Digiqole ad

Nirisarike ashobora kujya gukina mu Bufaransa

Nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezereyemo Libya, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Nirisarike Salomon yatangaje ko hari amakipe atandukanye amushaka arimo ayo mu gihugu cy’Ubufaransa n’ayo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Nirisarike Salomon aganira n'abanyamakuru nyuma yo kurinda izamu neza Libya ntiyinjize igitego u Rwanda.
Nirisarike Salomon aganira n’abanyamakuru nyuma yo kurinda izamu neza Libya ntiyinjize igitego u Rwanda.

Nirisarike Salomon wari usanzwe akinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ububiligi amasezerano yari afitanye n’iyi kipe yararangiye.

Uyu myugariro w’imyaka 21 yabwiye itangazamakuru ko yaje mu Rwanda gukinira Amavubi ariko asize umujyanamawe “Manager” ari kuvugana n’amakipe amushaka.

Mu makipe amushaka harimo ikipe ya Valenciennes FC iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa, KV Oostende yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligina n’andi atandukanye.

Mu mpamvu zigiye gutuma Nirisarike ahindura ikipe ngo ni ukugira ngo arusheho kuzamura imikinireye atere imbere ariko azanateze imbere ikipe y’igihugu Amavubi.

Nirisarike Salomon yavukiye i Rubavu akaza kumenyekana akina mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya ASEC rya Kicukiro, nyuma aza kujya mu Isonga FC, ari naho yavuye ajya gukina mu gihugu cy’u Bubiligi.

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bonne chance

Comments are closed.

en_USEnglish