Digiqole ad

USA: Emmy arateganya gushaka umufasha umwaka utaha

Nsengiyumva Emmanuel (Emmy) umuhanzi w’umunyarwnda uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Nsubiza”,  “Uranyuze’ n’izindi, aratangaza ko nta gihindutse umwaka utaha yagaruka mu Rwanda aje kurushinga.

Emmy azagaruka mu Rwanda aje gushaka umufasha
Emmy azagaruka mu Rwanda aje gushaka umufasha

Emmy uri mu kigero cy’imyaka 24 atuye i Texas, atangaje ibi nyuma y’aho mu minsi ishize yari yatangaje ko yamaze kwakira agakiza.

Emmy yabwiye Umuseke ko nta gihindutse umwaka utaha wa 2015 azagaruka mu Rwanda kandi bimwe mu bizaba bimuzanye harimo gushaka umugore.

Yagize ati “Umwaka utaha numva mfite gahunda yo kuba naza mu Rwanda, mu bizaba binzanye harimo gushaka umugore w’umunyarwandakazi”.

Emmy abajijwe  niba igihe ashobora kuzamara mu Rwanda naramuka aje azaba amenyanye n’umukobwa ku buryo barushinga, ati “Ndi umunyarwanda kandi nzaba ndi mu gihugu cyanjye, igihe namarana n’uwo tuzakundana cyose naba namumenye”.

Umukobwa Emmy yumva yashaka, ni umukobwa ukunda gusenga Imana kandi wubaha abantu. Naho ngo ntabwo yakwita ku gikundiro cyane kuko akenshi kirashukana.

Emmy ararangiza umwaka wa mbere wa kaminuza aho akurikirana ibijyanye n’ubuvuzi  ‘Medecine’.

Emmy arimo kubaka umubiri
Emmy mu myitozo yo kubaka umubiri

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish