Digiqole ad

ADEPR yateguwe igiterane cyo guha ikaze Umwuka Wera hizihizwa Pentekote

Mu rwego rwo gukomeza guha umwanya umwuka wera mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ryateguye igiterane ngarukamwaka cyo guha ikaze umwuka wera, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote.

Aha niho hazabera iki giterane, ari naho mu minsi ishize habereye igiterane cy'urubyiruko.
Aha niho hazabera iki giterane, ari naho mu minsi ishize habereye igiterane cy’urubyiruko.

Iki giterane kizaba mu mpera z’iki cyumweru, kuwa gatandatu tariki ya 7 Kamena 2014, ku Nyubako ya ADEPR zo ku Gisozi, hafi ya Kaminuza ya ULK.

Ni igiterane kizatangira mu gitondo, Korari zitandukanye nka Hoziyana, Jehovah-Jireh n’zindi zizaturuka kuma Paruwasi atandukanye yo mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali zivuga ubutumwa.

Muri iki giterane kandi hazaba hari n’abahanzi baririmba ku giti cyabo batandukanye, Abayobozi b’Itorero ndetse n’Abakristo bazaturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu gihe habura iminsi micye ngo kibe, Umushumba wa ADEPR w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev. Pastor Rurangirwa Emmanuel, yatangaje ko bizeye neza ko hari imbaraga Imana izohereza muri iki giterane.

Yagize ati “Dushingiye ku nsanganyamatsiko y’igiterane dusanga mu Ibyakozwe n’Intumwa 1:8 ivuga ngo ‘Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya…’ Uyu uzaba ari umunsi udasanzwe wo guhemburwa n’Imana kuko niyo yadusezeranije ko izaduha imbaraga z’Umwuka Wera.”

Rurangirwa akangurira abantu kuzitabira iki giterane ari benshi kuko ngo ubuzima n’ibihe abantu babamo ari byiza guhorana imbaraga z’Imana kugira ngo bashobore guhora bihanganishwa n’Imana kandi banesha nk’uko Pawulo. Bityo ngo umukristo wese akwiye kugira inyota yo guhora avugururwa no kuzuzwa mu buryo bw’Umwuka Wera kugira ngo ashobore guhora yambaye intwaro zose z’Imana no guhagarara adatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Efeso 6:11-13).

Source: Emmanuel Kwizera/ADEPR

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Turanezerewe cyane kubona itorero rya ADPER ritegura igikorwa nk’ iki kuko dukeneye kuzura umwuka wera, tukibajyirwa ibyakera tukuzura umwuka wera turikumwe nabayobozi bacu.

  • nk’uko pasiteri rurangirwa yavuze ngo tuzaba abagabo umwukaka wera natumantukira nago yabeshye kuko kuzura umwuka wera bira kenewe cyane ahubwo tuhuzure tudashingiye kubona pantekote yegereje ngo tubone kuzura umwuka wera tugomba kuwugendanda

  • yesu ashimwe! tugeze mugihe cyogukorana nu mwuka wera nk’ uko pasiteri rurangirwa yabitangaje dukeneye ko itorero cyacu riyoborwa nu mwuka wera tukava mumubiri no mubwenge ahubwo tukayoborwa nu mwuka wera amen

Comments are closed.

en_USEnglish