Digiqole ad

Ni uwuhe mukino uri gukinwa na FDLR?

Kuri uyu wa mbere tariki 02 Kamena 2014 byari bitegerejwe ko umubare munini w’abarwanyi ba FDLR ushyira intwaro hasi muri Congo, ntawari ubyizeye ko biri bube, ntabwo byabayeho. Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi abarwanyi 105 nibo bashyize intwaro hasi. Imbere y’intumwa za Loni, MONUSCO, Leta ya Kinshasa, SADC…bamwe bavuga ko ari umukino FDLR iri gukina ngo yerekane ko ishaka amahoro. Ni iki kiri inyuma y’uyu mukino?

Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi abarwanyi 105 ba FDLR i Kateku muri Kivu ya ruguru bashyize intwaro hasi/photo Kenny Katombe/Reuters
Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi abarwanyi 105 ba FDLR i Kateku muri Kivu ya ruguru bashyize intwaro hasi/photo Kenny Katombe/Reuters

Umunyamakuru w’igitangazamakuru Taz cy’Abadage uri muri Kivu ya ruguru, umuhango wo kuwa gatanu wo gushyira intwaro hasi kwa FDLR avuga ko yawubonye nk’umukino atazi neza icyo ugamije.

Kajugujugu ebyiri z’umweru za MONUSCO zizanye abanyacyubahiro bahagarariye biriya twavuze, ndetse barimo na General Dolphin Kahimbi wo mu ngabo za Congo ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo (demobilisation), bagiye mu gace kegereye Buleusa, ahantu FDLR yigaruriye. Hari kuwa gatanu mu gitondo.

 Umuyobozi wa FDLR Major General Victor Byiringiro yari ahari abategereje, arinzwe n’abarwanyi 30 bafite imbunda, ari kumwe kandi n’umunyamabanga we Wilson Irategeka n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR bambaye gisiviri ariko ku mikandara bafite za pistol, aha hafi niho bibera, niho bayoborera, ni ku butaka bwa Congo.

Kuri uwo munsi Byiringiro uyobora FDLR yabwiye RFI ko bafite ubushake bwo gushyira intwaro hasi no kurwanya Leta y’u Rwanda mu mahoro, bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu mahoro. Avuga ko kandi bifuza ibiganiro, icyo barwanira ngo ni Demokarasi.

U Rwanda rwakomeje kuvuga kenshi ko rutazigera ruganira n’abantu barimo abasize bakoze Jenoside, rutazaganira kandi n’abantu badafite icyo barwanira ahubwo bahora bingingirwa gutaha. Aba barwanyi b’abanyarwanda bashinjwa kandi gusesera mu Rwanda bagakora ibikorwa by’iterabwoba batera za grenades ahari abantu benshi bafatanyije na bamwe mu bo bashuka ko bagiye kuza gufata ubutegetsi bakabaha imyanya ikomeye.

Muri Congo umuyobozi w’agace ka Katiku aha  Buleusa haherereye we yabwiye Taz ati “Aba barwanyi bavuye hano twatera imbere.” Arakomoza ku bikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi n’ibindi bibi bikorwa n’aba barwanyi bigatuma abakongomani batuye aka gace nta mahoro bagira imyaka myinshi irashize.

Martin Kobler uyoboye MONUSCO mu ntangiriro za 2014 yavuze ko uyu ari umwaka wo guhashya imitwe irimo na FDLR, irwanira muri Congo. Umwaka urarimbanyije. Ibikorwa bya gisirikare kuri FDLR bihora mu myiteguro cyangwa bakavuga ko byatangiye ariko ntabyo mu by’ukuri.

Umunyamakuru wa Taz, avuga ko FDLR kuvuga ko ishyize intwaro hasi abobonamo umukino wo gucururutsa MONUSCO ngo ibone ko nta mpamvu zo kurasa.

Kuri uriya wa gatanu aba bayobozi babonanye imbona nkubone na FDLR n’abayobozi bayo, batwara imbunda zigera kuri 90 za Karashnikov na Lance-rocket aba barwanyi bazanye, abarwanyi 105 burizwa ikamyo ya MONUSCO ibajyana mu kigo kiri Kanyabayonga, umuhango muto umunyamakuru avuga ko wari nk’ikinamico.

Ubusanzwe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro ngo ntizishobora kurasa ku mutwe uvuga ko washyize intwaro hasi. Nubwo hagawe umubare wa FDLR washyize intwaro hasi, ubushake bw’iki gikorwa bwo ngo buragaragara. Ibi bisa n’ibiganisha ku kureka umugamb w’ibitero bya gisirikare byari kugabwa kuri FDLR mu kuyambura intwaro ku ngufu. Nubwo bavuze ko abatazazishyira hasi bazagabwaho ibitero.

