyahabaga nabonaga tubanye neza kandi umugore wanjye mukunda rwose. Umugore wanjye yari mwiza ku buryo […]Irambuye
Muri iyi minsi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda usanga bamaze iminsi bibaza niba amasaha imikino y’igikombe cy’Isi izaberaho bitazatuma barara amajoro, bikaba byatuma bica imirimo yabo buri munsi.Amasaha imikono y’igikombe cy’Isi mu matsinda izaberaho ntateye inkeke cyane nk’uko abantu benshi babikeka. Uburemere bw’imikino y’igikombe cy’Isi ku buzima bw’abatuye Isi, si ikintu wafatwa ku rwego ruciriritse, […]Irambuye
Nk’uko mumaze kubimenyera, Greenwich Hotel itegurira abakiliya bayo ibitaramo birimo abahanzi batandukanye bakunda, kuri iyi ncuro ku bufatanye n’inzu itunganya muzika ya BMCG yabatumiriye abahanzi batandukanye bakorera muri iyo nzu barimo umwana muto Babou, Koudou wahoze mu itsinda rya The Brothers n’abandi. Aba bahanzi ngo biteguye kuzaza gususurutsa abakiliya ba Greenwich Hotel n’indirimbo z’umwimerere kandi […]Irambuye
Uwari umunyezamu wa kabiri wa Kiyovu Sports Mazimpaka André wirukanwe burundu mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, ubu yababariwe agarurwa mu ikipe. Uyu mukinnyi yari yatahuweho kurya amafaranga ngo yitsindishe ku mukino wabahuje na Mukura Victory Sports, umukino Kiyovu yatsinzwemo ibitego 3-0. Umwe mu bayobozi muri Kiyovu utashatse gutangazwa yabwiye Umuseke ko Mazimpaka yasabye imbabazi zo […]Irambuye
Ntabwo uyu mukino uramenyekana cyane mu Rwanda, ku bamaze gusobanukirwa uko ukinwa ariko bavuga ko ari umukino uryoheye ijisho. Kuri uyu wa 03 Kamena ikipe y’u Rwanda yitwa Silverbacks yakiriye iy’u Burundi kuri stade Amahoro i Remera. Warangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 15 – 6. Nta bafana urebye bari kuri Stade Amahoro. Hari […]Irambuye