Leta y’u Rwanda iratuje, ntacyo iri kuvuga kuri uyu mukino uri kubera hakurya muri Congo ariko uyireba cyane kuko ibikorwa bya FDLR bigira ingaruka ku buryo butaziguye ku baturage b’u Rwanda. Bisa n’aho Kigali yarambiwe, iki kibazo ikaba yarakirekeye inzego mpuzamahanga, yo ikarinda inkike z’u Rwanda mu gihe itegereje igisubizo.

Kuri uyu wa mbere i Kinshasa hatangiye inama y’iminsi ibiri y’intumwa zidasanzwe zihagarariye Amerika, Ubumwe bw’Uburayi, Mary Robinson utumwa na Ban Ki-moon mu karere, intumwa ya ‘African Union’ n’abandi, mu byo bigaho ijambo FDLR riraza kugaruka.

Umwanya mwiza kuri FDLR wo kwisuganya

Ntabwo FDLR yigeze ishyira intwaro hasi mu by’ukuri, ubu ibarirwa abarwanyi bagera ku 1 500, abashyize intwaro hasi ntabwo banageze kuri ‘section’ y’abasirikari. Umunyamakuru wa RFI abaza Byiringiro Victor uyobora FDLR icyo bagiye gukora, yamusubije ko bari kugerageza kuvugana n’abayobozi bo mu bihugu by’akarere ngo babumvishe impamvu yabo.

Hari amakuru avuga ko FDLR imaze iminsi igerageza kongera abarwanyi bayo rwihishwa muri Kivu ya ruguru nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Taz. Bikaba bihabanye cyane n’imihango iri kuvugwa yo gushyira intwaro hasi.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi mu mashyamba ya Congo, wageze aho wigarurira uduce tumwe na tumwe, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri utwo duce nibo babugenzura, ibikorwa by’ubusahuzi, gufata abagore ku ngufu, kwica n’ibindi bivugwa muri utwo duce.

Nubwo ikibi cyose ari kibi, ingaruka ku baturage ba Congo ku bikorwa bya FDLR ziruta iziri ku baturage b’u Rwanda ubu. Ibi byanemejwe na Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu muri Congo mu kwezi gushize. Nyamara Leta ya Congo ifite igisirikare, igipolisi n’ingabo ibihumbi zidasanzwe zoherejwe na Loni guhashya iyi mitwe.

Ese FDLR ni abarwanyi kabuhariwe badakoreka? Abaturage ba Congo n’u Rwanda ni ibitambo? Kuki uyu mutwe udahagurukirwa ahubwo ugahora uteranya inama zo kuwigaho? Leta ya Congo, igisirikare cyayo nibyo ntibashoboye gukiza abaturage ba Congo FDLR? Ingabo zidasanzwe zoherejweyo nazo ntizibishoboye?

Uyu mukino ni bwoko ki?

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • FDLR FDLR FDLR FDLR FDLR FDLR FDLR FDLR FDLR FDLR FDLR FDLR
    Mwe n’ababashyigikiye ntacyo muzageraho, twiteguye kurwanya ikibi kurusha mbere.
    Ariko se musobanura ko murwanira iki? Muriringingirwa gutaha mukanga, kuki? ni uko mufite ibyo mwikeka.
    Uzabumva tuzamenya ko adashakira ibyiza u Rwanda, tuzamushyira mu gatebo kamwe namwe

    • Jye FDLR siyo mveba. Abali inyuma y’ilikinamico kubarusha ni Loni, abayishyigikiye muli Kongo Kinshasa no muli za Kivu, leta za TZ na Afurika y’Epfo na guverinoma ya Kabila babifashijwemo n’imiryango yiyita ngo niharanira kiremwamuntu nka HRW. Icyo basa nabirengagiza nuko leta y’u Rwanda n’abanyarwanda uyu mukino twawucishijemo ijisho cyera, tuwusuzuguye. Turahangayo ijisho limwe gusa, tubareke bakomeze kwanjwa, twe dukomeza kwiyubaka tu. Abahagwa, bakomeza guhirahizwa n’abanyekongo basa naho bagizwe ibitambo na leta yabo naba bose batitaye gukara FDLR muli kariya karere ka Congo bahinduye ikotaniro ryabo.

Comments are closed.

en_USEnglish